HOSPITALITE Home » Itsindwa rya Nduga
Spread the love

U Rwanda rumaze kwigarurira u Buriza n’u Bwanacyambwe ,bwari busigaranye ibihugu 4 by’ibituranyi bikomeye bihangayikishije Ingoma –Nyiginya y’I Gasabo ,muri ibyo bihugu harimo Ingoma ya Nduga yari iherereye mu burengarazuba bw’Ingoma y’I Gasabo ,wambutse uruzi rwa Nyabarongo . Ubwami bwa Nduga bwari ubw’ Ababanda , niyo mpamvu bakundaga kuhita mu Nduga y’Ababanda.Ingoma –Ngabe yabo yari “NYABIHINDA “.Nduga y’Ababanda nacyo cyari igihugu kinini kandi gikomeye mu bihe byo ha mbere.Nduga ngari yari ibumbye Perefegitura ya GITARAMA yose uko yakabaye(Muhanga,Kamonyi,Ruhango) ukongeraho Komini Nyabisindu,Shyanda ,Ntyazo na Muyira ho muri Butare( mu Karere ka Nyanza n’ agace gato ka Huye ).Kugirango Umwami w’u Rwanda yigarurire igihugu gikomeye gityo habaye ubucakura bwo mu rwego rwo hejuru.Dore uko byagenze

MIBAMBWE I SEKARONGORO I MUTABAZI I amaze kwima ingoma ahasaga mu w’1411 kugeza mu w’1444, yihatiye kwigaruria Nduga y’Ababanda iranga imubera ibamba.Bigera naho Nduga igaba ibitero byambuka Nyabarongo .MASHIRA WA NKUBA YA SABUGABO wategekaga Nduga amaze kunanirana ,Mibambwe I yigiriye inama yo kugirana nawe imimaro (amasezerano yo kutarwana ),biremezwa Mashira ahamya ubwami bwa Nduga.Nyuma yaho imishyikirano yarakomeye,haziraho no gushyingirana.Nuko Mashira arongora NYIRANTORWA umukobwa wa Mibambwe I ,naho Mibambwe I arongora BWIZA bwa Mashira budashira irora n’irongorwa (icyo nicyo cyari igisingizo cye ) ndetse na GAHINDIRO ka Mibambwe I arongora NYANKERI ya Mashira (Babaye abasanzire na se ).

Nyuma y’ubwo busabane buvanzemo n’amayeri ya Politiki ,niho hadutse igitero cya kabiri cy’Abanyoro.Mibambwe I yagerageje kwitabaza UBugesera Gisaka na Nduga,ibyo bihugu byanga kumutabara.Nuko Mibambwe abonye ko asumbirijwe ,kandi u Rwanda rwe rumaze gusibama ,ahitamo guhunga,ahungana n’ingabo ,abaturage ndetse n’amatungo,berekeza I Bushi (Bukavu y’ubu ).Ubwo Abanyoro bateye n’I Gisaka ,ariko ntibyakomera ,batera u Bugesera ,umwami SANGANO w’u Bugesera arahagwa.Bakurikiranye Mibambwe ,ariko bagenda intage ,udusigisigi twabo dutura mu majyepfo y’I Nduga .

Mibambwe I n’Abanyarwanda baza kumva ko CWA I ,umwami w’Abanyoro yapfuye,barahuguka.Mu ihunguka rye Mibambwe yagiye asubira mu maraso ye igihe yahungaga,ajya kwagira Sebukwe akaba n’umukwe we Mashira wari utuye I Nyanza muri icyo gihe.Mashira rero yaje gusanganira Sebukwe ntacyo yikeka,arazimana.Igihe kigeze hagati ,baramufata Mibambwe I aramwica ,afatanyije na MUNYANA wavaga inda imwe na Mashira kwa se wabo,amutsinda aho ngaho I Nyanza.Ibyo kwa Mashira birarimbuka ,Nduga itsindwa itsinzwe noneho.
3.1. Ibyatumye Nduga itsindwa
Ukwirara hamwe n’ikizere ngo kiraza amasinde. Mu by’ukuri bivanze n’ubupfayongo. Dore nawe, Mashira ntiyari abuze ingabo zikomeye kandi nyinshi, ariko we yahugiye mu byo kubana neza no gushyingirana, mu gihe Mibambwe I hamwe n’abagaragu be (ngo abenshi bari Abasinga) bo bari bagamije politiki, iyi idatinya kwigarurira ibihugu. Ubugambanyi bwa Munyanya. Munyanya yavaga indimwe na Mashira mwa se wabo; yifatanyije na Mibambwe I mu kwica Mashira.
3.2. Inkurikizi ku itsindwa rya Nduga
Inkurikizi z’itsindwa rya Nduga ni intambwe ikomeye cyane mu mateka y’u Rwanda. Ibyo byatumye u Rwanda rubona aho ruhera hagaragara, rutera utundi duhugu. Nduga yari isanganywe ubutegetsi bufututse, bukomeye.

Abanyanduga bakomeje gushyamirana n’abanyiginya. Uburangare ntibwabaye ubwa bose. Mu bitongero by’imihango bagerageje kunga Nduga n’abayigaruriye bavuga ngo: “tuza… nk’inono y’Abasindi na Kibanda”. Ni ukuvuga ngo: worohe nk’ifu y’inono ihuza Abasindi (ni ukuvuga Abanyiginya) na Kibanda y’Ababanda. Mu by’ukuri ngo no mu by’1930, Ababanda bo mu Nduga bari bagicyurirana n’Abanyiginya. Naho incyuro z’Abanyiginya ari hamwe n’Abasinga zigaragarira mu bisigo byo ku ngoma ya Cyirima II Rujugira bibwirwa Muhabura, umusizi w’umubanda.

Hari Ababanda benshi batotejwe, maze bamwe mu batarapfuye barahunga bagana mu Buriza, mu majyaruguru y’u Rwanda n’ahandi. Hari abimukanye amazina y’aho baturutse: Marangara (muri Komini Nyamutera) Jenda (muri Komini Nkuri); hari na Jenda bimukanye mu Bunyambiriri (Gikongoro).

Nduga yabaye umutima w’u Rwanda rw’Abanyiginya, abami barahikunze baharema imirwa myinshi, nyuma ibitero byinshi byakwiriye impande zose z’u Rwanda rw’icyo gihe, byitwaga ko bigabwe n’Abanyenduga

Abanyanduga banze kwibagirwa Mashira wabo, baramuterekereye, bararimba bamushyira mu mubare w’imandwa. Nyamara ngo yaba yari igihangange gishishikajwe no kwagura igihugu no kugitegeka neza.

U Bwanacyambwe bwigaruriwe n’Abagesera b’Abazirankende, Mibambwe I amaze guhunga Abanyoro no kwica Mashira yatuye mu Nduga. U Bwanacyambwe bwari bwarometswe ku Gisaka mu gihe cy’abami bane bo mu Rwanda: Yuhi II Gahima, Ndahiro II Cyamatare, Ruganzu II Ndori, Mutara Semugeshi. Icyo gihe cyose, urubibi rw’i Gisaka rwari umugezi wa Nyabugogo n’uruzi rwa Nyabarongo mu majyaruguru y’u Bwanacyambwe. Byageza n’aho umwami w’i Gisaka, Kimenyi II Shumbusho, aza gutura ku murwa wa Kigali. Abami b’u Rwanda babonye ko badafite amaboko yo kurwanya Gisaka, barekera iyo kugeza kuri Kigeri II Nyamuheshera (mu by’1770).

3.3.Inkurikizi, nyuma y’ubutegetsi bwa Mibambwe I Sekarongoro
Yuhi II Gahima bakunze kumuranga bamusingiza ngo : “Yuhi ryo mu Karambo ka Rukore” (aho ni mu Busigi, hakurya ya Rulindo). Bavuga ko se Mibambwe I wari utuye i Remera ryo mu Buriza hateganye n’u Busigi ari ho, yari atungiye Shetsa umugore we w’inkundwakazi, yageze aho akajya mu Karambo ka Rukore, akarongora Matama ya Bigega ariko rwihishwa. Nibwo Matama uwo abyaye Gahima wabaye Yuhi II. YUHI II GAHIMA mwene Mibambwe I na MATAMA YA BIGEGA , wategetse ahasaga mu w’1444 kugeza mu w’1477, yatangiye ashimangira ubutegetsi bwa Se mu Nduga yari asize yigaruriye.Hanyuma yatangiye kugaba ibitero byo kunyaga inka n’abagore mu burengerazuba bw’u Rwanda agera I Nzaratsi mu Nyantango na Bwishaza ndetse no mu Rusenyi ho mu Karere ka Karongi.Aho hose ariko bara murwanyije ntiyahamara kabiri .Mu burasirazuba yateye u Buganza bwa Ruguruhafi yo mu Mubari ho mu Ngoma y’I Gisaka ,mu majyepfo atera u Bungwe ,ariko ntibyamuhira.

Yuhi II Gahima amaze gutanga ,abana be barwanira ingoma ,banga kuyoboka NDAHIRO II CYAMATARE wari umaze kwima ingoma asimbuye Se ahasaga mu w’1477 kugeza mu w’1510.U Rwanda rucikamo ibice bibiri :Igikomangoma JURU ,yigarurira igice cyi hakuno ya Nyabarongo ( u Buriza ),naho uburengerazuba buyoboka Ndahiro .Juru amaze gupfa ,Igikomangoma BAMARA ashaka gusimbura mukuru we Juru .Kugirango abigereho ,yiyemeza gutatira abavandimwe,yitabaza Nsibura Nyebunga umwami w’Umushi wari umaze kwigarurira Ijwi.Ndahiro Cyamatare ,yagize amakenga akomeye cyane ,ahita afata Igikomangoma NDOLI wagombaga gusimbura se ku ngoma amuhungishiriza kwa Nyirasenge NYABUNYANA wabaga I Karagwe .Kugirango hato umuryango we utazashira ,u Rwanda rukabura Umwami.

Nsibura Nyebunga atera uRwanda rwa Ndahiro Cyamatare, urugamba rw’injyanamuntu rwabereye muri Komini Kibilira ( ubu ni mu Karere ka Ngororero ) Ndahiro II Cyamatare arugwamo ahitwa Rugarama ,yambutse umugezi wa Kibilira,Ingoma –Ngabe Rwoga ababisha barayinyaga .Ubwo u Rwanda rwasaga n’urugiye kuzima ,ruzize amacakubiri yo kurwanira Ingoma .

Mu gihe u Rwanda rwari rugeze aharindimuka ,uwitwa KAVUNA KARYANKUNA yemeye kwitangira igihugu ,agenda ararika abantu b’ingenzi bari hirya no hino bamufasha kujya gushaka uwakura uRwanda ahabi.Aza kugera iKaragwe ,atekerereza Ndoli aho abundiye (Guhunga k’umwami byitwa kubunda ) uko u Rwanda rwononekaye,amubwira ko hari abiteguye kumwakira.Ubwo Ndoli yarabundutse (guhunguka k’Umwami ) yambuka Akagera,ariko asiga abwiye Abasare ngo ntibambutse Kavuna wari wasigaye inyuma.Ni naho havuye Insigamigani ngo :”Yarushye uwa Kavuna “Kuko yaruhiye igihugu ,ariko Ndoli amuhemukira atyo.Ndoli araza yima ingoma y’ I Rwanda ,afata izina rya Ruganzu II Ndoli.

Itonde ry’imitwe mikuru ivuga uko u Rwanda rwagiye rwaguka

17 Hifashishijwe

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading