KINYARDADR Congo :Abasirikare n’umwana w’imyaka 12 bapfuye mu guturika mu kabari i Goma admin3 years ago3 years ago02 mins Spread the love Seen by: 5,628 Abantu batandatu bapfuye abandi barenga 10 barakomereka ubwo ikintu cyaturikaga mu kabari ko mu kigo cya gisirikare cya Katindo mu majyaruguru ya Goma mu ijoro ryo kuwa kane, nk’uko abategetsi babyemeje.Umukuru w’intara ya Kivu ya ruguru, Lieutenant-général Constant Ndima, yatangaje ko inzego z’umutekano zatabaye kandi zatangiye iperereza ngo zimenye ibijyanye n’uku guturika.Minisiteri y’itumanaho ya Congo yatangaje ko abantu umunani byari byavuzwe mbere n’abategetsi ko bapfuye atari ko bimeze, ko ahubwo babiri muri bo bari bakomeretse bikomeye ariko bagifite ubuzima.Iyi minisiteri yavuze ko mu bapfuye harimo umusirikare w’ipeti rya lieutenant-colonel, undi w’ipeti rya capitaine, umugore w’uwo lieutenant-colonel, nyiri akabari, hamwe n’umuhungu w’imyaka 12.Uko guturika kwabereye mu kabari kari muri metero 100 uvuye ahari ibitaro bya gisirikare muri iki kigo. Abakomeretse 13 bahise bajyanwa muri ibyo bitaro, naho babiri bakomeretse bikomeye bakajyanwa ku bitaro bikuru bya Ndosho muri Goma, nk’uko iyi minisiteri ibivuga.Amashusho agaragaza imirambo n’inkomere yahanahanywe cyane ku mbuga nkoranyambaga ibi bikimara kuba.Ministeri y’itumanaho ya DR Congo ivuga ko “bigoye kuri iyi saha kumenya ubwoko n’inkomoko y’uko guturika”. NewLatter Application For Free First name Last name Email I'm Not specifiedWomanMan I accept the privacy policy Post navigation Previous: Droits des femmes : l’ONU dit non à la polygamieNext: Burundi: Adrien Nimpagaritse yemereye imfashanyo impunzi za Ukraine yahatswe kunyuruzwa
DR Congo ‘ntitanga umusanzu yifuza mu guteza imbere Artificial Intelligence kubera u Rwanda’ – Sama Lukonde admin2 months ago2 months ago 0
Congo: Ni gute ubwato buhitana abantu bangana gutya? Ni inde ubiryozwa utari Tshisekedi ? admin3 months ago3 months ago 0