Umwami wa mbere wimye i Gasabo uzwi mu bitekerezo ni Ruganzu I Bwimba; icyo gihe Gisaka yari ikomeye kurusha u Rwanda wagerageje gutangiza igaba-bitero ryo kwagura igihugu , ni RUGANZU I BWIMBA ahasaga mu w 1312 kugeza mu w’1345 ,igitero cya mbere mu mateka y’ u Rwanda niwe wakigabye ,ubwo yashakaga kwigarurira I Gisaka.Icyo gihe yize ubucakura bwo gushyingira mushiki we ROBWA Umwami KIMENYI MUSAYA wo mu Gisaka,nuko aza kwiyahura kugirango atazabyara Umwami w’I Gisaka akazatsinda u Rwanda.Amaze kwiyahura ,Bwimba nawe ubucakura bwe ntibwamuhira,I Gisaka gitera u Rwanda ,ingabo z’aho ziba zimucuze inkumbi.Uwo akaba ari nawe Mwami wa mbere uzwi mu Mateka y’ u Rwanda kubera ibikorwa nk’ibyo yakoze. Umwami w’i Gisaka yari Kimenyi Musaya warongoye Robwa, mushiki wa Ruganzu wa I Bwimba. Ruganzu I Bwimba yishwe n’ingabo z’i Gisaka. Bavuga ko bimaze kuba ngo uwo Robwa yaba yarisekuye ku nkota kugira ngo umwana atwite atazavamo umwami w’i Gisaka. Uwo Ruganzu I Bwimba na mushiki we Robwa babarirwa mu batabazi bitangiye ingoma nyiginya.
U Rwanda rwa Gasabo muri ibyo bihe rwari rukikijwe n’ibihugu bitatu bikomeye : Ingoma y’ I Gisaka, Ingoma y’i Ndorwa n’iy’Ubugesera.Ibindi byari uduhugu tworoshye tudafite amaboko menshi ku buryo bitari ibyo gutinywa, ibyo bihugu ni U Buriza n’ u Bwanacyambwe
Uru Rwanda rwatangiriye kwaguka mu Bwanacyambwe, mu Buganza, mu Busarasi, mu Buriza, no mu Busigi. Aho rumariye kwambuka Nyabarongo rugeze mu Nduga, ingoma zo mu Gisaka n’izo mu Ndorwa zitunyaga ibihugu byinshi byo mu Buganza, mu Buriza no mu Bwanacyambwe.Aho rumariye kugwiza amaboko rurwana n’I Gisaka n’I Ndorwa bimara igihe kirekire rushirwa ruhatsinze.Dore uko amateka y’ibitero byo kwagura igihugu akurikirana.
Itonde ry’imitwe mikuru ivuga uko u Rwanda rwagiye rwaguka
- 1 I. Inkomoko y’Izina “RWANDA “
- 2 II. Ibitero byo kwagura Igihugu
- 3 Igitero kigaruriye u Buriza
- 4 Igitero kigaruriye u Bwanacyambwe
- 5 Itsindwa rya Nduga
- 6 Ibitero bya Ruganzu II Ndoli
- 7 4.4. Igitero cyatsinze u Bukonya
- 8 Igitero kigaruriye u Bungwe
- 9 Ibitero bya Kigeli II Nyamuheshera
- 10 Ibitero bya Cyilima II Rujugira
- 11 Ibitero bya Kigeli III Ndabarasa
- 12 Igitero cyigaruriye Ingoma y’u Bugesera
- 13 Ibitero cyo ku Ngoma ya Yuhi IV Gahindiro
- 14 Igitero cyigaruriye Ingoma y’I Gisaka
- 15 Ingoma ya Kigeli IV Rwabugili
- 16 Umwanzuro ku bitero byagabwe n’Abami b’u Rwanda
17 Hifashishijwe
NewLatter Application For Free