Icyo twazirikana ahangaha, nuko Abasinga, Ababanda, Abenengwe, Abongera, Abazigaba, Abahinda n’Abagara, bakomoka ku Bahima.Ikindi kandi, nubwo Ingoma Nyiginya y’i Gasabo ariyo yari ntoya cyane ntibyayibujije kwigarurira ibihugu byinshi byari bigize u ru Rwanda tubona ubu.Ndetse baza kuyobora uru Rwanda bafatanyije n’Abega nabo bakurikiranaga mu buke no mu kuyobora uduhugu duto .Muri ibyo byose bigaragara ko nta bwinshi bw’abaturage bari bafite,ahubwo icyo barushaga andi mahanga ni « KURWANA ISHYAKA NO GUKORERA KU NTEGO »
Mu by’ukuri imigenzereze Y’Ingoma –Nyiginya ni urugero rusange umuntu yavuga ko ari « Ingoma y’Ubwisanzure » burangwa no kwigarurira impugu nyinshi, «Ingoma y’ubugaragu », burangwa n’ituze ry’igaba n’igabana ry’inka arizo zagaragazaga ubukungu bw’Igihugu, ari nayo shingiro ry’Ubuhake « Ingoma y’umuheto » wari indanga-Ntego y’Ingoma Nyiginya, wagamburuje inkiko z’ishyanga.Ayo akaba ariyo matwara rusange y’Ingoma Nyiginya yari itetse mu Rwanda rugari rwa Gasabo.
Itonde ry’imitwe mikuru ivuga uko u Rwanda rwagiye rwaguka
- 1 I. Inkomoko y’Izina “RWANDA “
- 2 II. Ibitero byo kwagura Igihugu
- 3 Igitero kigaruriye u Buriza
- 4 Igitero kigaruriye u Bwanacyambwe
- 5 Itsindwa rya Nduga
- 6 Ibitero bya Ruganzu II Ndoli
- 7 4.4. Igitero cyatsinze u Bukonya
- 8 Igitero kigaruriye u Bungwe
- 9 Ibitero bya Kigeli II Nyamuheshera
- 10 Ibitero bya Cyilima II Rujugira
- 11 Ibitero bya Kigeli III Ndabarasa
- 12 Igitero cyigaruriye Ingoma y’u Bugesera
- 13 Ibitero cyo ku Ngoma ya Yuhi IV Gahindiro
- 14 Igitero cyigaruriye Ingoma y’I Gisaka
- 15 Ingoma ya Kigeli IV Rwabugili
- 16 Umwanzuro ku bitero byagabwe n’Abami b’u Rwanda
17 Hifashishijwe
NewLatter Application For Free