Headlines

Congo: Ni gute ubwato buhitana abantu bangana gutya? Ni inde ubiryozwa utari Tshisekedi ?

Spread the love

Umukuru wungirije w’intara ya Kivu ya Ruguru yavuze ko iperereza ku cyateye iyi mpanuka yahitanye abantu nibura 28 rigikorwa, ariko abari baburimo ntibashidikanya ko ari ukurunda abantu amagana mu bwato butwara abantu 50.

Abarokotse iyi mpanuka ni abantu 58 nk’uko byavuzwe na komiseri wa polisi Ekuka Lipopo, Visi Guverineri w’Intara ya Kivu ya Ruguru, mu gihe yemeza ko abapfuye ari 28. Ibiro ntaramakuru Reuters bivuga ko abapfuye ari 78.

Ubwato MV MERDI bwabanje guhengama mbere y'uko burohama, abarokotse bavuga ko bwari butwaye abantu n'ibintu birenze ubushobozi bwabwo
Ubwato MV MERDI bwabanje guhengama mbere y’uko burohama, abarokotse bavuga ko bwari butwaye abantu n’ibintu birenze ubushobozi bwabwo

Igisirikare cya FARDC kivuga ko imirimo yo gushakisha abantu baburiwe irengero mu mazi ikomeje.

Amasoko atandukanye avuga ko ubu bwato bwarimo nibura abantu barenga 300, Jean Jacques Purisi umwe mu bategetsi muri iyi ntara yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko ubwo bwato bwari burimo abantu 278.

Ikinyuranyo cy’abatangajwe bapfuye n’abarokotse gisobanuye ko hari abantu hafi 200 cyangwa barenga bashobora kuba batikiriye muri kuriya kubirinduka k’ubwato bwari bugeze muri metero zisaga 500 gusa ngo bugere ku cyambu.

Purisi yagize ati: “Bizafata nibura iminsi itatu kumenya neza imibare, kuko imirambo yose ntiraboneka.”

‘Bwari bupakiye birenze ubushobozi bwabwo’

Inzira y’amazi ubu ni yo ishoboka mu guhuza uduce twera ibihingwa cyane twa teritwari z’intara ya Kivu y’Epfo na Goma, nyuma y’uko inzira z’ubutaka z’ingenzi zinjira mu mujyi wa Goma zigenzurwa n’umutwe wa M23. Nk’uko BBC ibitangaza.

Ubu bwato bwari buvuye ku cyambu cya Minova bwikoreye cyane cyane ibiribwa n’ibindi bicuruzwa bijyanywe ku masoko y’i Goma.

Ibiro bya Perezida wa DR Congo bivuga ko iyi nzira y’amazi ari yo abaturage ubu bahitamo kugira ngo ntibace ahafashwe na M23.

Bahati Selemani, umukozi ku cyambu wagize uruhare mu butabazi, yabwiye ibiro ntaramakuru Associated Press ibyo yabonye.

Ati: “Twabonye ubwato butangira kubirinduka. Twabonye ko ubwato bwari bwuzuriranye kandi hari imihengeri ikomeye.

“Nyuma ubwato bwatangiye guhengama gahoro gahoro. Abari bari hejuru batangiye kwijugunya mu mazi. Nuko ubwato burabirinduka burarohama”.

Ubwato bwari buvuye i Minova bwerekeza i Goma‘Aho ubwato bwarohamye

Nabonye abana n’ababyeyi barohama’Alfani Buroko Byamungu w’imyaka 51, yari muri ubu bwato, yarokowe no kuba yarabashije koga kugeza ubwo abatabazi bamugezeho, ahita ajyanwa mu bitaro.We yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko amazi atari afite umuhengeri ukabije, ahubwo impanuka yaba yatewe no gupakira ubwato birengeje ubushobozi bwabwo.Ati: “Nabonye abantu barohama, benshi bamanutse hasi. Nabonye abagore n’abana barohama, nanjye ubwanjye habuze gato ngo ngende, ariko Imana yamfashije.”Undi mugore warokotse witwa Perusi Mukembale, yabwiye URTV ko “twari abantu amagana mu bwato bujyamo abantu nka 50”, avuga ko asanzwe akora izi ngendo.Ati: “Twari benshi cyane, birashoboka ko twari turenze ibisanzwe kuko ubundi ngenda na buriya bwato nibura rimwe mu cyumweru. Tuba turi benshi, ariko iyi nshuro byari birenze.”

Ababuze ababo bari mu gahinda gakomeye

Ababuze ababo bari mu gahinda gakomeye

Makembale avuga ko yari azanye imyumbati ku isoko ry’i Goma ayivanye i Minova, ariko ubu ashima Imana ko yageze i Goma ari muzima.Ati: “Uko ubwato busatira inkombe twatangiye kumva buta ‘equilibre’, bugenda buhengama gacye gacye. Abantu batangira gusenga, abandi bavuga ngo nitujugunye ibintu biremereye mu mazi.“Uko bwigira imbere ibintu byarushagaho kumera nabi, abana bararira, ababyeyi baraboroga, abantu barasenga ariko ubwato bukomeza guhengama, mu mwanya muto buba burabirindutse.“Narokowe no gufata urubaho ntazi aho rwavuye, kugeza abatabazi bangezeho. Ni Imana”.

‘Nta bwato buzongera guhaguruka abagenzi batambaye ‘gilet’ – Tshisekedi, 2019

Impanuka nk’izi si nshya mu kiyaga cya Kivu ku ruhande rwa DR Congo, aho amato kenshi atwara abantu barenze ubushobozi bwayo kandi batambaye ‘gilets’ zifasha abantu kutarohama igihe habaye impanuka.

Muri Mata 2019 impanuka y’ubwato mu Kivu hafi y’i Kalehe yahitanye abantu basaga 150, nyuma y’iyo mpanuka, Perezida Tshisekedi – wari umaze igihe gito atorewe manda ya mbere – yasuye aka gace.

Tshisekedi yinubiye ko abantu batikiye kuko bari mu bwato ari benshi kandi batambaye ‘gilets’ zituma umuntu atarohama.

Aho, yatanze ‘gilets’ 1,000 z’abagenzi mu mato yo mu Kivu, anasaba amato yose gushaka utu twenda dushobora kurokora ubuzima bw’abantu mu mpanuka.

Mu 2019 Perezida Tshisekedi yategetse ko nta bwato buzongera guhaguruka mu kiyaga Kivu abagenzi batambaye ama-'gilets', na we yatanze 1,000
Mu 2019 Perezida Tshisekedi yategetse ko nta bwato buzongera guhaguruka mu kiyaga cya Kivu abagenzi batambaye ama-‘gilets’, na we yatanze 1,000

Icyo gihe Tshisekedi yagize ati: “Ndongera gusaba abategetsi ba hano, ko kuva ubu, nta bwato bugomba guhaguruka abantu baburimo batambaye ‘gilets’ z’ubutabazi”.

Imyaka itanu nyuma y’aya magambo, ibara ryongeye kugwa. Abantu buzuriranye mu bwato, batambaye ‘gilets’ zirengera ubuzima, abana, abagore, urubyiruko, bongeye gutikira.

Ibiro bya Perezida Tshisekedi byasohoye itangazo rivuga ko “yihanganisha imiryango yabuze ababo”.

Jules Mutamba wo muri sosiyete civile ya Kivu ya Ruguru yabwiye BBC ati: “Birababaje. Kuba abategetsi batigira ku mateka. Ibi ntibyakabaye mu gihe ‘gilet’ imwe igura amadorari atageze ku 10.”

Mutamba avuga ko abategetsi badakora ibyo bashinzwe, ko ruswa no kutita ku bintu ari byo bituma abantu babura ubuzima gutya.

Patrick Muyaya, umuvugizi wa leta ya DR Congo yatangaje ko kuri uyu wa gatanu itsinda rya guverinoma riva i Kinshasa rijya i Goma kwifatanya no gufasha guverinoma ya Kivu ya Ruguru kwita ku miryango yagizweho ingaruka.

Gusa, mu gihe abategetsi bavuga ko iperereza rikomeje ku kumenya icyateye iyi mpanuka, ibivugwa n’abarokotse hamwe n’ababonye ubu bwato burohama birasa n’ibirimo igisubizo.

Gupakira abantu barenze ubushobozi bw’ubwato no kujya mu bwato nta ‘gilets’ zifasha kutarohama, ibyo birahagije ngo akaga nk’aka kabeho.

Jules Mutamba ati: “Ikibazo gikomeye twibaza ubu ni: ni inde uzabazwa amakosa nk’aya atuma tubura abantu?”

Leave a Reply

RETOUR

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO URTV EN LIGNE: 81.8 SUR ZENO.FM

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading