Uko u Rwanda rwagiye rwaguka

Spread the love

Nk’uko amateka y’u Rwanda abigaragaza, u Rwanda rwabanje kuba isibaniro ry’impugu zisaga kuri 29, buri gihugu kikagira Umwami wacyo n’Ingoma –Ngabe yacyo.

Buri gihugu cyagiraga amatwara yacyo ashingiye ku kubumbatira ubusugire bw’igihugu n’abaturage bacyo, bityo ugasanga ibihugu byose bihora birwana ishyaka ryo gutsinda amahanga bihana imbibi.Buri gihugu cyagiraga ikimenyetso ndangamimerere gikesha ukubaho kw’Abaturage bacyo nk’ubukungu bw’igihugu.

Ibindi bihugu (bitari u Rwanda rwa Gasabo ),imikorere yabo yari iyo kwagura ibihugu byabo bakoresheje uburyo bwo gukonda amashyamba,hanyuma bakabona aho batura n’aho bahinga.Ni ukuvuga ko Umuryango w’Abakonde aba n’aba iyo wagiraga umwete wo gukonda ishyamba ,nawo wabonaga ubutaka bunini bwo guturamo. Bamara kugwira ,bakarema Igihugu cyabo cy’Ubwoko bwabo n’umuryango wabo bakagira Umwami wabo n’Ingoma –Ngabe yabo.

Ingoma –Ngabe y’u Rwanda rugari rwa Gasabo, niyo yadukanye amatwara yo kwigarurira ibindi bihugu, ikoresheje uburyo bwo kurwana .Icyo gihe intwaro bitwazaga zari, amacumu, imiheto, imyambi, inkota, ingabo n’ibindi.Bityo uwo muco ukomeza gukwira no mu bindi bihugu utyo.

Itonde ry’imitwe mikuru ivuga uko u Rwanda rwagiye rwaguka

17 Hifashishijwe

NewLatter Application For Free

RETOUR

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO URTV : 81.8 SUR ZENO.FM

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading

×