URWENYA: UMUKOBWA USHIRISONI
Umukobwa w’ingare kabuhariwe wari inzobere mu byo gutukana, yari yarayogoje akarere atuyemo, kuburyo abo yari aturanye nabo bose bari basigaye bamutinya.
Iyo wahuraga nawe munzira mukaramuka muhuje amaso, yaragutukaga ndetse akaguha n’ibyo gupfunyika. Byageze aho rero abaturage bose bamuha akato, kuburyo uwo mukobwa yari atakibona naho arahura umuriro.
Bukeye, nyamukobwa arakarira abaturanyi be bose ndetse yigira inama yo kubarega murukiko.
Igihe cyo kuburana kigeze, abaturage bose (abagore n’abakobwa)bitaba urukiko, Nibwo umucamanza afashe ijambo ati mukobwa tubwire icyo urega iyi mbaga iteraniye aha.
Nyamukobwa n’ubukana bwinshi ati :rwose bacamanza , ndagirango mumbarize izi mbwa n’izi mbwakazi zose ziri hano impamvu zimbeshyera ngo nshyirisoni?
Bakobwa bacu bumvireho
Mbega umushizi w’isoni weeeeeeeeeee
????ndumiwe mbega akaga ? ibaze kwifatira utubanza bigeze aha?! I gsa nizereko abaikoraga nabonye isomo kbsa bisubireho barangwe burugwiro
Ndabibona turagerageza kyane
Gushirisoni sibyiza
Bukeye, nyamukobwa arakarira abaturanyi be bose ndetse yigira inama yo kubarega murukiko.
ntangajwe nukuntu umukobwa yigiriye inama yokujya kurega abaturanyi kdi ariwe nyirabayazana