Umunya-Brésil Edinson Arantes do Nascimento wamamaye mu mupira w’amaguru nka Pele, yitabye Imana kuri uyu wa Kane tariki ya 29Ukuboza 2022.
Uyu mukambwe usangiye agahigo na Neymar Jr ko gutsindira Brésil ibitego 77, yabaye igihangange ubwo yafashaga igihugu cye cya Brésil gutwara Igikombe cy’Isi cyo mu 1958. Ku myaka 18 y’amavuko, icyo gihe yatsindiye Brésil ibitego bibiri ku mukino wa nyuma yatsinzemo Suède yari yakiriye iryo rushanwa. Ibikombe bitatu by’Isi yatwaranye na Brésil harimo icyo mu 1958, 1962 ndetse n’icyo mu 1970.
Usibye kuba afite agahigo ko kuba umukinnyi ukiri muto kurusha abandi watsinze igitego mu mateka y’Igikombe cy’Isi (ku myaka 17), Pele anafite umuhigo wo kugitsindamo ibitego 12 akanatanga imipira 10 yavuyemo ibitego mu mikino 14 yagikinnyemo.
Kuri ubu bivugwa ko Pele yatsinze ibitego 1,281 mu mikino 1,363 yakinnye kugeza mu 1977 ubwo yasozaga umupira akinira New York Cosmos.
Pele nyuma yo gusoza umupira w’amaguru yagizwe Ambasaderi wa ruhago ku Isi.
Muri 2013 yahawe igihembo cyiswe ’FIFA Ballon d’Or Prix d’Honneur’ mu rwego rwo kumushimira kubera ibyo yagezeho mu mupira w’amaguru. Muri 2020 bwo yashyizwe mu kipe y’ibihe byose y’abakinnyi batwaye Ballon d’Or, n’ubwo atigeze yegukana iki gihembo.
Mu bafashe iya mbere mu kumwunanira harimo Marcus Rashford wa Manchester United cyo kimwe na rutahizamu Kylian Mbappé wa Paris Saint-Germain wavuze ko “umurage yasize uzahoraho”.
NewLatter Application For Free