HOSPITALITE Home » RD Congo: Ni FARDC yaduteye, sitwe twabateye - Ikiganiro n'umuvugizi wa M23

RD Congo: Ni FARDC yaduteye, sitwe twabateye - Ikiganiro n'umuvugizi wa M23

Spread the love
‘Major Willy Ngoma’ uvugira inyeshyamba za M23

Umuvugizi w’inyeshyamba za M23 avuga ko ingabo za leta FARDC ari zo zateye ibirindiro byabo mu misozi ya Rutshuru nyuma y’uko bagarutse bava mu nkambi bari barashyizwemo muri Uganda.

Abakurikira amakuru yo mu karere muribuka ko Mu kiganiro na BBC Gahuzamiryango, ‘Major Willy Ngoma’ uvugira uyu mutwe yahakanye amakuru ya FARDC ko bari gufashwa n’ingabo z’u Rwanda, ko abagabo babiri berekanye ari abaturage b’abanyecongo bavuga ikinyarwanda bazwi muri kariya gace.
Imirwano y’izi nyeshyamba na FARDC yakomeje none kuwa kabiri mu bice bindi bya teritwari ya Rutshuru, kandi abaturage bakomeje guhungira hakurya muri Uganda.

Ngoma avuga ko FARDC ari yo yabateye “natwe twagombaga kwirwanaho maze ejo [kuwa mbere] tubaha isomo rikomeye”.

Ingabo za leta ubu zitegeka intara ya Kivu ya ruguru kuwa mbere zatangaje ko abarwanyi ba M23 bateye ibirindiro byabo i Runyoni na Chanzu muri Rutshuru.
BBC ntiyashoboye kugenzura ibyo impande zombi zatangaje kuri iyi mirwano, gusa bamwe mu batuye muri ibi bice bavuga ko M23 imaze gufata udu-centre tunyuranye muri Rutshuru.

Ngoma avuga ko koko abaturage benshi bahunze imirwano, ati: “ariko bazagaruka, kuko bariya ni abavandimwe bacu, ni bashiki bacu, ni amabyeyi bacu bari hariya.”
Abantu babarirwa mu bihumbi bamaze kuva mu byabo bahunga iyi mirwano kuva ejo kuwa mbere, kandi bifashe nabi cyane nk’uko Jean Claude Bambanze ukuriye sosiyete sivile Forces Vive ya Rutshuru yabibwiye BBC dukesha iyi nkuru.

Willy Ngoma yagize ati: “Jenerali Major Sultani Makenga yagarutse mu gihugu cye turamukurikira, niwe mukuru w’igisirikare cyacu. Bertrand Bisimwa niwe mukuru w’umutwe wa politike.”

Ngoma yabwiye BBC bavuganye ko bagarutse muri Congo kuko leta itubahirije ibiri mu masezerano bagiranye mu 2013 yo guhagarika intambara.

Ati: “Twagiye i Kinshasa twagize amezi 14 y’ibiganiro na Kabila, amezi 14 wa mugabo we! adusaba gutaha ngo azaduhamagara igihe icyo aricyo cyose.

“Tugeze hano nyuma y’ibyumweru bicye FARDC itangira kuturasa mu buryo tutumva.
“Hari ibyo twari twumvikanye, i Nairobi, i Kinshasa… ariko twategereje ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano ahubwo baza kudutera.”

Ni inde uyoboye M23 ubu?

Nyuma yo gutsindwa intambara yo mu 2013 aho M23 yarashwe n’ingabo za Congo zifatanyije n’iz’akarere, Sultani Makenga yahunganye n’igice kimwe cya M23 bajya muri Uganda.

Ikindi gice cya M23 cyari kumwe na Gen Bosco Ntaganda cyerekeje mu Rwanda, abarwanyi bacyo amagana bashyirwa mu nkambi i Kibungo mu burasirazuba bw’u Rwanda, naho Ntaganda ‘yishyikiriza’ ambasade ya Amerika i Kigali nayo imuha urukiko mpuzamahanga mpanabyaha.
Abarwanyi bajyanywe muri Uganda benshi batorotse inkambi bashyizwemo bagaruka mu misozi ya Rutshuru barisuganya.

Ngoma avuga ko ibyo basabye birimo; irekurwa ry’imfungwa za M23, gushyira mu gisirikare aba M23 abandi mu buzima busanzwe, guhagarika imitwe y’inyeshyamba z’abanyamahanga, no gucyura impunzi… Ati: “Ni ibyo dusaba, ariko nta na kimwe bashyize mu bikorwa”.
Leta ya Kinshasa ihakana ko yananiwe gushyira mu bikorwa ibyumvikanyweho na M23, yavuze ko ibyo bumvikanye bikorwa gahoro gahoro kandi mu byiciro.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading