Umuryango Ubushakashatsi: Kurya avoka imwe mu cyumweru bigabanya kurwara umutima kuri 20% March 31, 2022 Spread the love Seen by: 26,138 Ubu bushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru cya American Heart Association (JAMA), bwakorewe ku bagore 68,786 n’abagabo 41,701. Kurya ibisate bibiri cyangwa birenzeho bya avoka mu cyumweru bigabanyaho 1/5 ku byago byo kurwara indwara z’umutima, nk’uko ubushakashatsi bushya bubivuga.Inzobere zo muri Amerika zakoze ubu bushakashatsi bwamaze imyaka 30 zasanze kurya avoka imwe mu cyumweru bigabanya ibyago by’indwara z’umutima ku rugero rwa 21% ugereranyije n’abatazirya.Ingano ya margarine, igi, amavuta, fromage cyangwa inyama zo mu nganda umuntu arya ku munsi kubisimbuza igisate kimwe cya avoka basanze bigabanya hagati ya 16 na 22% ku byago by’indwara z’umutima.Avoka zigira amavuta y’ingirakamaro, ‘fibre’, vitamines, hamwe n’imyunyu ngugu irimo magnesium, na vitamine C, E na K. Mu bushakashatsi, aba bantu babajijwe kubyo barya kandi bakuzuza inyandiko z’ibibazo ku mirire yabo buri myaka ine.Mu kubakurikirana kwamaze imyaka 30, abagera ku 9,185 barwaye umutima naho 5,290 bagize gucika k’udutsi tw’ubwonko (AVC/CVA cyangwa stoke).Dr Lorena Pacheco wo muri kaminuza ya Harvard uri mu bakoze ubu bushakashatsi yagize ati: “Ibyo twagezeho byerekanye ibindi bimenyetso ko kurya amavuta aba mu bimera ari ingenzi mu kwirinda indwara z’umutima.”Ubu bushakashatsi bwabonye ko kurya avoka nta sano bifitanye n’ibyago byo gucika k’udutsi two mu bwonko.Bloomberg isubiramo Dr Cheryl Anderson wo muri American Heart Association avuga ko bagira abantu inama zo gufata amafunguro yiganjemo imbuto n’imboga.Ati: “Nubwo nta kiribwa kimwe gitanga ibisubizo byose, ubu bushakashatsi burerekana ko avoka zifite inyungu nyinshi.“Ibi biratanga icyizere kuko ari urubuto rukunzwe, ruboneka, kandi rworoshye kurisha ibindi biryo…mu rugo cyangwa muri za restaurants.” Continue Reading Previous Kubera iki abagabo bakunda guhanga ijisho amabere y’abagore?Next Ikintu abagabo bakunda gukora mu gitondo gishobora gutuma batabyara Plus d’histoires C.Général FR Umuryango Les secrets d'une Lettre d’amour de Victor Hugo à Juliette Drouet August 4, 2024 ENG Umuryango 3 DARKEST SIDES OF WOMEN YOU DON'T KNOW August 2, 2024 ENG Umuryango Cluples: Today we declare the KILLERS OF many MARRIAGE July 31, 2024