HOSPITALITE Home » Ikirari : Akataliho ntigateranya !

Ikirari : Akataliho ntigateranya !

Spread the love
Ikiraro gishya kiri i Nyarusange

Nkende uwo yali umugaragu wa buhangwa kuli Mibambwe Sentabyo; kuko yali yaramuhatse bakili abana bato . Mibambwe amaze gutanga, dore ko yazize ubushita mu rwimo rw’umuhungu we Gahindiro, bamwe mu bahungu b’ibwami bahonotse ubushita bateraniye ku kiraro cyali i Nyarusange rwa Remera; umunsi umwe barara inkera banywa inzoga. Bamaze kulimbanya ibiganiro batangira kubazanya ku mico ya shebuja umaze kwitarura (gupfa ).

Bamwe, bati «Mbese ko Mibambwe yatanze rumwanzuranije tutaramenya imico ye mu bwami , uko mwamubonaga mukeka ko yali kuzagira ngeso ki ? Ali inziza cyangwa imbi , ali ubuntu cyangwa ubuntu buke ? » Abandi barasubiza, bati « Twabonaga yaratangiye kuba indangare, ndetse ugasanga nta n’icyo yajyaga kuzamalira umuntu » .

Nkende yumvise uburangare kuli shebuja wamukundaga bitavugwa yifata ku munwa, ati « Bashahu ! Nimusigeho mwivuga nabi umuntu wigendeye». Abandi, bati « Si ukumuvugira ko yapfuye, ahubwo turavuga ibyo n’undi wese yakwibaza; bati mbese nawe tubwire uwo yatonesheje bikagaragara cyangwa se uwo yanze akamunyaga ! » Nkende ati «Ubwo muramuhora ko atumvaga amabwire ! » Abandi bati «Turekere aho tuzabaze n’abandi». Barabihora baralyama.

Bukeye bazilikana abantu bashobora kubamara impaka bo mu kindi kiraro. Bemeranya abo mu Gisenyi cya Muganza; babaha umugambi wo kubasanga iwabo . Bigeze nimugoroba abahungu bo mu Gisenyi bashyira nzira bitaba bagenzi babo b’i Nyarusange . Bamaze kuhasesekara batereka
amayoga baranywa baratarama . Igitaramo kigeze hagati , havamo umwe ati <<Yemwe bahu ! Ubu twabatumiliye kutumara impaka twaraye tugiye ».

Abandi bati « Mpaka ki ? » Bati «Twaraye tubazanije imico Mibambwe yali kuzagira iyo aramba ku ngoma ntirumwanzuranye, twese twemeza ko yali yaratangiye kuba indangare » , bati « Keretse Nkende wenyine wavuze ko nta muntu bali bahwanije ingeso nziza . Tubonye impaka zibaye urudaca, tubipfundikira aho . None nimudukiranure» . Bose baliyumvira, bigeze aho bati « lcyakora abavuze ko yali amaze kuba indangare, nibo bamwitegereje by’ukuli , koko nta mico ye wagize uti « Ni myiza cyangwa ni mibi ! Kandi rero byombi utabifite nta muntu uba ulimo» .

Nkende yiyu mvira akanya ati « Twoye ayo ; aliko ni ishyano ! Barekera aho binywera inzoga baganira ibindi . Ibiganiro bimaze kulimbanya, abo mu Gisenyi batumiwe barasezera ngo batahe. Basaba ab’i Nyarusange ko na bo bazaba sanga iwabo bakabereka abandi batabiralikiwe bakazabamara impaka burundu . Bose babyemeranywaho. Abataha barataha , abarara bararara.

Uyu mugani baca bavuga ngo «Akataliho ntigateranya», bawendera ku muntu ujya gusaba undi icyo adafite; mbese nk’uje kuvumba agasanga inzoga ishize : iyo bamuhakaniye na we kandi ali ko abibona, yikubura avuga ati « Nta vebo, akataliho ntigateranya !» Wakomotse kuli Nkende ya Rwirenga wi Nyakabuye mu Gishubi cya Muganza h’i Rukoma (Gitarama); ahagana mu mwaka w’i 1800.

Ibitaro biri i Remera kuri ubu

Ku mugoroba wa bukeye abo mu Gisenyi balinganiza ahantu ab’i Nyarusange bali bubasange ku kiraro cyabo. Bamaze kugera aho, baratarama baranywa, baraganira bishyira kera . Bigeza ubwo abo mu Gisenyi batekerereje abatumirwa babo icyabateranilije hamwe, bati « None nimudu kiranulire aba bantu : Nkende n’abahungu b’ibwami ».

Baratangira bakiranura impaka batumiliwe; uvuze wese agateza mu ly’abahungu b’imitwe yombi. Nkende yumvise ko bose bahuje arumirwa, aratulika aralira, ati « Nimurekere aho twoye guteranwa n’akataliho ( Mibambwe wapfuye) ! »

Nu ko barekera aho aliko ilyo jambo Nkende yavugiye mu rwenya rw’abahungu bakajya balisubiramo balyongorerana , kugeza ubwo lisakaliye muli rubanda barabyitabira barabikunda ; haba hagize umuntu usaba undi icyo adafite yakibura akikubura agira , ati « Akataliho ntigateranya», nta vebo lyanjye na we ! » Guteranywa n’akataliho gupfa ubusa.

Icyitonderwa: Imyandikire twakoresheje y’ubahiriza imyandikire y’abegeranije aya mateka; ku ijwi “I” aho ryiyambazwa n’ingombajwi “L” itagikoreshwa cyane mu myandikire ivuguruye y’ikinyarwanda

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading