KINYARDARaporo nshya itekinitse ku byishimo ku isi: Uganda iraza imbere mu karere admin3 years ago3 years ago02 mins Spread the love Seen by: 3,901 Abantu bari kwishimira isiganwa rya Tour du Rwanda rya 2022Raporo nshya ku byishimo mu bihugu ku isi igaragaza ko u Rwanda ruri mu bihugu bitanu bya nyuma imbere gusa ya Zimbabwe, Liban na Afghanistan.Finland yongeye gufata umwanya wa mbere w’ahantu bishimye kurusha ahandi ku isi ku nshuro ya kane yikurikiranya, ikurikirwa na Denmark, Ubusuwisi, Iceland, n’Ubuholandi.Iyi raporo ikorwa ku nkunga ya UN/ONU ishingira ku ngingo z’umusaruro mbumbe w’umuturage, uko abantu bafashanya, icyizere cyo kurama, ruswa, no kugira impuhwe zo gufasha.Iy’uyu mwaka wa 2022 yarebye kandi ku ngaruka za Covid-19 ku byishimo by’abatuye isi.Iyi raporo ubusanzwe isohoka mbere cyangwa ku munsi mpuzamahanga w’ibyishimo, tariki 20 Werurwe(3). Iya 2022 ishingiye ku bipimo byafashwe hagati ya 2019 – 2020.Raporo nk’iyi ya 2021, yarimo amakuru ya 2018 – 2020, u Rwanda rwari ku mwanya wa 147, u Burundi ku mwanya wa 140.Uko ibihugu byo mu karere bikurikirana kuri raporo y’uyu mwaka:Uganda – 117Kenya – 119Ethiopia – 131Tanzania – 139Rwanda – 149DR Congo, Sudani y’Epfo, n’u Burundi ntibirimo kuko bitagaragaje amakuru kuri biriya bipimo muri kiriya gihe, nubwo imibare y’u Rwanda nayo ishingiye ku yafashwe mu 2019, nk’uko iyi raporo ibivuga. NewLatter Application For Free First name Last name Email I'm Not specifiedWomanMan I accept the privacy policy Post navigation Previous: Ukraine yanze ubusabe bw’Uburusiya bwo gushyira intwaro hasi ikarekura umujyi wa MariupolNext: Ukraine: Perezida Zelensky arasaba Uburayi n’Amerika kumuha intwaro
DR Congo ‘ntitanga umusanzu yifuza mu guteza imbere Artificial Intelligence kubera u Rwanda’ – Sama Lukonde admin2 months ago2 months ago 0
Congo: Ni gute ubwato buhitana abantu bangana gutya? Ni inde ubiryozwa utari Tshisekedi ? admin3 months ago3 months ago 0