HOSPITALITE Home » DRC: Mukwege, Fayulu…bateguye imyigaragambyo…leta “yafashe ingamba ziboneka n’izitaboneka”

DRC: Mukwege, Fayulu…bateguye imyigaragambyo…leta “yafashe ingamba ziboneka n’izitaboneka”

Spread the love
Rate this post

Abakandida perezida batanu bahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu muri DR Congo bahamagariye imyigaragambyo kuri uyu wa gatatu yo kwamagana “amatora y’uburiganya” ndetse n’ibizayavamo kugeza ubu bitaratangazwa.

Kuwa kabiri, Théodore Ngoy (hagati) asoma itangazo ry’abakandida batanu bahamagarira abatuye Kinshasa kwigaragambya kuri uyu wa gatatu

Visi minisitiri w’intebe ari nawe ushinzwe ubutegetsi bw’igihugu yatangaje ko iyi myigaragambyo itemewe kandi bafashe “ingamba ziboneka n’izitaboneka mu gipolisi n’ingabo ngo zirinde ituze”.

Abakandida perezida Martin Fayulu, Denis Mukwege, Nkema Liloo, Jean-Claude Baende na Théodore Ngoy, hamwe n’imiryango imwe n’imwe itegamiye kuri leta kuwa kabiri batangaje ko batazemera ibyavuye mu matora bizatangazwa na komisiyo y’amatora.

Mu itangazo basinyeho, aba bakandida batanu bavuga ko amatora yo kuwa 20 Ukuboza “yaranzwe n’uburiganya bukomeye” kandi “bufite intego yo kwibira perezida usanzweho”.

Basabye abaturage guhurira imbere ya Stade de Martyrs mu murwa mukuru Kinshasa bakamagana “Coup d’État ku matora irimo gutegurwa na Komisiyo y’Amatora”, bavuga ko ibi bizaganisha “ku mpagarara za politike” mu gihugu.Peter Kazadi, ushinzwe ubutegetsi bw’igihugu yatangaje ko “kwamagana ibyavuye mu matora bikorerwa imbere y’inkiko” yongeraho ko “ibitari ibyo leta itazihanganira kuyobya uko ari ko kose.”Umunyamakuru wa BBC i Kinshasa avuga ko leta yongereye bigaragara ingabo na polisi mu mihanda y’umurwa mukuru ndetse na Lubumbashi, umujyi wa kabiri wa DR Congo.Kazadi yagize ati: “Ingamba zose ziboneka n’izitaboneka zafashwe mu ngabo na polisi mu kurinda ituze.”Kubara amajwi bigeze he?

Komisiyo y’amatora ya DR Congo iragenda itangaza ibyavuye mu matora uko amajwi agenda aboneka avuye ku biro by’itora bitandukanye mu gihugu

Komisiyo y’amatora ya DR Congo iragenda itangaza ibyavuye ku masantere y’itora atandukanye mu gihugu uko biboneka.

Iki gihugu cy’abaturage basaga miliyoni 100, abagera kuri miliyoni 40 nibo bagombaga kwitabira itora.

Komisiyo y’amatora yaraye itangaje mu ijoro ryo kuwa kabiri ko kugeza ubu imaze kubarura neza amajwi miliyoni 6 112 456, muri ayo majwi Félix Tshisekedi akaba ari imbere na 78% akurikiwe na Moïse Katumbi 14% na Martin Fayulu 4%.

Ku cyumweru gishize, Moïse Katumbi yatangaje ko kubera ibibazo n’uburiganya byaranze aya matora agomba kugirwa impfabusa kandi agasubirwamo.

DR Congo ni igihugu cya karindwi muri Africa gikoze amatora rusange muri uyu mwaka.

Aya matora ya DR Congo yaranzwe n’ibibazo by’ibikoresho yatumye gutora bikorwa mu minsi ibiri cyangwa inarenga hamwe na hamwe.

Habonetse kandi amashusho y’abantu bagiye bafatanwa imashini z’itora n’impapuro z’itora byatumye abakandida bayamagana bavuga ko aya matora yabayemo uburiganya n’ubujura bw’amajwi budasanzwe.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading