Headlines

Ingoma ya Kigeli IV Rwabugili

Spread the love

Mutara Rwogera yasimbuwe ku Ngoma n’Umuhungu we KIGELI IV RWABUGILI, amateka akaba agaragza ko Rwogera yari yaramubyaranye n’umugore wa mukuru we Nkoronko. Uwo mwami yimye akiri muto (hagati y’imyaka irindwi n’icumi) ni yo mpamvu ibitero by’ibanze ari nyina Nyirakigeri Murorunkwere wabiyoboraga. Ku ngoma ye habaye ibitero byinshi, ahanini byari bigamije guhamya ubutegetsi ahari haraguwe vuba, dore ingero : Ijwi, Ndorwa, Gisaka. Ikindi ibyo bitero byari bigamije ni ukwagura u Rwanda no kunyaga inka n’abaja.

Bimwe mu by’ingenzi biranga ingoma ye ni ibi : gukaza intambara zo kurengera no kwagura u Rwanda (yakundaga intambara, ku buryo mu bisingizo bye harimo icy’”Inkotanyi cyane” na “Rukayababisha”, gutunganya ubutegetsi bw’igihugu : imirwa hirya no hino, kudatinya kwica abakomeye kabone n’aho baba ari ibikomangoma nka Nkoronko, kwegera rubanda akabatoramo abatware b’abatoni no kugabira intwari iminyago).

Ku Ngoma ya Kigeli Rwabugili ,ari nawe basingizaga ‘’INKOTANYI CYANE na ‘’ RUKAYABABISHA”,habaye ibitero byinshi bigamije ahanini guhamya ubutegetsi ahari higaruriwe vuba.Twavuga nko ku Ijwi,Ndorwa na Gisaka.Ntiyatinyaga kwica n’abakomeye ,kabone naho baba ari ibikomangoma nka se wabo Nkoronko.Ingoma ye yaranzwe no kwegera rubandaakabatoramo abatware n’abatoni ,akanagabira Intwari iminyago.

Rwabugili yagerageje gutera ibihugu byo hakurya y’I Kivu no ku kirwa cy’Ijwi.Aha tukaba tugiye kurebera hamwe uko Uwo mwami w’Igihangange yazengereje amahanga n’imikorere ye mu igaba-bitero.

12.1. Ibitero Kigeli Rwabugili yagabye mu mahanga

Rwabugili amaze gushyira umurwa we Sakara ho mu Gisaka, « Rukurura  » Ingabe y’ i Gisaka niho yanyazwe igambaniwe n’umutware Kabaka ka Kayagiro .Ubwo rero i Gisaka cyegukira u Rwanda burundu.

12.1.1. Igitero cy’amazi

Cyari kigamije gukangara i Ndorwa yari imaze kunyaga ubushyo bw’inka z’u Rwanda, muri zo zitwaga « Umuhozi  ».Cyiswe igitero cy’amazi, ku mpamvu y’imvura y’urushyana yujuje imigezi igakuka ingabo zikabura aho zimenera.

12.1.2. Igitero cy’i Bumpaka

Hafi ya Rwicanzige, Icyo gitero cyari kibasiye gucogoza ubukubaganyi bw’Igikomangoma cyo mu Ndorwa, cyiyitaga Rugaju, cyahigiraga kuyogoza u Rwanda .Ubwo icyo gitero gitsemba Ndorwa kirayihashya mpaka Rwicanzige.

12.1.3. Igitero cyo muri Lito

Ingabo z’u Rwanda zari zibasiye igikomangoma NKORONKO, zishinga ibirindiro ku nkiko y’u Burundi, zitera RUGIGANA umutware wo mu-Lito rya Ngaragu h’i Bururndi, byo kurengagiza.

12.1.4. Igitero cyo mu Butembo

Iki gitero cyari icyo « Kumvisha » MUVUNYI wa Kalinda, Umwami w’u Buhunde wanyaze « Imisagara  »yagishiye i Kamuronsi.

12.1.5. Igitero cyo ku Ijwi

Ibitero byo ku Ijwi, byagabwaga mu mato y’indere aturira abantu 10, n’ay’inkuge aturira abarenze 20, « Icumbi » ikaba imisego begamira, cyangwa se intebe z’abasare bavugama .Iki gitero cyari kibasiye KABEGO Umwami wo ku Ijwi wishwe na Rwanyonga rwa Mugabwambere.

12.1.6. Igitero cya Gikore

Ho mu Kigezi hafi ya Kabare (hagengwa n’ U Buganda ).Iki gitero cyahurujwe na NYIRIMIGABO ,kugirango yongere igihugu cy’Abagina .Ni nacyo cyazanye ubwoko bw’ibijumba biri mu Rwanda mbere yaho hari « Gafuma » gusa.

12.1.7. Igitero cyo ku Buntubuzindu

Cyari kigamije kurwanya BYATERANA Umwami w’u Bunyabungo wari utuye ku Buntubuzindu.Ubwo Abashi banesha igitero cy’Abanyarwanda cyari kigizwe n’imitwe ibiri gusa.Abacitse ku icumu bagobokwa n’umurishyo w’ingoma zasukiye ku Nteko zigakanga Abanyabungo bagasubira bakavunura.

12.1.8. Igitero cyo ku Kanywiriri

Hafi ya Muzimu hari igishanga cy’urufunzo cyari inkambi y’ingabo z’Abanyabungo.Icyo gitero cyari kigamije kwihimura .Abanyarwanda barwana inkundura, batwika urugerero rw’Abanyabungo, ariko isayo ntiyatuma bafata Kanywiriri .Kigeli ategeka guhagarika imirwano, ingabo zunamura icumu.

12.1. 9. Igitero cya 2 cyo ku Ijwi

Kigeli yari yarigaruriye Ijwi ryaramuyobotse, Nkundiye waryo aza kurigandisha .Iki gitero cya Kabiri cyari kibasiye icyo kigande .NKUNDIYE amaze gushoberwa ingabo zimusatiriye aho yahungiye mu kirwa cy’i Shovu, yiroha mu Kivu Ijwi rirayoboka.

12.1.10. Igitero cy’i Bushubi

Kibogora Umwami w’i Bushubi amaze gutanga, yasimbuwe na Nsoro.Rwabigimba umwe mu bavandimwe be atangiye kumurwanya, Nsoro yitabaza Kigeli Rwabugili.Kigeli aratabara, RWABIGIMBA araneshwa ahungira mu Bugufi bwari ubw’i Burundi muri ibyo bihe.

12.1.11. Igitero cyo ku Kidogoro

Iki gitero cyagabwe na ahantu ho mu majyaruguru ya Bukavu ,ahagana mu bya Karehe.Ubwo Byaterana yari amaze gutanga ,asimbuwe na Rutaganda wari ukiri muto.Umugabekazi Mugeni Gahwijima ariwe ugenga igihugu .Ubwo igitero cy’Abanyarwanda cyasaga n’igisonga U Bunyabungo bwari bumaze kuzahazwa n’amapfa.Muri icyo « Kibariro » mu Rwanda hatera Muryamo ,Ubushita n’Imvunja.

12.1.12. Igitero cyo ku Rusozi

Icyo gitero cyo ku Rusozi ariyo Bukavu y’ubu, cyari kigamije gufata mpiri Rutaganda n’Umugabekazi Mugeni Gahwijima, kikanyaga Ingabe y’UBunyabungo Karya-Mahugu, kugirango u Rwanda rwigarurire by’imvaho u Bunyabungo.Rutaganda na Nyina bari bahungiye ahantu ho muri Bishugi mu majyepfo y’UBunyabungo, kwa Katabirurwa.Igitero cyica Katabirurwa, gifata mpiri Umugabekazi, Rutaganda abagaragu be baramucikana.

12.1. 13. Igitero cy’Imigogo

Imigogogo zari Ingabo za Ankole,rimwe baza guhengera Rwabugili Umwami w’u Rwanda yateye i kivu nawe atera u Rwanda anyaga Inyambo,Rwabugili abimenye nawe agabayo igitero. Icyo gitero cyari kibasiye Ntare IV Rwamigereka Umwami w’i Nkole wari wanyaze Inyambo z’i Rwanda, agatwika ingoro y’i Rutaraka hafi ya Nyagatare.Kigeli Rwabugili yari i Bunyabungo n’ingabo ze, nibwo avunuye atera i Nkole, yigarurira umurwa Mbarara, Rwamigereka yari yahunze, amenesha Imigogo y’Abanyankole, agarika Ingogo, imbunda zabo zahindutse ibifuma.

12.2. Amato ya Rwabugili n’ibitero byo ku Ijwi

Kigeli Rwabugili, akimara kwima Ingoma, ntiyazuyaje, yatangiye kwambuka n’Inyanja ajya gutera ibihugu biri hakurya yayo , aho yahereye bwa mbere ni ku kirwa cy’’Ijwi .

I Kivu ni inyanja ngari, Ijwi rikaba Ikirwa kirumbaraye mu Kivu rwagati,ku buryo umutembo ataturirira I Kivu I Nyamasheke ngo yomokere ku Ijwi atararohama.Ahangaha rero havuka amatsiko yo kumenya uko Rwabugili yateraga mu Bunyabungo yambukiranyije I Kivu n’Ingabo ze. !

Rwabugili yari yarakoranyije amato y’intambara yagombaga guhashya ibirwa byo mu Kivu no kwiganzura u Bunyabungo bwo hakurya y’iyo Nyanja.Amato y’intambara y’u Rwanda, yari agabwemo imitwe ine; itatu ya mbere igizwe n’ingabo zo ku Ijwi:

  • Abajegezi batwarwaga na Mugenza
  • Inkeramihigo zatwarwaga na Mbwana
  • Ibidakurwa byatwarwaga na Gikerakenja

Undi mutwe wari uremwe n’ingabo z’Abanyakinyaga:

  • Abahurambuga batwaraga na Nyankiko

Buri mutwe w’ingabo wabaga ufite amato y’intambara agera kuri Magana atatu (300).Hari n’amato y’Umwami n’ay’Abagaba yahoraga atsitse mu nsiko y’amashinji y’I Kinyaga .Mu bitero byo hakurya y’I Kivu,Umwami yarayahuruzaga akarema umutwe wa gatanu.Ayo mato y’indoha yari afite amazina yayo,tumenyeshwa na Musenyeri Alexis Kagame.

1. Nyirakabuga: “Inkundwakazi “Umusare wabwo yari Bigwira; bwaramvuwe na Mugenza mu Ryarusiga, ahantu hitwa mu Kigende ho mu Budaha; nibwo Rwabugili yagenderagamo .Bwari nk’inyumba ishakaje imihemba.

2.Igitsirombo :”Ubutoni “Bwavuye muri Cumbi,hejuru ya Mabanza ho mu Bwishaza,buramvuwe na Ruhangamugabo,umunyejwi wo kwa Tabaro ,wari utuye kuri Bizu.

3. Umuhozi:”Ubuhora “, bwaturutse mu Kanage buramvuwe na Ruhangamugabo.

4. Umudaheranwa:”Ubutaganzwa “Bwaramvuwe mu Kigamba ho mu Budaha

5. Umucyurabuhoro:”Ubutanga ishya n’ihirwe “, bwo kuri Cumbi, bwaramvuwe na Gikerakenja, wo mu Marambo.

6. Ndushabandi:”Ubwingenzi “, bwaturutse mu Cyiya ho mu ishyamba rya Rugege, buramvuwe na Bigwirabagabo wo ku Ishara.

7. Ngarukiyibirwa:”Ubuhoraburangamiye Ibirwa “, bwaramvuwe na Mugenza kuri Cumbi

8. Nyabiyonga:”Ubufubikwa impuzu y’ubutumba “,bwo ku Rwerere rw’I Bugoyi ,bwaramvuwe na Mpamira wo mu Nkaranka.

9. Intahakure:”Ubutebuka “,bwo ku Rwerere ,bwaramvuwe na Mpamira ,umusare wabwo yari Rubago.

10. Inyimura –Bahinza:”Ubutsema Abahinza “bwo mu Kigamba cy’ I Budaha, bwaramvuwe na Mugenza

11. Inyagirabahunde:”Ubuterabahunde “, bwo mu Kigamba, bwaramvuwe na Mugenza

12. Nyabihunika:”Ikigega nyamunini “bwari ubwa Nkundiye ya Kabego, bwo muri Nyamushishi, bwaramvuwe na Mugenza.

13. Kamarashavu:”Ubumaragahinda “, bwari ubwa Kabego.

14. Gisumbamagoyi: “Uburuta amagoyi “ , bwo muri Nyamushishi,bwaramvuwe na Gikerekenja.

15. Umudaharingoma:”Ubudahemukira ingoma:”bwo mu Kigamba, bwaramvuwe na Kamegeri wo kwa Bisangwa

16. Intaganzwa:”Ubudatsindwa ‘, bwa Magaja ya Murinzi wo mu Kinyaga, bwaturirwaga umutwe w’Intaganzwa za Nyirimigabo.

17. Ishyaka;”Ubuhorana ubutwari” bwo mu Kigamba, bwa Cyigenza cya Rwakagara .nibwo bwaturiraga Ingoma za Rwabugili.

18. Ntsinzishyaka:” Ubutsindabahizi “bwaramvuwe na Mpamira mu Bugoyi, nibwo Rwabugili yagendagamo n’umutoni we Bisangwa.

19. Imbabazi “Impuhwe “bwaramvuwe mu Budaha, bwari ubwa Kabare ka Rwakagara, bwaramvuywe na Ruhangamugabo.

20. Ijuru:”Ikirere “bwari ubwa Rwabilinda rwa Rwogera, bwaramvuwe na Bigwirabagabo mu Cyiya ( mu ishyamba rya Rugege ).

21. Umuhirika:”Ubunesha “bwo mu Cyiya, ubwa Rwatangabo rwa Nzigiye .

22. Imirishyo:”Ubuhimbaza nk’ingoma zisutse “bwaramvuwe mu Cyiya na Mukenga wa Sebuhura, bukaba ubwa Rutikanga rwa Nkuriyingoma umwiru mukuru w’umwimika

23. Umuhurambuga:’Ubuteramacumu “bwaramvuwe na Mukenga mu Cyiya, bwari ubwa Nyamugabo wa Kanywabahizi, Umutware w’Abakemba bo mu Kinyaga

24. Ngaruyamahugu:’Ubwigarurira impugu “, bwaramvuwe na Buhake bwa Ngizumuhe, buva I Gikundamvura ho mu Bukunzi, bukaba ubwa Rubuga rwa Senyamisange, Umugaba w’Abiru bo mu Kinyaga.

25. Inkongi:”Ikibatsi cy’umuriro “bwari ubwa Bayibayi ba Buki bwaramvuwe na Munyuzangabo, I Gikundamvura ho mu Bukunzi.

26. Inkotanyi:”Indwanyi “ bwari ubwa Mugugu wa Shumbusho, bwaramvuwe na Munyuzangabo I Gikundamvura .

27. Nsinzurugomo:”Ubuhashya ibigande “bwa Kamaka ka Gasindikira, bwaramvuwe na Gikerakenja , muri Nyamushishi ho ku Ijwi

28. Indimanyi: “Ubwasagura bugatsemba ‘ bwa Nyamugusha wa Rwata , bwaramvuwe I Gikundamvura.

29. Inyamamare  :”Ubwogeye “ bwa Rutishereka rwa Sentama ,bwaramvuwe na Ntabwoba I Gikundamvura

30. Ngumira;’Ubusatira ababisha “ bwa Ntamati ya Gashagaza bwaramvuwe na Gikerakenja kuri Cumbi bo mu Budaha

31. Rutangira:”Ubudatsimburwa “ bwa Kanyonyomba ka Ndarwubatse bwaramvuwe na Rurangamugabo kuri Cumbi

32. Igikwiye:”Ubutinywa” bwa Rubanza rwa Yoboka bwaramvuwe na Ruhangamugabo kuri Cumbi.

34. Ishema:”Ubutazarira “bwa Rukaburacumu rwa Bitebuka , Inteba ya Nshozamihigo ya Rwabugili ,bwaramvuwe na Gikerakenja mu Kanage ,nobwo bwaturiraga Abashozamihigo (Ingabo za Nshozamihigo )

35. Imaragishyika:”Ubutemba ubwuzu “bwa Baryinyonza ba Rwabugili , bwaramvuwe na Ruhangamugabo kuri Cumbi

36. Sindushwa:” Ubuganza “ bwa Sehene rya Rugombituri (Murumuna wa Bisangwa ) bwaramvuwe na Burunga mu Rwerere rw’I Bugoyi

37. Itanganika:”Amazi magari “ bwa Shankumba ya Nyamurwana ,bwaturutse ku Itambi butuwe na Kalimumvumba.

38. Inyanja: “Umuhengeli w’amazi magari ‘bwa Bisangwa bya Rugombituri, bwaravuwe na Burunga ku Rwerere .nibwo bwaturiraga inzoga za Rwabugili

39. Inyimbuzi:’Uburimbura ‘bwa Mugugu wa Shumbusho, ariko butegeka murumuna we Semakamba,bwaramvuwe na Rubuga rwa Rujenjeka ,I Gikundamvura.

40. Barikabaganya:’Ubushabutse “bwa Muhigirwa wa Rwabugili, bwari bufite urusaya ku gikwi( igikwi ni izuru ry’ubwato )

41. Intagwabira:’Ubudacogora “bwategekwaga na Rwabilinda rwa Rwogera, umusare wabwo yari Shankuru

42. Inkumburwa;’Ubwifuzwa n’Ingabo ‘bwategekwaga na Rubuga rwa Senyamisange

43. Intashya;’Ubutebuka ‘Umusare wabwo yari Gipfurero

44. Intamati;’Ubukombe bw’inzovu “Umusare wabwo yari Mugarura

45. Inyange :”Bwiza “Umusare wabwo yari Rwamahina.

46. Akarogoya:”Ubugamburuza abahizi “bwategekwaga na Kamaka.

Ngayo amato y’intambara ya Rwabugili yari yarayaramvuriye kwigarurira u Bunyabungo n’ibirwa byo ku Kivu.I Kivu ariko nticyahoraga gituje ,gikunda kugira imiyaga ikaze itorohera ubwato .Abasare ba Rwabugili bari bayizi ingeso,Bakamenya igihe kiza cyorohera ivugama bagaturira nta mpungenge

Abanyabungo n’Abahavu nabo bari bazi kurwanira mu mazi magari ,ndetse abanyarwanda ntibashoboraga kubisukira mu Kivu,Abashi bari nk’inyogaruzi ,abanyarwanda babashobozaga ishyaka n’imihigo ,kandi bagaturirwa n’Abasare baturiye I Kivu ,Abagoyi ,Abanage n’abanyakinyaga ,nabo bari bazi iby’I Kivu n’imiyaga yacyo.

Rwabugili yatangiye ku Kivu cy’I Nyamasheke mu rugaryi rwo mu w’1895 , amaze kuzahaza amahanga .Ingabo ze zari intwari zikabije kurwana.Muri uko gutanga kwe ,niho Abiru bakomoye umurishyo witwa “INYANJA “bawukurije ku bitero bitagira ingano yagabye hakurya y’I Kivu.Mu gitero cy’imigogo zanesheje Imigogo y’ I Karagwe imbunda zabo zihinduka ibifuma, ingoma z’ I Rwanda zivuza Zigezikaragwe ,zirindimura Agasiga.

Amato ya Rwabugili ntiyageruzwaga n’imiyaga, yaturiye I Kivu nk’intabire yogoga Ubunnyugu, yigarurira Abahavu, Indamutsa itanga ihumure ingoma zahuranya Turatsinze.

1.2.3. Imiyaga yo mu Kivu

I Kivu cyagiraga amoko y’imiyaga menshi,ariko ntiyabonekeraga rimwe ,ahubwo yazaga mu bihe bitandukanye,akaba ariyo mpamvu byoroheraga abantu kujya koga mu Kivu cyangwa se gukoreramo indi mirimo ,kuko babaga bazi ifite ubukana ,iyoroheje ,n’igihe ibonekera mu Kivu.By’umwihariko ,kumenya amoko y’iyo miyaga byafashije ingabo za Rwabugiri gutera nta nkomyi u Bunyabungo no kwigarurira ikirwa cy’Ijwi , kuko bamenyaga imiyaga ikaze igihe izira ,bityo bakabasha kugena ingengabihe yo gutera. Kandi kubera imihigo n’ishayaka ingabo z’u Rwanda zagiraga, n’iyo habaga harimo iyo miyaga ikaze, bagiraga uburyo babyifatamo, ariko ntibibabuze gutera .Ikingenzi byasabaga, ni ukumenya igihe iyo miyaga izira. Muri iyo miyaga tugiye kurebera hamwe iy’ingenzi nkuko iboneka mu rurimi rw’Amashi.

Icyasezi :(icya hose) Umuyaga wo mu gitondo ahagana saa kumi n’imwe ,ubera Abasare nk’isaha yo kuzinduka.

Umwene : (umwana ) Umuyaga udakomeye cyane ,uva ku Ijwi na za Nyamirundi werekeza ku Gisenyi .Ukunda imvura.

Umuzirahera: (umukubayoka )Umuyaga ukomeye cyane ,ugenda ukubita amazi uyajugunya ku nkombe.Ugira ibitunda (ibigoma ) byinshi ukaba wahirika ubwato .Uturuka mu Bugesera ,ukambukiranya mu bya Nyantango ,ukanyura mu Kanagae,uhuha werekeza mu bugoyi .Ugira Ishara (umuyaga uhuhuta ) ryinshi ugakunda kuzisha amato ya Kinyarwanda .Uzirana n’Imvura.

Mwaga : (hobe ) ni umuyaga bitiriye umugezi wa Mwaga,uturuka mu ishyamba ryo hagati rya Gisakura na Ntendezi ukisuka mu Kivu cya Nyamirundi na Murwa wa Nyamasheke mu nsiko ya Bitare ( Insiko ni intozo ).Cyo kigira umuvumba mwinshi ,cyaba cyagiyemo bagatsika ntibajye mu Kivu.Ni cya rukunduzi ni ikigome cyane.Mwaga kandi ,ni inshuti y’imvura.

Umukondwe :( umugongo ) Umuyaga woroshye udakomeye ,ugenda usodoka wegura ubwato buhoro buhoro utabukubaganya cyane.Uturuka mu migezi yo ku Ijwi ukagenda werekeza mu bya Kinunu na Gishwati .Wo ntukarishye cyane kandi unashira vuba .

Icyogoro: (Icyomoro) Uturuka ahagati y’Ijwi na Ngoma ya Gisenyi kihirika kerekeza I Rwanda .Kizamo saa sita z’ijoro.Kirakomera ariko gicika vuba.Kandi kijyamo iyo biturutse ku mvura ,iyo hari umucyo ntikijyamo ,kijyana n’imvura. Akanyankubi (Umunyankuyu cyangwa akanyarugano) .Umunyarugano ni Ishuheri (itafari) nk’umuyaga wa Serwakira .Itsura ubwato hafi y’inkombe abasare bakiheba bagira ,amakuba iyo yahuye na Mwaga.Ni ishuheri izanwa n’imvura ariko ikavamo vuba.

Indera (Inkwano ) Ni akayaga gatuje katagwa nabi.

Isata (Itara ) Umuyaga uturuka mu bicu byo mu kirere ugahubirana n’uwo mu Nyanja bigakirana bigatumbagiza amazi.Ni nka Serwakira yo mu Kivu .Mu bihe by’amezi asanganira

icyi :Gicurasi na Kamena,imvura ijya nko gukumira, nibwo amasata byitwa ngo “aranywa amakumirano “.Isata ni umuyaga uvuye mu rushunzi rumanutse hejuru ari umugera umwe w’amazi y’ibicu,ugashingira hagati mu mazi y’I Kivu,ukagenda uyagara,ukuka,ugatumbagira usenya amato ,imihana,intoki zikarimbuka.Iyo miyaga ariko yakara ,yagira,ntiyabuzaga Inkotanyi cyane guturira I Kivu,no gukangaranya ababisha no kubanesha.

Umutunda: (Umusare ) ni umuraba (umuyaga )uhora uhungiza urimo umuvumba.

Umuhengeri :(umurombero ) Bivuga umuyaga mu mazi ariko ku batazi iby’;i Kivu .Naho ku baturiye i Kivu nu ukuvuga :Kure. Ahafi ni ku macanbwa (ku gasharu ),mu ngeri ni kure cyane.

Insiko :( intozo ) Ni aho amato yomokera ,ni nk’imfuruka .

Amashinji: (amashyuza) Ni umweya nka Kariba ya Kinunu cyangwa se nko ku Mwiza wo ku Ishara rya Nyamasheke .Mbese ni ubutaka bw’inkombe y’inyanja.

Iyo miyaga rukunduzi ntiyabuzaga Rwabugili kuvogera i Kivu yibasiye u Bunyabungo.

Kigeli Rwabugili yatanze mu rugaryi rwo mu w’1985 ,atangira ku Kivu cy’I Nyamasheke,azize umwami yarashwe n’Abashi mu gitero cya nyuma yagabye ku Ijwi .Ariko yari amaze kuzengereza amahanga.Amateka avuga ko nta Muntu wigeze amuca iryera ari mu Rwanda ,kuko iteka ryose yiberaga mu mahanga agabayo ibitero.Mu myaka 42 yamaze ku Ngoma ,akaba yaragabye ibitero 45.Ikindi twavuga ahangaha,nuko Nyuma ye nta Mwami wongeye kugaba ibitero byo kwagura igihugu,kuko mu isoza ry’Ingoma ye ryahubiranya n’Umwaduko w’Abakoloni.

Kuva icyo gihe abanyarwanda bakomeza kumwogeza mu ndilimbo n’ibisigo kubw’ubutwari yagize ku Ngoma ye.Urugero twatanga ni nk’urwa Rujindiri wagize ati Inkotanyi cyane yabyirutse neza: « Ntimukangwe na cya cyuzi Ko twakinyujijemo amato Inkuru nziza se yabaye Twatsinze yaruse byose Umva ingoma se zirasuka Zisutse zigana i Jabiro»

Itonde ry’imitwe mikuru ivuga uko u Rwanda rwagiye rwaguka

17 Hifashishijwe

RETOUR

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO URTV EN LIGNE: 81.8 SUR ZENO.FM

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading