Abasenateri ba Kenya bakuye ku butegetsi Visi Perezida Rigathi Gachagua nubwo atabonetse ngo yiregure ku byo yaregwaga nyuma y’uko umunyamategeko we avuze ko yajyanywe mu bitaro.
Mu itora ryarangiye nyuma ya saa tanu n’ijoro muri Kenya, abasenateri batoye ku bwiganze bemeza ko Gachagua ahamwa n’ibyaha bitanu muri 11 yaregwaga.
Mu kirego cyo kumweguza, Gachagua yashinjwe ibyaha birimo guhonyora itegeko nshinga, ruswa, guhembera amacakubiri, kuvangira Perezida, no gusuzugura guverinoma.
Biteganyijwe ko Perezida William Ruto atoranya usimbura Gachagua vuba bishoboka kugira ngo hatabaho icyuho mu mwanya w’umwungirije.
Gachagua yitabiriye iburanisha rya mu gitondo ku wa kane, yari yitezwe kuza muri Sena na nyuma ya saa sita kugira ngo yiregure, ku birego yashinjwaga ariko we abihakana.
Gusa uyu mugabo uzwi ku kazina ka Riggy G, ntiyabashije kwitabira, umunyamategeko we yasabye ko iki gikorwa kimurirwa undi munsi kuko umukiliya we yagize ububabare mu gatuza akaba ari mu bitaro.
Umuganga yasubiwemo n’ibiro ntaramakuru Reuters avuga ko uyu mugabo w’imyaka 59 ari mu bitaro kubera ibibazo by’umutima, ariko ko arimo koroherwa.
Abasenateri bahisemo gukomeza kumuburanisha adahari, ibyatumye uruhande rumuburanira muri uru rubanza rwo kwezwa ruhita rusohoka mu cyumba cya Sena.
Icyemezo cy’abasenateri cyagaragaje uburyo bari biyemeje kwigizayo Gachagua, umaze amezi menshi atumvikana na shebuja William Ruto.
Mu cyumweru gishize, ku bwiganze busesuye umutwe w’abadepite watoye weguza Gachagua maze uha rugari Sena nayo imaze iminsi ibiri imuburanisha.
Gachagua, umugabo w’umuherwe uva mu gace ko hagati muri Kenya, yavuze ko iki gikorwa ari “urugomo rwa politike” arimo gukorerwa.
Ubushyamirane bwa Perezida Ruto n’uwari Visi Perezida we bwatangiye mu gihe cy’imyigaragambyo y’urubyiruko yo muri Kamena(6) uyu mwaka.
Mbere y’itora ryo kumweguza mu nteko ishinga amategeko, Gachagua yavuze ko nibamweguza azajuririra icyo cyemezo.
Ibinyamakuru muri Kenya byatangiye kuvuga bamwe mu bashobora gusimbura Gachagua, muri bo haravugwa:
- Guverineri w’intara ya Murang’a – Irungu Kang’ata
- Guverineri w’intara ya Kirinyaga – Anne Waiguru
- Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu – Kithure Kindiki
- Minisitiri w’ububanyi n’amahanga – Musalia Mudavadi
NewLatter Application For Free