HOSPITALITE Home » Igitero kigaruriye u Bungwe

Igitero kigaruriye u Bungwe

Spread the love

Igihugu cy’u Bungwe cyategekwaga n’Abenengwe.U Bungwe cyari igihugu kibumbye u BUSANZA bw’amajyepfo (Komini Maraba,Mbazi ,Ruhashya,Shyanda zo muri Perefegitura ya Butare).ubu akaba ari mu Karere ka Huye.U BUFUNDU (Komini Kinyamakara,Nyamagabe,Mudasomwa na Karama zo muri Perefegitura ya Gikongoro).Ubu akaba ari mu Karere Ka Nyamagabe.Ingoma yabo yageraga n’I NYARUGURU (Komini Runyinya na Gishamvu zo muri Butare naMubuga na Rwamiko zo muri Gikongoro ).ubu ni mu Karere ka Nyaruguru.Yageraga kandi n’aho bitaga BASHUMBA-NYAKARE (Komini Kigembe na Nyakizu byo muri Butare ).Ubu ni mu Karere ka Gisagara.N’intara y’ u BUYENZI (komini Nshiri na Kivu zo muri Gikongoro ).Ubu naho ni mu Karere ka Nyamagabe.

Umwami wariho ubwo Ingoma Nyiginya y’ I Gasabo yadukaga yitwaga RWAMBA.Akaba yari atuye muri Nyakizu ni ukuvuga mu Karere ka Gisagara.Undi Mwenengwe wategekaga igihugu cye kugeza gitsindwa n’ingoma Nyiginya ni SAMUKENDE, umugabo wa NYAGAKECURU wo mu Bisi bya Huye

Igitero kibasiye Ingoma y’u Bungwe cyagabwe na MUTARA I NSORO II SEMUGESHI I (Muyenzi) wimye I Gasabo ahasaga mu w’1543 kugeza mu w’1576,wari Umwana w’ ikinege wa Ruganzu II Ndoli, nuko yica umwami waho RUBUGA RWA SAMUKENDE, bica na nyina BENGINZAGE ariwe “Nyagakecuru “Banyaga n’Ingabe yabo “NYAMIBANDE”, basanze yararaye bayitera urwuma bakurizaho no kuyita “RWUMA”.Nuko ingoma y’Abenengwe izima ityo.

Itonde ry’imitwe mikuru ivuga uko u Rwanda rwagiye rwaguka

17 Hifashishijwe

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading