Headlines

Ibitero cyo ku Ngoma ya Yuhi IV Gahindiro

Spread the love

YUHI IV GAHINDIRO yabaye Umwami w’igitangaza wamamaye cyane mu kwimakaza amahoro n’ubwisanzure ,haba mu Rwanda ,no mu Ku ngoma ya YUHI IV GAHINDIRO ,nta bitero byinshi u Rwanda rwigeze rugaba mu Mahanga,usibye ko barwanyije Abashiru nabwo aruko babendereje ,u Rwanda rugakurizamo no kuhatsinda rukahigarurira.Icyo gihe rufatiraho no gutsinda u Bwami bwa BUGAMBA-KIGAMBA n’Ingoma ya KINGOGO.Ikivugwa ku ngoma ye nuko nta muntu yigeze yica, nkuo ihame rya Cyami ryari iryo kwica no gukiza.Reka turebere hamwe uko ibyo bitero byagenze


10.1. Igitero cyigaruriye Ingoma y’ u Bushiru

Ku ngoma ya YUHI IV GAHINDIRO yateye igitero kimwe rukumbi ariko ari icy’ibihugu bitatu byari byifatanyije ngo byagirize u Rwanda.Icyo gitero nicyo kigaruriye Ubwami bw’ u Bushiru bwategekwaga n’Abami b’Abagesera,ingoma-ngabe yabo NKUNDABASHIRU nayo barayitsemba ntiyongera kuvugwa ukundi.Aho bari batuye habarizwa muri komini Karago (Mu Karere ka Nyabihu ).Ubundi amateka akaba agaragaza ko inkomoko yabo ari iyo mu Bagesera b’Abazirakende bo mu Gisaka.

Igihugu cy’u Bushiru cyari igihugu gikaze cyane nubwo cyari gito cyarangwaga n’imirwano ikaze y’ibihe byose .Umwami w’ u Rwanda wahigaruriye YUHI IV GAHINDIRO, nta rugo na rumwe yahashyize, n’abo yohereje kumuhagararira nabo nta wigeze ahatura kuko bahatinyaga cyane kubera ubugome bwabo buvanze n’uburozi bukaze. U Rwanda rumaze kwadukwamo n’Abazungu, mu mwaka w’1924, Ababiligi niho bategetse Nyangezi kujya kubatwarira u Bushiru we na Musinga babwomekaho U Bwanamwali.Ingoma –Ngabe RUGORUHINDINGOMA y’u Bwanamwali na NKUNDABASHIRU y’ u Bushiru zizima zityo.

10.2. Igitero cyigaruriye Ingoma ya Bugamba -Kigamba

Ubusanzwe Igihugu cya Bugamba -Kigamba cyari icy’ Abagesera b’Abahinza. Babarizwaga muri Komini Kibirira ho muri Gisenyi (ubu ni mu Karere ka Nyabihu).Ingoma –ngabe yabo ikitwa KAYENZI, nyuma yaho yaje kuba IRAVUMERA ku Ngoma ya NKWAKUZI I RUVUGAMAKE ,ari nawe Mwami wa nyuma w’icyo gihugu. Bitewe nuko Ubwami bw’u Bushiru bwari buturanye neza n’ubwa Bugamba-Kigamba, Umwami w’icyo gihugu yagiye gufasha u Bushiru gutera u Rwanda,aha birumvikana ko Gahindiro yagombaga kurwana yatsinda igihugu kimwe n’ikindi kikaba gitsinzwe .Koko rere niko yabigenje.Icyo gihe Umwami w’icyo gihugu Nkwakuzi I Ruvugamake niwe wivuganywe n’Ingabo za Gahindiro rugikubita.Aho Gahindiro amaroye gufata u Bushiru,anyaga IRAVUMERA Ingoma –Ngabe ya Bugamba –Kigamba .Ingoma y’icyo gihugu izima ityo.

10.3. Igitero cyigaruriye Ingoma ya Kingogo

Ingoma ya Kingogo yabarizwaga muri komini Satinsyi na Gaseke ho muri Gisenyi (ubu ni mu Karere ka Nyabihu) . Umurwa mukuru wabo wari I Hindiro na Kabuye muri Satinsyi.Abami b’aho bakaba bari Abazigaba b’Abahinza. Igitero cyahashije Ubwami bwa Kingogo ni kimwe n’icyafashe Ingoma y’u Bushiru n’iya Bugamba-Kigamba .Kuko Nkuko twabibonye mu gitero u Bushiru bwagabye mu Rwanda ,bwari bwifatanyije n’Ingabo z’ubwami bwa Kingogo n’ubwa Bugamba- Kigamba .Icyo gihe amaze gufata izo ngoma zombi ,yahise akomerezaho afata n’ubwami bwa Kingogo.Anyaga Ingoma –ngabe yabo SIMUGOMWA.Ingoma ya Kingogo izima ityo.

Itonde ry’imitwe mikuru ivuga uko u Rwanda rwagiye rwaguka

17 Hifashishijwe

RETOUR

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO URTV EN LIGNE: 81.8 SUR ZENO.FM

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading