HOSPITALITE Home » Abagabo bararya imbwa zikaryora!

Abagabo bararya imbwa zikaryora!

Spread the love

1. ABAGABO BARALYA IMBWA ZIKALYORA !

Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu w’igitinyiro akoze icyaha aho kukimuhamya bakakigerekera uwo bali kumwe by’amaherere, akaba ali we ugihanirwa; ni bwo bagira, bati «Abagabo baralya imbwa zikalyo ra !»
Wakomotse kuli Sabuhoro bwa Rwishyura w’i Mukarange mu Buganza bugana u Mutara (Byumba); ahasaga umwaka w’i 1860.
Ubwo hali ku ngoma ya Rwabugili , Sabuhoro uwo akaba yaravaga inda imwe n’uwitwa Nzigiye, bombi bakaba bene Rwishyura w’umugaragu wa Rwigenza. Rwishyura amaze gupfa, Nzigiye aba ali we umusigalira mu buhake, kuko yali azwi kurusha Sabuhoro ; yali azi gushyenga no gusetsa mu biganiro no mu bitaramo ; bituma nyirabuja amutonesha byima zeyo, bigeza ubwo bajya balyamana kuko yamwigizeho « nduhura>>> (= Umugaragu umara nyirabuja akaligiligi balyamanye) Nuko muka Rwigenza amaze gukunda Nzigiye bitihishira, bituma bagenzi be bamugilira ishyali. Bagumya ku bihurahura . Aho bigeze barerura bamurega kuli shebuja ; bati « Buliya butoni Nzigiye afite ku mugore wawe nta handi buturuka ni uko balyamana » . Ubwo Rwigenza ntiyabyitaho kuko yakundaga uwo mugore cyane, agakunda na Nzigiye ku bwa bya biganiro yagiraga .

Bagumiliza kumureguza bigeze aho Rwigenza arabyemera . Abwira abo barezi, ati «< lkizabinyemeza ni uko mu za mugenzura mukamufata ; naho gukeka gusa ntibyahana umuntu ». Abarezi bati «< lbyo byo si agatinze, ni ejo tukamugushyikiliza ? ! » Batangira ubwo baramugenza. Aliko hagati aho Nzigiye akaba yaratas hye iwe asigalirwaho na murumuna we Sabuhoro. Bidateye kabili , muka Rwigenza atuma Sabuhoro kuli mukuru we; ati « Ugende umbwilire Nzigiye azaze anyitabe vuba kandi muzagarukane. Sabuhoro aragenda arabimu bwira. Koko baragarukana. Bageze kwa Rwigenza Nzigiye aramukanya na nyirabuja banzika ikiganiro barashyeshyenga by’abakumburanye ; bigeza aho akalyana mu mpuzu no mw’ihururu karabuguga barabugwabugwa .

Muka Rwigenza ahamagara Sa buhoro aramwongorera, ati « Heza abali aho bose hasigare Nzigiye nawe gu sa». Sabuhoro arabaheza; bamaze kugenda nyirabuja aramu bwira, ati << Hagarara mu rugo uheze hekugira uwinjira mu nzu mu » . Abarezi ba Nzigiye baba babikenze; bajya mu gico inyuma y’inzu barubikira, nyamugore na Nzigiye banzika ibyabo. Bamaze gushyikirana abubikizi baza biruka. Nzigiye yumvise imilindi ahubuka ku bulili arasi mbuka abacamo aranduruka .
Sabuhoro asigara aho ahukwahukwa. Babonye Nzigiye abasize bafata murumuna we; bamukubita inshyi bamushyira Rwigenza. Bamumugejejeho, bati « Twafashe Nzigiye kuli ya magambo twavuganye aduca mo araducika, none tukuzaniye murumuna we, kuko
ali we wali ku muhezo ? ! » Rwigenza abyumvise ararakara ; ategeka ko baboha Sabuhoro kuko na we atali karembe . Bamubohera mu nzu muka Rwigenza alimo .

Bakomeje kumushungera bumva amagambo y’amatakirangoyi yavugaga, bituma nyirabuja agira ibitwenge n’ubwo yali yamanjiliwe afite ikimwaro, aratulika araseka. Sabuhoro yumvise ko uwo mugore na we amusetse aliyumvira; ati << Naruha sabutindi Sabuhoro naruha ! ! ubonye ngo uwasambanye acike, none uwo basambanyaga na we yubahuke anseke ! ati « Abagabo baralya imbwa zikalyora ! » iyo bashatse baravuga ngo « … imbwa zikishyura ! >> Abali aho bose baratulika baraseka inkwekwe isaguka inzu ; bituma na Rwigenza ashira uburakali na we araseka, ndetse ategeka ko babohora Sabuhoro. Baramubohora. Amaze kuva ku ngoyi, akulikira mukuru we bagenda uruhenu, bajya gukeza i Jali kwa Gacinya ka Rwabika rwa Gahi ndiro.

Nzigiye ahagabana inka z’amagumba ngo azaziguze; aliko aho kuzi guza aziragilira iwe i Mukarange, zirondoka zibyara inyana z’imishishe isa na bike. Bukeye Rwabugili yugamayo, abonye iyo mishishe Nyirakayogera muka Nzigiye afashe neza, bituma agabira umugabo we u Mutara wose n’inka zitwa Urugaga . Nzigiye aratunga aratunganirwa , ya magambo Sabu horo yavugiye ku ngoyi asetswe na nyirabuja , na yo abona umwanya mu bitaramo kwa mukuru we. Bitinze amenyekana n’ibwami , bituma Rwabu gili amugabira inka zitwaga Akarema. Nuko kuva ubwo ayo magambo yakijije Sabuhoro arama mara ahindu ka umugani, bacira ku muntu woroheje babonye yitiliwe icyaha cy’uko meye; bakagaragaza ako karengane, bagira, bati «Abagabo baralya imbwa zikalyora ! » – Kulyora Kwishyura by’amaherere

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading