URWENYA: UMUKOBWA USHIRISONI

8
Spread the love
5/5 - (1 vote)

LEAVE A COMMENT

Umukobwa w’ingare kabuhariwe wari inzobere mu byo gutukana, yari yarayogoje akarere atuyemo, kuburyo abo yari aturanye nabo bose bari basigaye bamutinya.
Iyo wahuraga nawe munzira mukaramuka muhuje amaso, yaragutukaga ndetse akaguha n’ibyo gupfunyika. Byageze aho rero abaturage bose bamuha akato, kuburyo uwo mukobwa yari atakibona naho arahura umuriro.

Bukeye, nyamukobwa arakarira abaturanyi be bose ndetse yigira inama yo kubarega murukiko.

Igihe cyo kuburana kigeze, abaturage bose (abagore n’abakobwa)bitaba urukiko, Nibwo umucamanza afashe ijambo ati mukobwa tubwire icyo urega iyi mbaga iteraniye aha.

Nyamukobwa n’ubukana bwinshi ati :rwose bacamanza , ndagirango mumbarize izi mbwa n’izi mbwakazi zose ziri hano impamvu zimbeshyera ngo nshyirisoni?

8 thoughts on “URWENYA: UMUKOBWA USHIRISONI

  1. Bukeye, nyamukobwa arakarira abaturanyi be bose ndetse yigira inama yo kubarega murukiko.

    Igihe cyo kuburana kigeze, abaturage bose (abagore n’abakobwa)bitaba urukiko, Nibwo umucamanza afashe ijambo ati mukobwa tubwire icyo urega iyi mbaga iteraniye aha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *