I. Ubutegetsi bw’Ibihugu- Nkiko by’urwa Gagasabo
1.1. Abami-bakonde
Abakonde bari abantu b’abavantara bibasiraga gutema ishyamba, bakariha imbibe bagatura mu giteme cyaryo bazitizaga imiko n’imivumu cyangwa urusasa, maze iyo ndeka bazitije urubibi rw’ibiti n’ibivumu ikitwa “Ubukonde”.
Abatuye mu Rwanda bwa mbere hakiri mu mashyamba bigabanyijemo imiryango, maze buri muryango ukagira icyanya cyawo ukaba ari naho uhigira.
Abandi baje batema amashyamba bakayahinga babita “Abakonde” biturutse ku murimo baje bakora wo gutema amashyamba ya kimeza bakayahinga.
Abagererwa bo bari rubanda rw’abadeshyi bisungaga abakonde kugira ngo babone uko bahinga. Ubwo rero Abakonde bakabatira ariko ku masezerano y’insokeshwa.
Insokeshwa cyabaga ari icyatamurima cyatangwaga ku mwaka no ku musaruro, isyka, ihene cyangwa se imyaka. Ubwo rero cy’umusaroro, Umugererwa yarasokaga, agasokera Umukonde.
Abakonde n’Abagererwa baturaga hamwe bakiremamo ibisagara ku butumburuke bw’imisozi, imibande igahingwa, ibyanya bikaragirwamo amatungo, urusasa rugacinyira ingo.
Imiryango yamaraga kugwiza amaboko ikitoramo umwami, n’ingoma-ngabe yabaga ari nk’isoko y’umutekano w’abaturage n’inganzo y’uburumbuke bw’igihugu.
Umwami yabaga ari umuhuza w’ingoma na rubanda. Umwami wese yakondeshaga ishyamba rye, ryarangira agahinira aho, akahatera urubibi rw’amateke cyangwa se ibikangaga ahari mu bishanga by’urugano.
Mu Bami-Bakonde uwamamaye cyane ni Nyamakwa I Nditunze wariho ku ngoma ya Kigeli IV Rwabugili.