Mu 2018 ni bwo Perezida Putin yamuritse ku mugaragaro misile ya Kinzhal avuga ko ari imwe mu ruhererekane rw’intwaro “zidatsindwa” yavuze ko zitazajya zitahurwa n’ubwirinzi bw’umwanzi. Izindi misile zo mu bwoko bwa ‘hypersonic’ ni Zircon na Avangard, iyi ikaba yihuta cyane kurushaho kandi ikarasa ku ntera ndende cyane kurushaho.
Misile ya Kinzhal ishobora gushyirwaho igisasu cya nikleyeri ndetse n’igisasu gisanzwe, kandi amakuru yo mu gihe cya vuba aha gishize yavuze ko indege z’intambara za MiG-31 zoherejwe mu mujyi wa Kaliningrad mu Burusiya, bituma imirwa mikuru myinshi y’ibihugu by’i Burayi iba ku ntera ishobora kuraswa ikagezwaho. Nta kigaragaza aho igitero Uburusiya buvuga ko bwagabye ku bubiko bw’intwaro muri Ukraine cyagabiwe.
Madamu Kunertova yabwiye BBC ati: “Ni gasopo ku burengerazuba bw’isi [Uburayi n’Amerika], kuko Putin arakajwe no kuba uburengerazuba butinyuka kohereza izi ntwaro zose [muri Ukraine].
“Birashidikanywa ko [iyi misile] yaba itumbereza neza neza aho irashwe, rero ntabwo ihindura uko ibintu bimeze”.