HOSPITALITE Home » Ukraine: Zelensky yategetse abasivile kuva mu karere ka Donetsk

Ukraine: Zelensky yategetse abasivile kuva mu karere ka Donetsk

Spread the love
Uburusiya burimo gukomeza kwibasira uduce two mu karere ka Donetsk tukiri mu maboko ya Ukraine

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yategetse abaturage b’abasivile bose bakiri mu bice by’akarere ka Donetsk ko mu burasirazuba bikiri mu maboko ya Ukraine, kuhava.
Mu ijambo yavuze mu ijoro ryo ku wa gatandatu ari mu murwa mukuru Kyiv, Zelensky yaburiye ko imirwano igiye gukaza umurego.

Yagize ati: “Uko abantu benshi barushaho kuva muri Donetsk ubu, ni ko igisirikare cy’Uburusiya kizabona abantu bacyeya cyane kizabonera igihe cyo kwica”.
Aka karere gakomeje kubamo imirwano ikomeye, mu gihe igisirikare cy’Uburusiya kirimo gutera intambwe gahoro, iki gisirikare kikaba gisanzwe kigenzura ibice binini by’aka karere.

Perezida wa Ukraine yagize ati: “Tuzakoresha ubushobozi bwose buhari mu kurokora abantu benshi bashoboka no kugabanya cyane iterabwoba ry’Uburusiya mu buryo bushoboka bwose”.

Si ubwa mbere abategetsi ba Ukraine basabye abaturage kuva muri ako gace. Ukraine igereranya ko abasivile bari hagati ya 200,000 na 220,000 bagituye mu gace katarigarurirwa ka Donetsk.
Impuruza yo kuhava ya leta yaburiye ko igihe cy’ubukonje bwinshi kigiye kuza kizatuma ibintu biba bibi cyane kurushaho, cyane cyane ku bana.

Minisiteri ya Ukraine yo gusubiza mu buzima busanzwe abo mu bice byabaye byigaruriwe, yagize iti: “Bacyeneye kuhavanwa, ntushobora kubashyira mu byago byabica mu bukonje byinshi nta byo gushyushya [mu nzu] bihari, urumuri, badashobora kuguma bashyushye”.
Zelensky yategetse ibi mu gihe Uburusiya bwatumiye abategetsi b’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) n’ab’umuryango utabara imbabare, Roix-Rouge (Red Cross), ngo bakore iperereza ku mpfu z’imfungwa zirenga 50 z’intambara z’Abanya-Ukraine mu kandi gace k’akarere ka Donetsk kagenzurwa n’abaharanira ubwigenge bashyigikiwe n’Uburusiya.

Abo basirikare b’imfungwa bishwe mu buryo budasobanutse mu gitero kuri gereza i Olenivka, buri ruhande – Ukraine n’Uburusiya – rukaba rushinja urundi kugaba icyo gitero.
Ku wa gatandatu nimugoroba, abategetsi bo muri minisiteri y’ingabo z’Uburusiya bavuze ko Moscow yakwakira neza “iperereza ritarimo amarangamutima” kuri ibyo byabaye.
Benewabo (abo mu miryango) b’abarwanye ku ruganda rwa Azovstal i Mariupol, ku wa gatandatu bakoze imyigaragambyo i Kyiv bamagana Uburusiya

Ku wa gatanu, Croix-Rouge yavuze ko yari irimo gusaba kugera kuri iyo gereza igenzurwa n’Uburusiya no ku mfungwa zarokotse icyo gitero – ariko ko nta ruhushya yahise ihabwa.
Daniel Bunnskog, umuyobozi wungirije w’ubutumwa bwa Croix-Rouge muri Ukraine, yavuze ko gutanga uruhushya rwo kugera ku mfungwa z’intambara ari inshingano ikubiye mu masezerano y’i Genève.
Inkambi irimo gereza y’i Olenivka igenzurwa n’iyiyise Repubulika ya Rubanda ya Donetsk ishyigikiwe n’Uburusiya.

Ibyahabereye ku wa gatanu ntibirasobanuka. Videwo y’Uburusiya itagenzuwe ya nyuma y’icyo gitero igaragaza ikirundo cy’ibitanda bigerekeranywa byasenyutse hamwe n’imirambo yabaye amakara.
Ku wa gatandatu, Uburusiya bwatangaje urutonde ry’abo buvuga ko ari izo mfungwa 50 z’intambara ziciwe muri icyo gitero.
Uburusiya buvuga ko icyo gitero cyagabwe na Ukraine ikoresheje ubwirinzi bw’ibisasu bya rokete byakorewe muri Amerika buzwi nka HIMARS (High Mobility Artillery Rocket System).
Ukraine ihakana kugaba icyo gitero. Yashinje Uburusiya kurasa kuri iyo gereza mu rwego rwo guhishira ibimenyetso by’ibyaha byo mu ntambara.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading