Headlines

Ibitero bya Kigeli II Nyamuheshera

Spread the love

KIGELI II NYAMUHESHERA niwe Mwami wasimbuye se Mutara Semugeshi ku ngoma, akaba yarimye ingoma ahasaga mu w’1576 kugeza mu w’1609.Nyamuheshera azwiho amateka menshi yuko ariwe wasizeho amahame n’umurongo ngenderwaho w’iyimika-Bami n’Abagabekazi babo, anashyiraho n’amahame y’ubiru abandi bami bamubanjirije batigeze bagenderaho.Dore itonde ry’ibihugu Nyamuheshera yigaruriye.

6.1. Igitero cyatsinze u Bukunzi
Kigeli II Nyamuheshera amaze kwima ingoma ya se Semugeshi ,yabanje gushimangira ubutegetsi bwe mu bighugu se yigaruriye ,cyane cyane igihugu cy’u Bungwe.Nyuma yaho nibwo afashe icyemezo cyo gutera ibihugu byari ku nkiko z’u Bungwe ,U Bukunzi aba ariwo aheraho.Ubusanzwe Ingoma y’ u Bukunzi nayo yari iy’Abarenge bo mu muryango w’Abahima bakomoka kuri Rurenge sekuruza wabo, bakaba bari abo mu bwoko bw’Abasinga. Ubwami bwa Bukunzi bwari buherereye muri Perefegitura ya CYANGUGU muri Komini ya Karengera na Nyakabuye (mu Karere ka Nyamasheke ).Ingoma –Ngabe yabo yari “NYAMUGANZA “Nyamuheshera amaze gutera igitero cyo kwigarurira u Bukunzi ,yarahatsinse ariko ntiyahatwara burundu ,ahubwo abaha ubwigenge bucagase,ni ukuvuga ko bakomeje kugengwa n’umwami wabo ,ariko igice kimwe cy’amakoro y’ I Bwami kikajya I Rwanda bakomeza kujya bamusororera.Abami b’icyo gihugu bari abavubyi bakavubira imvura u Bukunzi n’ u Rwanda.Abami bakurikiye Nyamuheshera nabo ntibagira icyo babikoraho babirekera uko .

Abadage bageze mu Rwanda byarabatangaje, bituma baguyaguya umwami w’u Bukunzi NDAGANO RUHAGATA ngo yegukire umwami w’ u Rwanda burundu agerageze kumugandukira, ariko biranga,kugeza naho boherejeyo abasirikaree birananirana kugeza igihe apfiriye urw’ikirago mu w’1923.Ababirigi nabo basanze aruko bimeze,bo bahisemo kohereza igitero cy’abasirikare mu w’1924 na 1925.

NGOGA BIHIGIMONDO, Umwami wa nyuma wa Bukunzi bamushyize muri gereza kuva mu w’1923 kugeza mu w’1925.Muri uwo mwaka nibwo yaguye mu buroko, maze Ababiligi begurira u Bukunzi Abami b’u Rwanda.Nibwo bahagabira uwitwa RWAGATARAKA aba Umutware waho.Ingoma ya Bukunzi izima ityo.

6.2. Igitero cyatsinze u Busozo
Ingoma ya Busozo nayo yari iy’Abarenge bo mu muryango w’Abahima bakomoka kuri Rurenge sekuruza wabo, bakaba bari abo mu bwoko bw’Abasinga. Igihugu cya Busozo nacyo cyari muri Perefegitura ya Cyangugu muri Komini Nyakabuye (Agace gato ko mu Karere ka Nyamasheke).Nabwo bigaruriwe na Kigeri III Nyamuheshera nabo abaha ubwigenge bucagase nk’uko yabigenje mu bwami bwa Bukunzi.Icyo gihugu nacyo cyari icy’Abavubyi, umwami uherutse w’u Busozo ni RUHINGA II.Yazunguye se NYUNDO watanze mu w’1904.

U Busozo nabwo bwaje kwigarurirwa n’Ababiligi bakoresheje imbaraga za gisirikare mu bitero bagabye bikurikiranye n’ibya Bukunzi ,ni ukuvuga mu w’1925 kugeza mu w’1926.Ubwo RUHINGA ntibamwica kuko yitanze mu maboko yabo ,ahubwo bamucira ahandi,ubwami bwa Busozo nabwo babugabira Rwagataraka ngo abe umutware waho.Nguko uko ubwami bwa Busozo bwazimye burundu.

6.3. Igitero cyatsinze u Burera

Kigeli II Nyamuheshera yakomeje gukaza umurego agaba n’ ibindi bitero ku nkiko z’u Rwanda .Muri icyo kibariro nibwo yagabye igitero yigarurira Ingoma y’ u Burera.Abami b’icyo gihugu bari Ababanda.Babarizwaga muri Komini Butaro ho mu Ruhengeri na Mutura ho muri Gisenyi (ubu ni mu Karere ka Burera). Ndetse n’igice gito kiri ku butaka bw’U Buganda mu Bufumbira. Ingoma-ngabe yabo BAZARUHABAZE ijyanwaho iminyago.Nyamuheshera niyigeze ashirwa, ahubwo yarakomeje yambuka imipaka agera n’inyuma y’ibirunga.Icyo gihe nibwo yigaruriye igihugu cy’u Bufumbira n’utundi duce turi inyuma y’ibirumnga .Ingoma y’u Burera izima ityo.

6.4. Igitero cyatsinze Rwankeli y’Abaguyane

Kigeli II Nyamuheshera amaze gufata Ingoma y’u Burera ,yahise asubyamo atera n’ I ngoma y’ Ababanda bo mu Rwankeli y’Abaguyane. ni Ababanda.Babarizwaga muri Komini Kigombe na Kinigi ho mu Ruhengeri (ubu ni mu Karere ka Musanze).Icyo urugamba rwaho yarurwanya nk’uwitambukira ahatsinda ahatsinze Anyaga Ingoma –ngabe yabo NDAHAZE.Ingoma ya Rwankeli y’Abaguyane izima ityo

6.5. Igitero cyatsinze Rwankeri y’Abalindi

Akimara gufata Rwankeli y’Abaguyane, Kigeli II Nyamuheshera yahise akomerezaho yinjira no mu gihugu cya Rwankeli y’Abarindi kuko byari byegeranye, Amateka akaba agaragaza ko kubera kwizihirwa ku rugamba kw’Ingabo za Ruganzu, batamenye igihe bambukiye inkiko z’ibyo bihugu.Gusa ngo icyo babonaga n’ingabo zivumbutse ahantu zifite amarere n’amavamuhira zije kubarwanya, nyuma batsinze urugamba, niho baje gusobanukirwa aho ayo maraso mashya yavaga.

Nuko Ruganzu atsinda Ingoma ya Rwankeli y’Abalindi.Ingoma –ngabe yabo yitwaga KABUCE arayinyaga.Ingoma y’Ababanda bo mu Rwankeli nayo izima ityo.. Mu gusoza amateka ya Kigeli Nyamuheshera, twabamenyesha Ko, Abami bamukurikiye aribo: Mibambwe II Sekarongoro II Gisanura wabayeho ahasaga mu w’1609 kugeza mu w’ 1642 na Yuhi III Mazimpaka wategetse guhera mu w’1642 kugeza mu w’1675 kimwe na Karemera Rwaka nk’Umwami w’inzibacyuho wategetse nyuma ya Mazimpaka , bose basimburanye ku ngoma ,nta gihugu kizwi bongereye ku Rwanda.Mazimpaka we akaba yarasize amateka yuko yari Umusizi,Umusinzi ,akaba n’Umusazi.

Itonde ry’imitwe mikuru ivuga uko u Rwanda rwagiye rwaguka

17 Hifashishijwe

RETOUR

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO URTV EN LIGNE: 81.8 SUR ZENO.FM

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading