HOSPITALITE Home » Amateka y'u Rwanda 09 : Ubutegetsi bw'Ibihugu- Nkiko by'urwa Gagasabo

Amateka y'u Rwanda 09 : Ubutegetsi bw'Ibihugu- Nkiko by'urwa Gagasabo

Spread the love

I. Ubutegetsi bw’Ibihugu- Nkiko by’urwa Gagasabo

Ibihugu-nkiko bivuga ibihugu bihana imbibe n’igihugu iki n’iki. Ibihugu-nkiko bivugwa ahangaha bikaba ari ibyari bituranye n’u Rwanda rugari rwa Gasabo.
Ibyo bihugu byari bifite imitegekere itandukanye n’ingoma-nyiginya ariyo yari iganje mu rwa Gasabo.
Ingoma-Mpinza n’ingoma-Mpima, imitegekere yazo yose yari imwe.
Igihugu kikiri amashyamba ya kimeza y’inzitane, abaturage babanje kuba mu miryango, bakagira umutware w’umuryango ari nawe muyobozi w’ikirenga ufata ibyemezo byo kubungabunga no gusigasira ubusugire bw’umuryango akuriye.

Noneho uko imiryango yagiye yororoka, kugeza ubwo abatware b’imiryango babaye benshi.
Ubwo abahuje ubwoko n’inkomoko bagiye barema ingoma yabo ikagira umwami, abandi bakaba abatware bamufashaga kuyobora abaturage.
Ibi bikaba binasobanura impamvu wasangaga ingoma iyi n’iyi yarayoborwaga n’ubwoko ubu n’ubu, na none ugasanga ibihugu byinshi biyoborwa n’ubwoko bumwe.

1. Ingabe z’Abahinza
Izina Abahinza ryakomotse ku ngoma zo mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Rwanda rugari rwa Gasabo.
Abami b’ibyo bihugu bibandaga cyane ku buhinzi, ari nayo nkomoko y’izina ryabo, bakibanda cyane ku mihango gakondo y’umuco karande ikomoka ku mbuto no ku buhinzi.
Ingoma nyiginya yo yitaga ku bworozi, cyane cyane ubw’inka. Impugu z’Abahinza zo zirondaga amoko, zikisanzurazikonda amashyamba, zikagengwa n’abakuru b’imiryango.

1.1. Abami-bakonde

Abakonde bari abantu b’abavantara bibasiraga gutema ishyamba, bakariha imbibe bagatura mu giteme cyaryo bazitizaga imiko n’imivumu cyangwa urusasa, maze iyo ndeka bazitije urubibi rw’ibiti n’ibivumu ikitwa “Ubukonde”.

Abatuye mu Rwanda bwa mbere hakiri mu mashyamba bigabanyijemo imiryango, maze buri muryango ukagira icyanya cyawo ukaba ari naho uhigira.

Abandi baje batema amashyamba bakayahinga babita “Abakonde” biturutse ku murimo baje bakora wo gutema amashyamba ya kimeza bakayahinga.

Abagererwa bo bari rubanda rw’abadeshyi bisungaga abakonde kugira ngo babone uko bahinga. Ubwo rero Abakonde bakabatira ariko ku masezerano y’insokeshwa.

Insokeshwa cyabaga ari icyatamurima cyatangwaga ku mwaka no ku musaruro, isyka, ihene cyangwa se imyaka. Ubwo rero cy’umusaroro, Umugererwa yarasokaga, agasokera Umukonde.

Abakonde n’Abagererwa baturaga hamwe bakiremamo ibisagara ku butumburuke bw’imisozi, imibande igahingwa, ibyanya bikaragirwamo amatungo, urusasa rugacinyira ingo.

Imiryango yamaraga kugwiza amaboko ikitoramo umwami, n’ingoma-ngabe yabaga ari nk’isoko y’umutekano w’abaturage n’inganzo y’uburumbuke bw’igihugu.

Umwami yabaga ari umuhuza w’ingoma na rubanda. Umwami wese yakondeshaga ishyamba rye, ryarangira agahinira aho, akahatera urubibi rw’amateke cyangwa se ibikangaga ahari mu bishanga by’urugano.

Mu Bami-Bakonde uwamamaye cyane ni Nyamakwa I Nditunze wariho ku ngoma ya Kigeli IV Rwabugili.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading