HOSPITALITE Home » Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi Ugiye Guhagarika Guhugura Ingabo za Mali

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi Ugiye Guhagarika Guhugura Ingabo za Mali

Spread the love
Ingabo za Mali

Ni nyuma yuko icyo gihugu cyanze kwizeza uyu muryango ko abacancuro b’Abarusiya batazivanga mu kazi kabo.

Byatangajwe na Joseph Borell, umuyobozi ushinzwe ububanyi n’amahanga mu muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru. Iki cyemezo cyatumye hari abibaza amaherezo y’ingabo z’umuryango w’abibumbye MINUSMA n’izoherejwe n’ibihugu byo ku mugabane w’Ibulayi.

Gifashwe nyuma yuko Ubufransa n’ibindi bihugu byo ku mugabane w’Uburayi bifatiye icyemezo cyo gukura ingabo zabyo muri Mali.
Borell yavuze ko bahisemo guhagarika ibikorwa byose byo gutoza ingabo za Mali kuko batizeye umutekano wabo. Ariko yongeyeho ko uwo muryango utahagaritse ibindi bikorwa ukorera muri Mali.
Iki gihugu kimaze igihe mu ntambara n’imitwe y’intagondwa za Kiyisilamu kitabaje abacancuro b’Abarusiya b’ikigo Wagner kubafasha guhangana n’iyo mitwe.

Borell akavuga ko Uburayi budashobora gufatanya n’ikigo cyafatiwe ibihano n’Uburayi gishinjwa ibikorwa byo guhonyora uburenganzira bwa muntu. Avuga ko Wagner ishobora kuba yaragize n’uruhare mu bwicanyi buherutse gukorerwa abasivili muri Mali mu kwezi gushize.

1 thought on “Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi Ugiye Guhagarika Guhugura Ingabo za Mali

  1. ubundi se baba babahugura iki ko ari ukubatoza ubugizi bwa nabi, babura kubatoza uko babyaza umusaruro ibyo beza nibyo bafite mu bukungu kamere. Nibabireke batahe nyine!!!!!!!!!!!!

Comments are closed.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading