Ruganzu Ndoli arakomeza atera n’u Bukonya .Abami b’icyo gihugu ni Ababanda.Babarizwaga muri Komini Gatonde ho mu Ruhengeri (ubu ni mu Karere ka Gakenke) ari naho hari umurwa mukuru wabo.Aho ho hakaba harabaye isibaniro kubera ko Ingabo z’u Buhoma zari zahungiye muri icyo gihugu, zifasha iza Bukonya .Ingabo za Ndoli ziranga zirabahashya, igihugu gihinduka amatongo. Ingoma –ngabe zabo RUBUGA na RUVUGAMAHAME nazo barazinyaga .Ingoma y’u Bukonya izima ityo.
4.5. Indunduro y’ Ingoma ya Kibali
Ubusanzwe Ingoma ya Kibali yabarizwaga muri Komini Nyarutovu ho mu Ruhengeri (ubu ni mu Karere ka Gakenke) umurwa mukuru wabo wari I Gihinga cya Nyarutovu .Umwami w’Ingoma ya Kibali, GAKERI ka MUKEMBA amaze kumva ko Ruganzu Ndoli yazengereje ibihugu by’ibituranyi, we yiyemeje kwitanga kuko igihugu cye cyari gito gifite n’amaboko make ku buryo kitari guhangana n’Inkuke nka Ndoli.Ikindi yashakaga kurwanho ni abaturage b’igihugu cye ,kugirango badatwarwaho iminyago ,bakazagirwa abacakara imyaka myinshi,kuko we byagaragaraga ko amaze gusaza. Icyo gihe yize ubucakura bwo gusanganira Ruganzu azanye n’Ingabo ze, ahita amugaragariza ko aje kumufasha gutsinda Ingoma y’u Bukonya.Urugamba rwararemye koko Ingoma y’u Bukonya iratsindwa.
Ibyo gutsinda u Bukonya birangiye ,Gakeri ka Mukemba umwami wa Kibali yigira inama y’ingenzi,asaba Ruganzu Ndoli umwami w’u Rwanda ko bagirana imimaro ,icyo gihe Ruganzu ntiyazuyaza arabyemera.Gakeli ka Mukemba agiye gutanga ,yatanze itegeko -hame ko Umuhungu we MUTAJABUKWA wari ugiye kumusimbura ku Ngoma ,agomba kuyoboka Ruganzu ,nta yandi mananiza.Mutajabukwa nawe yumvira inama za se agira amakenga cyane kuko nawe yari mu ngabo zashyize mu bikorwa amayeri ya Se yo kujya gufasha Ruganzu gutsinda Abakonya,nuko ayoboka Ruganzu,nawe amuha Ubutware bwo gutwara Kibari yose ,areka icyubahiro cy’u bwami.Ingoma ya Kibali nayo isenyuka ityo.
Inkurikizi yabayeho ,nuko Abanyakibali bose bishimiye ubutegetsi bwa Ruganzu,nabo babuyoboka bivuye inyuma,kuko Umwami wabo yari yabibakanguriye. MUTAJABUKWA nawe acengera ubutegetsi bwa Ruganzu cyane ku buryo yabaye inkoramutima ye yo mu Rwego rwo hejuru.KuNgoma zakurikiyeho Umwuzukuru wa Ruganzu Ndoli ariwe Kigeli II Nyamuheshera, yabagororeye ko Abakobwa babo (ABEGAKAZI ) aribo bagomba kuzajya bavamo Abagabekazi.Iryo tegeko rirahama kugeza ku ndunduro y’I ngoma ya cyami.
4.6. Igitero cyatsinze u Bunyambilili
Ruganzu Ndoli ntiyagohetse yigarurira u Bunyambiriri bwa GISURERE cy’i Suti ho muri Komini Musange muri Superefegitura ya Kaduha (mu Karere ka Gisagara) Ingoma y’u Bunyambiriri nayo yari iy’Abarenge bo mu muryango w’Abahima bakomoka kuri Rurenge sekuruza wabo, bakaba bari abo mu bwoko bw’Abasinga. Ubwami bw’u Bunyambiriri bwari buherereye muri Komini Musebeya, Muko na Karambo byo ku Gikongoro (Mu Karere ka Nyamagabe) Ndetse no mu Karere k’Itabire ho ku Kibuye (ubuni mu karere ka Karongi). Amaze gutsinda u Bunyamblili agerekaho n’u Bwanamukari bwo muri Butare ,yica Nyakarashi w’i Zivu ho muri Komini Shyanda( ubu ni mu Karere ka Gisagara ) yica na Mpandahande w’i Ruhande ahubatse Kaminuza nkuru y’u Rwanda,arakomeza atera Nyaruzi Umwami w’i Burwi amutsinda mu Mukindo wa Makwaza ho muri Komini Kibayi (ubu ni mu Karere ka Gisagagara ). Ingoma-Ngabe yabo “NKUNZURWANDA » barayinyaga, Ingoma y’Abarenge izima ityo.
4.7. Igitero cyatsinze u Bugoyi
Ruganzu Ndoli ntiyanyurwa, yogoga imanga n’impinga z’u Rutsiro, yigarurira u Bugoyi, Abami b’icyo gihugu bari Ababanda.Babarizwaga muri Komini Kanama na Cyanzarwe ho muri Gisenyi (ubu ni mu Karere ka Rubavu). Icyo NYAMWISHYURA. Icyo gihe anyaga Ingoma-ngabe yabo NYAMWISHYURA. Ingoma y’u Bugoyi nayo izima ityo.
4.8. Igitero cyatsinze u Bwishaza
Ruganzu Ndoli agaba igitero simusiga atera Budaha n’u Bwishaza bw’Abahima bakomoka kuri Rurenge sekuruza w’Ingoma yabo .Abami b’icyo gihugu bari Abasinga. Nibo baba baradukanye amasuka n’inyundo .Bari bafite imitarimba bafukuzaga amariba y’inka zabo .Amariba maremare yo mu Rwanda rwo hambere nibo bayafukuye. Bakunze kuvuga ko Ingoma y’Ubudaha n’Ubwishaza yari nini cyane,igizwe na Perefegitura ya Gisenyi na Kibuye (mu Turere twa Nyabihu,Rutsiro,Karongi, na Ngororero) Mu zindi ntara twavuga,izo muri Cyangugu arizo BIRU (Komini Gafunzo na Cyimbogo )mu karere ka Nyamasheke,CYESHA (Komini kirambo ) mu karere ka Karongi.Mu majyaruguru ,hari BWITO,BYAHI ,na KARUMONGI muri KONGO.Icyo gihe Ndoli yica JENI RYA RURENGE Umwami waho ,anyaga ingabe yabo MPATSIBIHUGU. Ntiyatuza, arenga Ibirunga yigarurira u Bufumbira bw’u Bugara. ibyo bikaba ibigwi bya Ruganzu , agatsinda izina niryo muntu !
Itonde ry’imitwe mikuru ivuga uko u Rwanda rwagiye rwaguka
- 1 I. Inkomoko y’Izina “RWANDA “
- 2 II. Ibitero byo kwagura Igihugu
- 3 Igitero kigaruriye u Buriza
- 4 Igitero kigaruriye u Bwanacyambwe
- 5 Itsindwa rya Nduga
- 6 Ibitero bya Ruganzu II Ndoli
- 7 4.4. Igitero cyatsinze u Bukonya
- 8 Igitero kigaruriye u Bungwe
- 9 Ibitero bya Kigeli II Nyamuheshera
- 10 Ibitero bya Cyilima II Rujugira
- 11 Ibitero bya Kigeli III Ndabarasa
- 12 Igitero cyigaruriye Ingoma y’u Bugesera
- 13 Ibitero cyo ku Ngoma ya Yuhi IV Gahindiro
- 14 Igitero cyigaruriye Ingoma y’I Gisaka
- 15 Ingoma ya Kigeli IV Rwabugili
- 16 Umwanzuro ku bitero byagabwe n’Abami b’u Rwanda
17 Hifashishijwe
NewLatter Application For Free