HOSPITALITE Home » Ibitero bya Cyilima II Rujugira

Ibitero bya Cyilima II Rujugira

Spread the love

CYILIMA II RUJUGIRA wategetse ahasaga mu w ‘1675 kugeza mu w’1708.Ku Ngoma ye yahuye n’urugamba rukomeye, u Burundi, u Bugesera, i Gisaka n’i Ndorwa, byibumbiye hamwe ngo byagirize u Rwanda.Icyo gihe yifashishije Rubanda ,yashoboye kwanamiza urwo rugamba maze ahigika u Burundi , atsinda i Gisaka n’u Bugesera.Kubera icyo gikorwa k’ikirenga yakoze cyo kurwanya Ibihugu bine bikomeye akabitsinda,niho havuye imvugo igira iti « u Rwanda ruratera ntiruterwa ».Dore uko ibitero byo ku Ngoma ye byagenze.

7.1. Igitero cyigaruriye Ingoma y’I Ndorwa

Cyilima Rujugira amaze gutsinda intambara y’ urufatanye yari yahuruje, u Burundi, u Bugesera,i Gisaka n’i Ndorwa,agatsinda u Burundi,u Bugesera n’i Gisaka,byamuteye akanyabugabo ko kurushaho kwiha intego yo gutinda i Ngoma y’i Ndorwa. Igihugu cyo mu Ndorwa cyari icy ‘Abashambo bakomokaga kuri Mushambo wa Kanyandorwa I Sabugabo.Babarizwaga muuri Komini Giti, Rutare, Muhura, Muvumba ho muri Byumba.Ni ukuvuga ayo makomini n’uduce tw’Umutara twose turi mu majyaruguru y’ u Rwanda kugeza ku mupaka warwo n’igihugu cy’ Ubugande.(ubu ni mu Turere twa Gatsibo na Nyagatare) Babarizawaga na none muri Komini Kivuye ,Cyumba ,Cyungo ho muri Byumba (Ubu ni mu Karere ka Gicumbi).

Kubera urugamba yari amaze gutsinda rukomeye rw’ibyo bihugu, yahise yoherezaga umuhungu we w’Igikomangoma NDABARASA gutera Ndorwa .Ndabarasa ntiyatindiganyije aba acuze inkumbi MUSHAMBO GAHAYA I MUZORA umwami w’ I Ndorwa.Icyo gihe bigarurira ingabe yabo MURORWA.Ubwami bwa Ndorwa butangira kuyoboka u Rwanda n’impugu zayo zirimo Mpororo (ho mu Bugande), Umutara n’Umubari, Abashambo baho baba isanga n’ingoyi n’Abanyiginya b’I Gasabo.Ingoma Ndorwa izima ityo.

Ikindi cyabaye ku Ngoma ya Cyilima Rujugira, nuko u Bugesera bwongeye gutera u Rwanda ahasaga mu w’1700, Intambara irarema , urugamba rurakomera .Rujugira Ingabo z’u Bugesera zimukubita umwambi yambuka Kigali ya Bwanacyambwe ,agwa I NTORA( hariya hubatse isoko ry ‘imbaho ku Gisozi ),arimo azamuka ajya mu rugo rwe rwari ruhubatse .Kubera ko Rujugira yatangiye kuri uwo musozi wa NTORA ,byatumye awuvuma awita GISOZI ,byo kuvuga “ Igisozi kibi cyaguyeho Umwami”.Arongera asubyamo awuvuma agira ati “ Gisozi ,Amata make ,amagambo menshi “. Iyo mvugo yo kuhita Gisozi irahama na bugingo n’ubu.Nubwo urwo rugamba rwabaye injyanamuntu rugatuma n’Umwami atanga,Ingabo z’u Rwanda zararutsinze.Icyo gihe ingabo z’u Bugesera barazihashya bazambutsa Nyabarongo.Kuko Ndabarasa Umuhungu wa Rujugira yari amenyereye imirwano byo mu rwego rwo hejuru.Kubera ko Ingabo z’u Rwanda zatsinze urwo rugamba biziruhije cyane,byatumye zidakomeza gukurikirana Ingabo z’u Bugesera zoimaze kwambuka Nyabarongo barazihorera ,muri icyo kibariro ntabwo u Bugesera bwongeye kwigerezaho ngo butere u Rwanda.

Itonde ry’imitwe mikuru ivuga uko u Rwanda rwagiye rwaguka

17 Hifashishijwe

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading