Ubusanzwe I Gisaka cyari icy’Abazirankende cyarimo impugu eshatu: MIGONGO y’iburasirazuba (Komini Rukira na Rusumo ho muri Kibungo) Ubu ni mu Karere ka Kirehe.GIHUNYA rwagati (komini Kigarama, Kabarondo na Birenga ho Muri Kibungo) ubu ni mu Karere ka Kayonza na Ngoma, MIRENGE y’ iburengerazuba (Komini Sake na Mugesera ho muri Kibungo) .ubu ni mu Karere ka Ngoma.
Igitero kigaruriye Ingoma y’i Gisaka cyagabwe na MUTARA II RWOGERA, wategetse ahasaga mu w’1830 kugeza mu w’1853. Abami b’icyo gihugu bari Abagesera. Umwami uzwi cyane mu mateka y’I Gisaka n’uwitwa RUGEYO ZIGAMA.Ariko amaze gutanga abahungu be MUSHONGORE NA NTAMWETE basubiranyemo barwanira ingoma.Mushongore yitabaza umwami w’u Rwanda Mutara II Rwogera,Ntamwete Rwogera amucura inkumbi aramwica yigarurira atyo I Gisaka.Yigarurira n’ Ingoma –Ngabe yaho RUKURURA.U Rwanda ruba rutsinze igitego cyo kwigarurira ibihugu bikomeye byari bituranye narwo aribyo :u Bugesera,Nduga,Ndorwa n’I Gisaka.Icyo gitero cyabaye mu Ndunduro y’Ingoma ya Rwogera ahasaga mu w’1850 ,icyo yanongeyeho ku Rwanda igice gito cy’ubataka bwa Kalagwe. Ingoma y’Abazirankende yari yarazengereje u Rwanda imyaka myinshi izima ityo.
Rwogera kandi yabashije gukumira igitero u Burundi bwari bwagabye mu mvejuru,mu gitero bise “Igitero cya Rwategana “.Ibyo akaba aribyo bigwi by’Umwami Mutara III Rwogera wajengereje I Gisaka ,kugeza ubwo akigaruriye.
Itonde ry’imitwe mikuru ivuga uko u Rwanda rwagiye rwaguka
- 1 I. Inkomoko y’Izina “RWANDA “
- 2 II. Ibitero byo kwagura Igihugu
- 3 Igitero kigaruriye u Buriza
- 4 Igitero kigaruriye u Bwanacyambwe
- 5 Itsindwa rya Nduga
- 6 Ibitero bya Ruganzu II Ndoli
- 7 4.4. Igitero cyatsinze u Bukonya
- 8 Igitero kigaruriye u Bungwe
- 9 Ibitero bya Kigeli II Nyamuheshera
- 10 Ibitero bya Cyilima II Rujugira
- 11 Ibitero bya Kigeli III Ndabarasa
- 12 Igitero cyigaruriye Ingoma y’u Bugesera
- 13 Ibitero cyo ku Ngoma ya Yuhi IV Gahindiro
- 14 Igitero cyigaruriye Ingoma y’I Gisaka
- 15 Ingoma ya Kigeli IV Rwabugili
- 16 Umwanzuro ku bitero byagabwe n’Abami b’u Rwanda
17 Hifashishijwe
NewLatter Application For Free