HOSPITALITE Home » Igisirikare ca Burkina Faso Cemeje ko Cishe Abasivile Kitabishaka

Igisirikare ca Burkina Faso Cemeje ko Cishe Abasivile Kitabishaka

Spread the love
Zimwe mu ngabo za Burkina Faso

Igisilikare cya Burkina Faso, cyemeye ko cyishe abasivili, ubwo cyari gihanganye n’abakoresha iterabwoba. Icyo gisilikare, ejo kuwa gatatu cyavuze ko cyishe abasivili kitabigambiriye, muri iperasiyo zo kurwanya iterabwoba mu majyepfo y’uburasirazuba bw’igihugu mu ntangiriro z’iki cyumweru. Cyakora birinze kuvuga umubare w’abasiviri bishwe.

Abaturage b’ako karere babwiye ibiro ntaramakuru byo mu Bwongereza, Reuters ko abantu bagera kuri 37, biciwe mu gitero cyo kuwa mbere hafi y’umudugudu wa Pognoa, mu bilometero hafi 10 uvuye ku mupaka wa Togo, aho bamwe nyuma bahungiye.
Ibihugu byo mu burengerazuba bw’Afurika, bimaze igihe bihanganye n’inyeshyamba z’imitwe ya kiyislamu, imwe ikorana na al-Qaeda na Leta ya Kiyislamu, igenzura ibice binini by’ubutaka kandi ihora igaba ibitero.

Mw’itangazo, umuvugizi w’igisilikare yavuze ko muri izo operasiyo zatumye babasha gufata abakoresha iterabwoba mirongo, ibisasu ku bw’amahirwe make, hari abaturage b’abasiviri byahitanye.
Ntiyavuze umubare w’abasivili bahasize ubuzima. Yavuze ko abasiviri bakubiswe n’amasasu hagati mu bice bya Kompienga na Pognoa.

Umugabo umwe w’i Pognoa, yavuze ko yagiye mu mihango yo gushyingura abantu 37 nyuma y’ibitero. Umugore, wo muri uwo mujyi, yavuze abagera muri 30 bishwe, barimo abagore n’abana. Abatanze ayo makuru bombi basabye ko amazina yabo adatangazwa ku bera umutekano wabo.
Abantu icyenda bakomeretse, bajyanywe mu bitaro by’akarere i Dapaong mu gihugu cya Togo, nyuma y’ibyabaye, nk’uko amakuru yo mu buvuzi abivuga.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading