HOSPITALITE Home » Lt Gen Muhoozi Kainerugaba mu ruzinduko muri Ethiopia yitezwemo guhura na Minisitiri w'intebe

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba mu ruzinduko muri Ethiopia yitezwemo guhura na Minisitiri w'intebe

Spread the love
Liyetona Jenerali  Muhoozi Kainerugaba (iburyo)

Umuhungu wa Perezida wa Uganda ari muri Ethiopia mu ruzinduko rw’akazi, nkuko byemejwe na minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Uganda.

Mu gihe cyashize, Liyetona Jenerali Muhoozi Kainerugaba yatangaje ubutumwa kuri Twitter ashyigikira inyeshyamba zo mu mutwe wa TPLF zo muri Tigray.

Ariko mu kwezi kwa karindwi igisirikare cya Uganda cyabwiye BBC ko cyari igitekerezo cye bwite, ko kitari igitekerezo cy’igisirikare cya Uganda.
Amakuru yo mu bitangazamakuru byo muri Uganda avuga ko byitezwe ko ahura na Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed.

Mu kwezi kwa mbere, Liyetona Jenerali Kainerugaba yoherejwe na Perezida wa Uganda Yoweri Museveni kuganira n’u Rwanda mu gufasha gucyemura ubushyamirane bwari bumaze igihe hagati y’ibihugu byombi.

Ubwo bushyamirane bwari bwaratumye habaho ifungwa mu gihe cy’imyaka itatu ry’umupaka ibihugu byombi bihana.

Mu kwezi kwa gatandatu, uyu mugaba mukuru w’igisirikare kirwanira ku butaka cya Uganda yanoherejwe muri Kenya guhura na Perezida ucyuye igihe Uhuru Kenyatta amushyiriye ubutumwa bwihariye.

Ibikorwa bikomeje kwiyongera byo mu rwego rwa diplomasi (umubano n’amahanga) bya Liyetona Jenerali Kainerugaba, bibonwa na bamwe nko kugerageza kwa Perezida Museveni – umaze imyaka 36 ku butegetsi – kwo gutegurira umuhungu we kuzamusimbura kuri uyu mwanya.

Mu kwezi kwa mbere, i Kigali, Liyetona Jenerali  Muhoozi Kainerugaba (iburyo) yagiranye ibiganiro na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ku kuzahura umubano

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading