HOSPITALITE Home » PETERO NZUKIRA (Igice cya mbere)

PETERO NZUKIRA (Igice cya mbere)

Spread the love

PETERO NZUKIRA (Igice cya mbere)

Umunsi umwe, Petero Nzukira yari yiriwe atemera ibishyimbo mu ishyamba. Yari yakoze ataruhuka, kuva mu gitondo cy’urwanaga kugera mu mataha y’inka. Akabwibwi kagiye gukwira ageze imuhira, asanga ibiryo ntibitarahwana, atangira kuvumagura umugore, ngo ni umunebwe.

Umugore aramuhindukirana ati “Mbese Petero mugenzi wanjye, ko utahanye inabi? Ahubwo, umva ko abagore turi abanebwe, urareke ejo tuzagurane imirimo: nzirirwe ntema, nawe usigare mu mirimo y’imuhira, tuzarebe uzarusha undi kuvunika n’uzarangiza imirimo ye neza.” Petero ati “Ndabishimye; wabona ukazumva ukuntu umugabo avunika. None ahari byazagutera kurushaho kunyubaha no kumenya ko ari njye ugutunze.”

Mu gitondo, izuba ritaraganya kurasa, umugore atora inkoni n’umuhoro, ajya mu ishyamba gutema. Yagiye yishimye cyane, arushanwa n’inyoni kuririmba. Petero we asigara imuhira.

Hashize umwanya atangira kwicwa n’irungu ry’imuhira. Ariko yanga kwiheba, agerageza kurirwanya. Ni ko kubuganiza amata mu gisabo, atangira kuyacunda n’ubuhanga bwinshi! Nk’uko bisanzwe n’ubundi, umurimo mushya utera umwete.Ariko agasusuruko kamaze gukwira, Petero atangira kwuma mu mihogo. Aherako ajya gushakira akayoga mu rwina bataramo inzagwa. Urwagwa rwari rutaze mu gitariro kinini cy’idebe. Icyo kidebe cyari giteretse ku gasenge ku mitambiko itatu, kandi cyari gifite urufunguriro rw’icyuma mu ndiba.

Nuko Petero amaze gukiranura ako kuma kafungaga, agiye gutega ibirika ku mwenge w’igitariro, yumva ingurube irafutagira amata mu muryango w’inzu. Ni ko gutera hejuru ati “Amata yanjye we, yashize!”

Uko yagafashe ibirika mu ntoki, ahita yiruka, maze asanga igisabo gihennye n’ingurube yigaragura mu kiziba cy’amata. Ingurube imubonye ishaka guhunga, igihe igiye kumucaho, ayiguherereza ibirika mu nsina y’ugutwi, ingurube yikubita hasi, irashya rimwe gusa! Igihe akiyikorakora yicuza icyo akoze, yibuka yuko yasize adafunze igitariro, ahubuka nk’iya Gatera, yihina mu mwobo, anyerera mu kiziba cy’urwagwa, yicura intembe. Abyutse asanga cyakamye.

Nuko Petero Nzukira ava mu mwobo ajejeta inzoga. Sinakubwira isoni n’agahinda yari afite. Reka inyota yo, yaramusibaga! Aragenda yegura igisabo ajya kukibuganizamo andi mata.

Igihe icunda arigejeje hagati, yibuka ko inyana ikiri mu ruhongore. Ati “Yooo! Dore amanywa amaze gukamba, kandi sindahura inyana!” Aherako ariruka, ajya gukingurira Sine.

Ariko kugira ibyago bitera kumenya ubwenge. Yamaze kuzitura inyana aribwira ati “Ubwo nasigaranye n’umwana w’igitambambuga, nkaba kandi ngiye kuvoma, iki gisabo ningisiga aha ngaha, aribuze kugihirika. Ndamuzi ni inkubaganyi. Naba kandi nongeye gupfirwa ubusa.” Nuko akizirika mu ijosi, kigenda kinagana mu bitugu. Atora akabindi, ajya kuvoma amazi yo kuhira Sine. Igihe yunamye kudubika ikibindi, amata yo mu gisabo aseseka mu mutwe no mu iriba.

Nuko Petero yunamuka mu iriba, ati “Ibi ntabyo! Nta mata, nta mavuta nteze kubona uyu munsi. Reka gusa njye kuhira inyana, nayikenesheje rwose, ntikigiye kurisha. Inzu yanjye yamezeho ubwatsi buryoshye kandi bwinshi, ndetse nayijugunyeho n’ibishazashaza byinshi. Henga njye kuyuriza, ntacyo bitwaye uruhiza rwayo rurakomeye, kandi hasi yubakishije amubuye manini!”

Inzu ya Petero yari yubatse munsi y’umugunguzi muremure; mu rubega rw’umugunguzi hareshya n’ubutaka. Petero ni ko kuhatambika ikibaho kinini; cyambukiranya inzira n’uruhiza rw’inzu, abona kucyurizaho inyana ye.

Facebook Notice for EU! You need to login to view and post FB Comments!

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading