HOSPITALITE Home » Amateka y’u Rwanda 08 : Ingoma y’i Gasabo

Amateka y’u Rwanda 08 : Ingoma y’i Gasabo

Spread the love

1. Ingoma y’i Gasabo

Igihugu cy’u Rwanda rugari rwa Gasabo nicyo cyahanzwe nyuma y’ibindi bihugu byari bigize u Rwanda rwo hambere, kuko cyahanzwe ahasaga mu w’ 1000, ku ngoma ya Gihanga I Ngomijana akaba ari we wabimburiye abami b’umushumi b’ I Gasabo gutegeka icyo gihugu kuva mu w’ 1091.

Abami b’ i Gasabo bari Abanyiginya, ikirangabwoko cyabo cyari UMUSAMBI. Muri ako karere kandi ni ho hari amariba maremare na magari y’Abami b’inka aribo Mutara na Cyilima.
Ku ngoma ya RUGANZU I BWIMBA ahasaga mu w’1312, niho ingoma-nyiginya yitiriwe u Rwanda, mbere y’aho, yitwaga ingoma y’i Gasabo gusa, izina Rwanda, rikaba ryaravuye ku bitero byagabwe n’abami b’icyo gihugu bashaka kucyagura.

Umurwa mukuru wabo wari Gasabo, bikaba n’inkomoko y’imvugo “RWANDA RUGARI RWA GASABO”.
U Rwanda rwa Gasabo muri ibyo bihe rwari rukikijwe n’ibihugu bitatu bikomeye: Ingoma y’I Gisaka, Ndorwa n’u Bugesera.
Gihanga akimara kwima, ikirangabutegetsi cye cyari “INYUNDO”. Nyuma iyo ndangabutegetsi ya Gihanga yaje gusimburwa n’ingoma-ngabe “RWOGA” ari nayo ngoma ya mbere ndangabwami y’Abanyiginya.
Aha twabibutsa ko, ingoma-nyiginya yari itetse mu Rwanda rugari rwa Gasabo ari naho hari umurwa mukuru wayo.
Iyo usesenguye neza amateka y’ibihugu byari bigize uru Rwanda tuzi ubu, Abasinga ni bo bari bafite igice kinini cy’u Rwanda.

Ibi bisobanurwa n’izina ryabo Abasinga rikomoka ku ijambo ry’urunyankole ryitwa “Asinga” bakunda kongeraho akandi kajambo bakavuga ngo “Asinga bona” rishaka kuvuga “Usumba bose”.

Iyo urisobanuye neza mu mu Kinyarwanda, usanga rivuga “Abatsinze” kuko bari bafite ibihugu byinshi bayobora birimo: Buliza, Bwanacyambwe, Nduga (baje kuyamburwa n’Ababanda), Bunyambilili, Bwishaza, u Budaha, Bukunzi, Busozo, Bwito, Byahi, Burwi n’ahandi.

Kubera iyo mpamvu, urebye wasanga Abasinga ari bo benshi mu gihugu cy’u Rwanda hagakurikiraho Ababanda, bari bafite ibihugu birimo: Nduga, Bwanamwali, Buhoma, Bukonya, Bugoyi, Rwankeli y’Abaguyane na Burera.

Hakurikiragaho Abagesera, bari bafite ibihugu birimo: Bugesera, Bushiru, Bugamba-Kigamba n’i Gisaka.

Hakurikiragaho Abenengwe, bakaba bari bafite igihugu kimwe cyitwa u Bungwe.

Hakurikiragaho Abazigaba, bari bafite ibihugu birimo: Rweya na Kingogo. Hakurikiragaho Abashambo bari bafite igihugu kimwe cyitwa Ndorwa.

Hakurikiragaho Abacyaba bategekaga igihugu cya Bugara.

Hagakurikiraho Abega bategekaga ingoma ya Kibali, hagaheruka Abanyiginya bategekaga Ingoma-ngabe y’i Gasabo.

Icy’ingenzi twazirikana, ni uko kugeza ahasaga mu w’ 1312, ubwo ibitero byo kwagura u Rwanda byatangiraga ku ngoma ya Ruganzu I Bwimba, uru Rwanda dufite ubu, rwari rufite ibihugu 29 biri ku buso bungana na Km2 168.606.

Ingoma nyiginya niyo yari ntoya mu zindi ariko ntibyayibujije kwigarurira ibihugu byari bigize u Rwanda dufite ubu.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading