HOSPITALITE Home » Ubushakashatsi: Kurya avoka imwe mu cyumweru bigabanya kurwara umutima kuri 20%

Ubushakashatsi: Kurya avoka imwe mu cyumweru bigabanya kurwara umutima kuri 20%

Spread the love

Ubu bushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru cya American Heart Association (JAMA), bwakorewe ku bagore 68,786 n’abagabo 41,701.

Kurya ibisate bibiri cyangwa birenzeho bya avoka mu cyumweru bigabanyaho 1/5 ku byago byo kurwara indwara z’umutima, nk’uko ubushakashatsi bushya bubivuga.
Inzobere zo muri Amerika zakoze ubu bushakashatsi bwamaze imyaka 30 zasanze kurya avoka imwe mu cyumweru bigabanya ibyago by’indwara z’umutima ku rugero rwa 21% ugereranyije n’abatazirya.
Ingano ya margarine, igi, amavuta, fromage cyangwa inyama zo mu nganda umuntu arya ku munsi kubisimbuza igisate kimwe cya avoka basanze bigabanya hagati ya 16 na 22% ku byago by’indwara z’umutima.
Avoka zigira amavuta y’ingirakamaro, ‘fibre’, vitamines, hamwe n’imyunyu ngugu irimo magnesium, na vitamine C, E na K.
Mu bushakashatsi, aba bantu babajijwe kubyo barya kandi bakuzuza inyandiko z’ibibazo ku mirire yabo buri myaka ine.
Mu kubakurikirana kwamaze imyaka 30, abagera ku 9,185 barwaye umutima naho 5,290 bagize gucika k’udutsi tw’ubwonko (AVC/CVA cyangwa stoke).
Dr Lorena Pacheco wo muri kaminuza ya Harvard uri mu bakoze ubu bushakashatsi yagize ati: “Ibyo twagezeho byerekanye ibindi bimenyetso ko kurya amavuta aba mu bimera ari ingenzi mu kwirinda indwara z’umutima.”
Ubu bushakashatsi bwabonye ko kurya avoka nta sano bifitanye n’ibyago byo gucika k’udutsi two mu bwonko.
Bloomberg isubiramo Dr Cheryl Anderson wo muri American Heart Association avuga ko bagira abantu inama zo gufata amafunguro yiganjemo imbuto n’imboga.
Ati: “Nubwo nta kiribwa kimwe gitanga ibisubizo byose, ubu bushakashatsi burerekana ko avoka zifite inyungu nyinshi.
“Ibi biratanga icyizere kuko ari urubuto rukunzwe, ruboneka, kandi rworoshye kurisha ibindi biryo…mu rugo cyangwa muri za restaurants.”

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading