Amateka y’u Rwanda 08 : Ingoma y’i Gasabo
1. Ingoma y’i Gasabo
Ibi bisobanurwa n’izina ryabo Abasinga rikomoka ku ijambo ry’urunyankole ryitwa “Asinga” bakunda kongeraho akandi kajambo bakavuga ngo “Asinga bona” rishaka kuvuga “Usumba bose”.
Iyo urisobanuye neza mu mu Kinyarwanda, usanga rivuga “Abatsinze” kuko bari bafite ibihugu byinshi bayobora birimo: Buliza, Bwanacyambwe, Nduga (baje kuyamburwa n’Ababanda), Bunyambilili, Bwishaza, u Budaha, Bukunzi, Busozo, Bwito, Byahi, Burwi n’ahandi.
Kubera iyo mpamvu, urebye wasanga Abasinga ari bo benshi mu gihugu cy’u Rwanda hagakurikiraho Ababanda, bari bafite ibihugu birimo: Nduga, Bwanamwali, Buhoma, Bukonya, Bugoyi, Rwankeli y’Abaguyane na Burera.
Hakurikiragaho Abagesera, bari bafite ibihugu birimo: Bugesera, Bushiru, Bugamba-Kigamba n’i Gisaka.
Hakurikiragaho Abenengwe, bakaba bari bafite igihugu kimwe cyitwa u Bungwe.
Hakurikiragaho Abazigaba, bari bafite ibihugu birimo: Rweya na Kingogo. Hakurikiragaho Abashambo bari bafite igihugu kimwe cyitwa Ndorwa.
Hakurikiragaho Abacyaba bategekaga igihugu cya Bugara.
Hagakurikiraho Abega bategekaga ingoma ya Kibali, hagaheruka Abanyiginya bategekaga Ingoma-ngabe y’i Gasabo.
Icy’ingenzi twazirikana, ni uko kugeza ahasaga mu w’ 1312, ubwo ibitero byo kwagura u Rwanda byatangiraga ku ngoma ya Ruganzu I Bwimba, uru Rwanda dufite ubu, rwari rufite ibihugu 29 biri ku buso bungana na Km2 168.606.
Ingoma nyiginya niyo yari ntoya mu zindi ariko ntibyayibujije kwigarurira ibihugu byari bigize u Rwanda dufite ubu.