HOSPITALITE Home » Intambara muri Ukraine: Russia ishinja Ukraine kugaba igitero ku bubiko bw'ibitoro

Intambara muri Ukraine: Russia ishinja Ukraine kugaba igitero ku bubiko bw'ibitoro

Spread the love
 Abazimya umuriro barimo kuzimya ku bubiko bw’ibitoro i Belgorod, Uburusiya buvuga ko bwagabweho igitero

Ububiko bw’ibitoro burimo gushya mu mujyi wo mu Burusiya uri mu majyaruguru ya Ukraine, nyuma y’icyo Guverineri waho Vyacheslav Gladkov yavuze ko ari igitero cyakozwe n’indege ebyiri za kajugujugu za Ukraine.

Videwo yatangajwe kuri Twitter igaragaza umuriro hafi y’inzu z’amacumbi mu mujyi wa Belgorod, uri kuri kilometero 40 uvuye ku mupaka.
Hari videwo zimwe zisa nk’izerekana ibisasu bya rokete bikubita kuri ubwo bubiko bw’ibitoro.
Ariko, mbere indege za gisirikare za Ukraine ntizigeze zirasa mu Burusiya. Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Ukraine ivuga ko idashobora kwemeza cyangwa ngo ihakane niba ingabo zayo zagabye igitero ku bubiko bw’ibitoro mu Burusiya.

Nyuma yaho, umuvugizi wa Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin na we yegetse kuri Ukraine uwo muriro, anavuga ko “igitero cy’indege” kidatuma habaho uburyo bwiza bwo gukomeza ibiganiro na Ukraine. Kugeza ubu ibyo biganiro nta ntambwe nini byari byatera.

Umuvugizi we Dmitry Peskov yavuze ko abategetsi b’Uburusiya barimo gukora ibishoboka byose mu kongera gushyira ku murongo ibijyanye n’ibitoro no kubuza ko habaho ikibazo cy’ibura ry’ibitanga ingufu z’amashanyarazi (umuyagankuba mu Kirundi) mu mujyi wa Belgorod. Yavuze ko Perezida Putin yamaze guhabwa amakuru y’ibyabaye.
Ingunguru nyinshi z’ibitoro zirimo gushya, nkuko bivugwa n’ibitangazamakuru byo mu Burusiya
Belgorod, umujyi utuwe n’abaturage 370,000, uri mu majyaruguru gato y’umujyi wa Kharkiv – wa kabiri munini muri Ukraine – wagiye uraswaho bikomeye n’imbunda za rutura z’Uburusiya, ndetse uracyagoswe n’ingabo z’Uburusiya.
Mu butumwa bwo ku rubuga rwa Telegram, Guverineri Gladkov yavuze ko “hari umuriro ku bubiko bw’ibitoro kubera igitero cy’indege cyakozwe na kajugujugu ebyiri za gisirikare za Ukraine, zinjiye ku butaka bw’Uburusiya zigendera ku butumburuke bwo hasi”. Yongeyeho ati: “Nta muntu n’umwe wishwe”.
Yavuze ko abakozi bo mu butabazi bwihuse barimo kugerageza guhagarika uwo muriro mu buryo bwihuse bushoboka kandi ko “nta nkeke” uteje ku baturage. Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi bwihuse yatangaje videwo kuri Telegram igaragaza uwo muriro.
Ibiro ntaramakuru Interfax byatangaje ko abaturage bari bari hafi aho bahungishijwe ndetse ko abantu babiri bakomerekeye kuri ubwo bubiko bw’ibitoro. Interfax yatangaje ko za tanki (ingunguru) umunani z’ibitoro zari zirimo gushya, naho abazimya inkongi y’umuriro bagera hafi kuri 200 bakaba bari bahageze.

Ubwo bubiko bw’ibitoro bugenzurwa na kompanyi y’ibitoro Rosneft ya leta y’Uburusiya.
Ibiro ntaramakuru RIA Novosti bya leta y’Uburusiya byatangaje ko umuriro wazimijwe muri za tanki eshatu muri izo, ariko ko hakiri ibyago ko umuriro wakwira ahandi.
Ku itariki ya 29 y’ukwezi kwa gatatu uyu mwaka, hatangajwe ko humvikanye ibiturika byinshi ku bubiko bw’amasasu buri hafi y’umujyi wa Belgorod.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading