HOSPITALITE Home » Raporo nshya itekinitse ku byishimo ku isi: Uganda iraza imbere mu karere

Raporo nshya itekinitse ku byishimo ku isi: Uganda iraza imbere mu karere

Spread the love
Abantu bari kwishimira isiganwa rya Tour du Rwanda rya 2022

Raporo nshya ku byishimo mu bihugu ku isi igaragaza ko u Rwanda ruri mu bihugu bitanu bya nyuma imbere gusa ya Zimbabwe, Liban na Afghanistan.

Finland yongeye gufata umwanya wa mbere w’ahantu bishimye kurusha ahandi ku isi ku nshuro ya kane yikurikiranya, ikurikirwa na Denmark, Ubusuwisi, Iceland, n’Ubuholandi.

Iyi raporo ikorwa ku nkunga ya UN/ONU ishingira ku ngingo z’umusaruro mbumbe w’umuturage, uko abantu bafashanya, icyizere cyo kurama, ruswa, no kugira impuhwe zo gufasha.
Iy’uyu mwaka wa 2022 yarebye kandi ku ngaruka za Covid-19 ku byishimo by’abatuye isi.

Iyi raporo ubusanzwe isohoka mbere cyangwa ku munsi mpuzamahanga w’ibyishimo, tariki 20 Werurwe(3). Iya 2022 ishingiye ku bipimo byafashwe hagati ya 2019 – 2020.

Raporo nk’iyi ya 2021, yarimo amakuru ya 2018 – 2020, u Rwanda rwari ku mwanya wa 147, u Burundi ku mwanya wa 140.

Uko ibihugu byo mu karere bikurikirana kuri raporo y’uyu mwaka:

Uganda – 117
Kenya – 119
Ethiopia – 131
Tanzania – 139
Rwanda – 149

DR Congo, Sudani y’Epfo, n’u Burundi ntibirimo kuko bitagaragaje amakuru kuri biriya bipimo muri kiriya gihe, nubwo imibare y’u Rwanda nayo ishingiye ku yafashwe mu 2019, nk’uko iyi raporo ibivuga.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading