HOSPITALITE Home » Sobanukirwa: Insigamungani ‘Nta byera ngo de’ aho ya komotse.

Sobanukirwa: Insigamungani ‘Nta byera ngo de’ aho ya komotse.

Spread the love
Uyu muganibawuca iyo babonye umuntu wari uhiriwe cyangwa se uvugirijwe impundu ariko ntibirangire neza, ni bwo bagira bati “nta byera ngo de”.
Iyi ni mvugo kandi ishobora no kuvugwa nta nyirubwite ibyago byamugwiririye mu gihe cy’ibirori mbese yari agize amahirwe mu gihe cyo kwishima hakazamo rwivanga  ntibibe ibyishimo bihire.”

Dore aho uyu mugani ukomoka.
Uyu mugani wakomotse kuri Cyilima Rujugira ubwo yimaga ingoma ariko amaze gupfusha umugore we w’umusumbakazi Kalira wari uhebuje abagore n’abakobwa bose ubwiza muri icyo gihe ahayinga mu mwaka w’1700.
Kalira uwo ngo yari mwiza bihebuje kurusha abandi bagore n’abakobwa b’icyo gihe, yavukaga muri rubanda rugufi, se akaba umwega w’umuhenda, akitwa Banyaga ba Gahenda wari mu rwego rw’abakene.
Karira amaze kuba inkumi yaje gusabwa ashyingirwa n’ubundi muri rubanda rugufi.
Umuhungu wamurongoye yari yarapfushije nyina, amaze kurongora na se arapfa asigarana n’umugore we ndetse na murumuna we bakurikiranaga.
Nuko Karira arakundwakara cyane.
Bukeye umugabo we abwira murumuna we ati: “ndagira ngo ngusabire nawe urongore, ejo tutazamara inka ntaragushyingira nkaba ngize nabi ari njye wasigaye mu mwanya w’ababyeyi bacu.”
Murumuna we aramuhakanira ati: “dufite inka nke cyane, kandi dufite umugore utadukwiye, nimara kurongora tuzagabana turiya duka, mukeba we tumukamire izo Kalira yari yihariye bazikamane bizatume anywa umujago ananuke maze abantu bajye baducaho umugani ngo twabonye umugore tunanirwa kumutunga, ndetse nibirimba bamudutware kuko tumukenesheje.”
Ati: “ku bwanjye reka dutunge Kalira tumukamire inka zacu zose, nizimara kugwira uzabone kunshakira tubone no kugabana.”
Bemeranya batyo. Nuko bibaho, hashize igihe gito, Rujugira (yari igikomangoma/umwana w’umwami) ajya guhiga, ahingukana mu Karere Kalira yari yarashyingiwemo.
Ageze hafi y’urugo rw’abo aruhukira mu biti by’iminyinya byari inyuma y’umuharuro. Ubwo umugabo wa Kalira n’umugabo wabo bari bashoye inka zabo.
Rujugira ahagera amaze gusonza; impamba ye yari yashize.
Nuko abwira umusore umutwaje itabi ngo ajye kumutekerera.
Uwo muhungu ageze mu rugo kwa Kalira asanga inyana zavuye mu biraro zikina mu rugo; yagerageza uko yazisubizamo bikamunanira kuko yafataga imwe akayishyira mu kiraro agakinga akongera gushukashuka indi ayisangisha iya mbere; yakingura iyabanje mu kiraro ikisohokera. Zikomeza kumurushya zityo.
Uwo mugaragu wa Rujugira abibonye aramufasha bazisubiza mu biraro.
Bazipfundikira ubwatsi, barangije Kalira amubaza aho aturutse.
Undi amubwira ko ari kumwe n’umwana w’umwami Rujugira, akaba aje kumutekerera itabi. Kalira ati: “ngwino mbanze nguhembe kuko wamfashije umurimo wari wananiye.”
Amujyana mu nzu amuha amata.
Amaze kunywa ashyira Rujugira itabi, amubajije icyamutindije undi ati: “icyantindije iyo aba ari wowe wakibonye nk’uko nakibonye ntiwagisigaga!”
Rujugira ati: “ese wabonye kintu ki?” amutekerereza ukuntu yabonye umukobwa mwiza kandi w’umunyangeso nziza.
Rujugira amatsiko amutera koroherwa asubizayo uwo muhungu ngo `najye kumuvunyishiriza.
Aragenda abwira Kalira ati: “Rujugira aragusaba aho kugama izuba.” Undi ati: “genda umubwire aze aryugame.”
Rujugira aragenda, kalira amubonye ati: “ngwino wugame.”
Arahaguruka bararamukanya bamwicaza mu muryango, Kalira na we asubira kwicara mu kirambi baganira batarebana.
Rujugira agira amatsiko yo kumureba neza; Karira na we agatinya kumubwira ngo amuhe amata kandi abona ashonje.
Yibwiraga ati “naturuka he kubwira umwana w’umwami ngo ngwino nguhe amata kandi ntari umuntu uzwi!”
uko Rujugira yifuza kubona Kalira ni na ko Kalira yifuzaga kumufungurira kuko yabonaga ko akeneye kubona icyo anywa.
Nuko bikomeza bityo bose bagisha imitima inama y’icyo bashobora gukora kugira ngo bombi bagere ku cyo bifuza.
Bitinze Rujugira ati: “ndashaka kugusezera kandi nagushimiye cyane kuko wanyakiriye neza ukanganiriza singire irungu ati: “ariko kandi niyemeje no kuguha ibihembo bikomeye; maze rero nkaba ngusabye ko wanyiyereka nkakureba kandi ukambwira n’izina ryawe n’iry’umugabo wawe, nkagenda menye uwangiriye neza uwo ari we kandi n’uwo nzaguhera ibihembo nkazamubwira uwo abishyikiririza.
Kalira aramusubiza ati “ibyo unsabye byose ndabigukorera ariko nanjye icyo ngusa unyemerere ukimpe.” Rujugira arabyemera.
Kalira akenyera uruhu rwe neza arakondora amusanga mu muryango.
Rujugira arahaguruka bararamukanya, aramukomeza, Kalira yashaka kwiyunyungushura ngo yisubirire mu kirambi, undi akanga ati: “guma aha tuganire turebana kandi niwanga ukajya mu kirambi turahajyana.”
Kalira bimushobeye aremera aguma mu muryango noneho Rujugira arakunda amwitegereza neza, aramubenguka, Kalira abonye ko umwana w’umwami yamukunze ati: “dore ibyo wantegetse nabyemeye none nawe unyemerere nguhe amata kuko nta nzoga mfite.
Nusanga ari mabi uyareke kandi ninyaguhera mu kitoze na bwo ntuyanywe.” Rujugira kuko yari yamukunze birengutse aramwemerera.
Nuko Kalira aragenda asuka amata aramuhamagara, undi amusanga mu kirambi arayakira.
Kugira ngo yereke Kalira ko yamukunze cyane, aramubwira ati: “ngwino dusangire nkwereke ko ari nta gasuzuguro ngufitiye.”
Kalira aramwemerera barasangira.
Barangije kunywa, Rujugira arasohoka ahamagara abagaragu be batatu abatuma ku batware batatu bari baturanye n’aho Kalira ari ngo bamwoherereze ingobyi n’abahetsi bo kumuheka kuko arwariye mu nzira.
Abagaragu baragenda Bavuga ubutumwa. Abahetsi barashakwa baraboneka bohereza n’ingobyi.
Bakiri mu nzira, abagabo ba Kalira baba bakukiye inka, babona abantu benshi buzuye ku gaharuro kabo baza bikandagira bibaza icyabaye; bahageze bababwira ko bari kumwe na Rujugira.
Bajya mu rugo batura amazi bakukanye imbere y’umuryango, binjira mu nzu baramukanya na Rujugira, baratambuka basuhuza Kalira, ubwo abahetsi baba basesekaye mu rugo.
Rujugira arababwira ati; “nimukure imijishi mu ngobyi muyitambukane mushyiremo umuntu musanga mu kirambi mumuheke tugende izuba rimaze guhumba.”
Kalira n’umugabo we ndetse n’umugabo wabo babyumvishe bagwa mu kantu.
Ubwo abahetsi batambukana ingombyi banaguriramo Kalira.
Abagabo be bagize ngo baratera amahane barabafata.
Kalira baramuheka ariko afite agahinda n’amarira menshi ababajwe n’uko ataye abagabo be mu rujijo.
Rujugira abonye ingobyi imaze kurenga abwira ba bagabo ba Kalira ati: “ndabaha inka iminani ibiri n’umusozi maze muwutureho, mwishakire abandi bagore, na ho uriya we ndamubatwaye.”
Abandi baranga bihuta bajya ku ijuru rya Kamonyi kuregera Mazimpaka.
Nuko Rujugira ajyana Kalira, amugejeje iwe atumira bene se n’inshuti ze ngo bamutahire ubukwe ndetse ngo bamuzanire n’inzoga zo kumutwerera.
Abantu benshi barashika: abagore, abakobwa, abasore n’abana.
Bose bamaze kwegerana Rujugira ababwira icyo yabatumiriye ati: “uyu munsi nabonye umugeni unteye ubwuzu mu mutima, none nabatumiriye kumbera abakwe ngo twishimane.”
Abatekerereza uko yamwambuye umugabo we ariko akaba yagiye ibwami kurega.
Igitaramo kiratangira, abagore n’abakobwa basanga Kalira, abagabo bato n’abakuru bateranira ikambere hamwe na Rujugira; ijoro bararikesha barabyukurutsa.
Ibirori birangiye, abataha barataha, Rujugira asigarana n’umugore we Kalira.
Ubukwe butaha butyo.
Bimaze iminsi haza intumwa yo kwa Mazimpaka ngo Rujugira naze yitabe ibwami.
Arahaguruka ajya kwitaba se. agezeyo aramutonganya kuko yagize urugomo akambura umuntu umugore we.
Rujugira abaza se ati: “mbese ni icyo mwantumirizaga.”
Undi ati: “nta kindi subiza umunyarwanda umugore we.”
Rujugira aratakamba ati: “aho kumureka ahubwo mumushyingire umugeni mwari mwarangeneye ariko mundekere uwo musumbakazi.
Ati: “kandi namuhaye inka cumi n’esheshatu zo kumuriha izo yakoye aranga.”
Mazimpaka abaza uwo muhungu ati: “ntiwakwemera ko ngushyingira undi mugeni wishakiye mu bari mu rugo rwanjye cyangwa ahandi waba umuzi, nkaguha inka n’imisozi bikaba ingurane z’uwo mugore wawe Rujugira yatwaye?” undi ati: “Nyagasani ibyo byose mubireke ariko munsubize umugore wanjye.”
Mpazimaka atangira kwibaza uko uwo mugore wabaye ikotaniro asa, aramutumiza, Rujugira aramurimbisha, aramuribagiza; baramuheka ajya ibwami.
Mazimpaka amubonye asanga ni mwiza wese.
Na we aramubenguka cyane ati: “mwese ndamubatse!” umugabo wa mbere ati: “umugeni ndamutanze ariko nimuntegeke uko mbaye.”
Mazimpaka ati: “nubundi nari nakubwiye ko nguha inka n’imisozi nkagushyingira aba ari wowe wanga.”
Undi ati: “noneho ndabyemeye” bamuha ibyo bamusezeranyije noneho areguka ariko na Rujugira ntiyatahana Kalira asigaranwa na Mazimpaka.
Umuhungu we abibonye atyo, kuva ubwo yanga kurya yanga kunywa; ananirwa gusinzira kubera kwibuka Kalira bamwambuye amanzaganya.
Abantu bakuru babibonye barikora bajya ibwami, babaza Mazimpaka icyamuteye kwambura umwana kizira bati: “kuki uwo mugore utamushubije uwamurongoye kandi ntumurekere Rujugira wamwishumbakarije ahubwo ukamwitwarira, none umuhungu wawe akaba agiye kwicwa n’agahinda!”
Mazimpaka ati: “nanze kubatera ishyari mubanyaga bombi!” bati: “none se ko undi umwe wamuhaye umusozi, ukamuha inka n’umugeni bikaba indishyi, undi we abaye ate?” nuko Mazimpaka abuze ako abigira aremera yohereza Kalira kwa Rujugira ndetse n’abakwe n’ibishyingiranwa byinshi.”
Ariko yamara iminsi akajya guhakwa na sebukwe kuko yari yarabitegetse Rujugira; gusa yagenda ntaze ubusa, akazana inka nyinshi bituma Rujugira aba umutoni kuri se cyane aragwa Kalinga ngo azabe ari we uba umwami w’u Rwanda.
Ubwo Kalira bamwita Rwabami kuko yashatswe na Mazimpaka ari umwami ndetse na Rujugira akaragwa ubwami.
Ubwo rero yabaye umugore w’abami babiri. Yarakundwakaye birengutse aruta bakeba be bose, abyarana na Rujugira umuhungu witwanga Sharangabo (sekuruza w’Abasharangabo) n’umukobwa witwaga Mulikanwa.
Aho rero Rujugira amariye kumukukana no kuragwa ubwami, ifuha rya se Mazimpaka rituma acika mu Rwanda atarima ingoma.
Yamuhunze amaze kumwicira imfizi, atinya ko yazamukurikiza undi muhungu we witwaga Musingwa; uwo yakurikijeho igisigo cyitwa “Singikunda ukundi: nkunda ibyo nkunze ntibinkundire; aho kunkunda birankuka bikajya I Kamagoma gukungika iyo kure; Gukunda ikitagukunda ni imvura igwa mu ishyamba.”
Ubwo ngo muri iyo minsi Rujugira yatirimukiye mu rugo rwa se asohotse imfizi ya Mazimpaka yarubagamo ihagarara ku ruhamo rw’umuryango imubuza kugenda.
Abuze uko abigenza ayitera icumu kugira ngo imubise agende hato Mazimpaka atamusanga aho akamugira nk’uwejo.
Amaze kuyigusha ajya kubwira Kalira ibyago agize ati: “none ibyiza ni ugucika.”
Nuko Kalira akora ku mwana wabo Sharangabo na gashiki ke Mulikanwa ashaka inzoga mu gacuma, itabi, urushingo, inkono idakwikiye n’umuheha udasohoye ashyira mu gaseke akorera umugaragu wabo Ndabaramiye wari utuye I Gihinga na Ruzege bashyira nzira.
Bageze mu Bihembe bya Rugalika Rujugira ati: “mfite inyota.”
Umugore we aramuseka ati: “ko tutazi aho amazi ari muri iri shyamba ubona byagenda gute?” avana inzoga mu gaseke aramuha.
Rujugira arasoma ariruhutsa ati: “uwampa n’agatabi!” Kalira akora mu gaseke azana itabi aramuha.
Rujugira ati: “nta nkono y’itabi mfite!” Kalira azana ya yindi idakwikiye n’umuheha udasohoye.
Rujugira ati: “uyu muheha udasohoye twawunywesha dute?” Kalira azana icyuma gica inzara barawubaza, bakaraga urushingo baracana.
Bamaze kuruhuka bakomeza urugendo berekeza iy’I Bugeseza n’I Gisaka.
Bishyize kera iby’imihango y’ibwami yo kwimika umwami uzasimbura Mazimpaka birabyuka; bimika Karemera Rwaka (iryo zina rya Karemera si iryo mu mazina ya cyami y’i Rwanda; ni Ruganzu Ndoli warivanye I Karagwe k’Abahinda ku ngoma y’umwami wabo Karemera Ndagara ya Ruhinda, amushimira ko yamuhishe akamurera akamukiza; undi amusezeranya ko azamushimira iyo neza ashyira izina rye mu y’ubwami bw’i Rwanda).
Karemera Rwaka amaze kugera ku ngoma arahuma. Rubanda bati: “ni ingoma imurashe kuko atari we wayirazwe. Basubira mu bwiru, bemeza ko Rujugira agomba kugarukira ingoma.
Bohereza abantu bo kumurarura; bamukozeho araricurika ati: “Mazimpaka yishe Musigwa azize ko aganiriye n’umugore we, none njye wamwiciye imfizi namuhonoka nte?” bajya inama yo kwiba Kalira ngo nibamugeza I Rwanda aba ari we ugarura umugabo we.
Baragenda baramurebura n’umwana we Sharangabo n’umugaragu wabo Ndabaramiye babagarura mu Rwanda; Rujugira asigara ishyanga wenyine.
Kalira ageze ku Kamonyi arwara ibinyoro, bamwubakira ku Kivumu cya Mpushi aba ari rwo rugo arwariramo (ubwo hitwa I Mpushi kubera ibihushi by’ibinyoro).
Abikirutse agaruka ku Kamonyi, bamubwira kosa imibavu myiza akayoherereza Rujugira amutashya.
Abigira atyo, Ndabaramiye abisubiranayo. Mu iramukanya, Ndabaramiye anukiriza Rujugira ya mibavu, Rujugira ati: “iyi nyoso ni iya Kalira si iy’undi.”
Ndabaramiye ati: “enda twigira hirya nkubwire ubutumwa bwe.”
Rujugira akaba yabuguzaga, ahagurukana ubusoro mu ntoki, Ndabaramiye akagenda amushukashuka barinda bagera ku cyambu cya Busoro (ni ko hiswe kuva ubwo), munsi ya Migina ya Jenda na Kabugondo.
Bahagera Rujugira amaze gukenga ibyo Ndabaramiye amushakira, yiyumvira amarenga y’umugore we; ubusoro abujugunya mu ruzi agaruka I Rwanda rwa Kamonyi yima ingoma ya se na sekuru yitwa Cyilima.
Ubwo ariko ajya kwima ingoma, umugore we Kalira baramunywesheje (bamuha uburozi arapfa) kuko atashoboraga gusubirana n’umugabo we kandi baracikanye.
Mu Rwanda byari umuziro w’uko umugore bahunganye bahungukana, bamutaga mu mugezi cyangwa se agahama ishyanga.
Rujugira yumvise ako kageni Kalira yapfuye ni ko kuvuga ijambo ryuje umubabaro ati: “Nta byera ngo de; iyo nima kalinga ndi kumwe na Kalira.”
Yashakaga kuvuga ko abonye ikuzo ry’u Rwanda ariko ibizazane bikamwinjirira ntabyishimanemo na Kalira yari yariziritseho bakanaruhiranira ishyanga.
Ubwo rero ntiyagize amahirwe y’uruhehemure kuko yavanze impundu n’amarira.
Ni cyo cyatumye avuga ngo “Nta byera ngo de!” (ntawe utunganirwa na byose). Kuteza ngo de bivuze gucagasa impundu z’amahirwe.
Isoko: Igitabo “Ibirari by’Insigamigani”

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading