HOSPITALITE Home » URUNGANO IGIKA CYA 3Ubushize twasize Ketty hari téléphone imuhamagaye

URUNGANO IGIKA CYA 3Ubushize twasize Ketty hari téléphone imuhamagaye

Spread the love

Ubushize twasize Ketty hari téléphone imuhamagaye! Ese maama ni Paul cyangwa ni undi muntu?
Ntimujye kure.

Maman Jeanne ubara iyi nkuru kuri URTV FM

Nafashe téléphone nditaba nsanga ni Teta umpamagaye ,kubera ukuntu nari navuyeyo nta kintu mbasobanuriye we na Ange ku byambayeho ubushize ndetse nukuntu navuye iwabo mbabwiyeko atari inshuti nziza.


Teta arambwira ati:Sha ntudufate nk’abana babi ahubwo reka nkubwire indi deal irya. Ati Sha hari umutype wakubonye aragukunda bya hatari arimo kukumbaza buri munota kandi afite n’ikofi ya danger! Uzi imodoka agendamo!Ndamusubiza nti nibutse ibyo mwankoreye ubushize nta deal nakwongera kugirana namwe.Teta Ati:”Oya chérie tubabarire nukuri ntago tukwanga urabizi,uwo mutype yatubwiyengo niyo yakubona gusa “.


Basi uze duhure hari ikindi kintu nshaka ko tuvugana kandi ntago bitinda.Ubwo mba ngiye ntyo ngiye kureba Teta,ngezeyo natunguwe no gusanga ari kumwe nundi musore ariko sinabitindaho kuko mbona agira inshuti nyinshi z’abasore.Nkihagera ndabasuhuza ngeze kuri uwo musore mbona ansuhuje amwenyura mbona asa naho anyishimiye cyane,nuko abwira Teta ati nizereko ariwe.Teta nawe ati nawe amaso araguha,Uwo musore arambwira ati:Uri umukobwa mwiza nukuri! Nanjye ndavuga nti murakoze ariko nkumva ntago bimfasheho kubera ko nari namaze gukunda Paul bya nyabyo.


Yakomeje kumbwira amagambo ankurura ariko akabona bitamfasheho nuko arambwira ati :”Humura ibyo ngushakira ni byiza ,niyo nabikubwira ubutaha ariko uyu munsi nyemerera dusangire agafanta basi”.Ubwo bazanye fanta ndanywa,we sinarinzi ikintu arimo kunywa mu kirahuri, fanta nyimazemo ati nibaguhe indi barayizana ntangira kuyinywa Ubwo ahita ambwira ati uziko disi tutibwiranye!
Arambwira ati nitwa: James ndi Rwiyemezamirimo kandi ndi ingaragu.Nkora ibintu bijyanye n’amasoko ya Leta nibyo mba ndimo buri munsi.Ndamubwira nti ni byiza ndumva uri umuntu ukomeye!! Nanjye naramubwiye nti nitwa Ketty ndi umunyeshuri muri kaminuza nigana na Teta .James arambaza ati: weekend yawe c ukunda gukora iki? Ndusubiza nti mba nsubiramo amasomo yanjye no muri korari ubundi njye n’abagize umuryango wanjye tukajya gusenga,ahubwo uzatubere umushyitsi ubutaha nukuri haba hari ibihe byiza nzishima nudusura.


Kuko Teta nawe yari ahari numvaga nta mpungenge mfite zo kuba ndi kumwe na James .Hashize akanya ndahaguruka njya mu bwiherero ndagaruka nkomeza kunywa ya fanta nasizemo ariko nkumva irasa niyahinduye uburyohe,sinabyitaho ngirango nuko imaze umwanya ifunguye ndakomeza ndanywa gusa ntangira kwumva ngenda nshika intege gake gake.Hashize umwanya ntazi neza naje kwisanga ndyamye ahantu ntazi mu cyumba ndebye iruhande rwanjye mpabona James!


Ayiweee ndikanga! Nshatse kuvuza induru birananira kuko nari mfite intege nke cyane gusa ntangira gusubiza inyuma ibyabanje,nibuka ko mperuka numva ntangiye gucika intege mbona na Teta turi kumwe ariko ibyakurikiyeho nkumva simbyibuka.Ntekereje uburyo nisanze nta mwenda numwe nibaza mu Mutima nti Mana wee,uyu musore ntiyangiriye nabi koko! Ubwoba biranyica ariko nkibaza nti ese ninsakuza abantu bagahurura bishobora kugera Ku bantu banzi! Mana weee!!! Ibyanjye noneho birarangiye,Ubu c abaye yanteye inda cyangwa izindi ndwara !Mu gihe ndi kwibaza byinshi ,James we yari yiryamiye ubona nta kibazo na kimwe afite .


Ubwo nabyutse vuba vuba ndambara ngiye gusohoka James arambwira ati:Garuka nkubwire gato;wakoze cyane uri umukobwa mwiza rwose nanyuzwe.Ubwo nari ndi kudandabirana kubera ibisindisha bari banshyiriye muri fanta ndetse nkumva mfite agahinda k’ibyambayeho.Yampereje amafaranga ibihumbi ijana(100k) mbanza no kuyanga ariko nibutse ibyabaye nemera kuyafata mvuga nti ngize n’ikibazo nayifashisha.


Ubwo nahise nsohoka njya gutega moto ngo ingeze mu rugo nkigerayo kk bwari bwije nahamagaye umukozi wacu ngo amfungurire rwihishwa araza ,akimara kumfungurira namuhaye ibihumbi bitanu(5k) kugirango ambikire ibanga,ndanyonyomba ngira amahirwe mbona ngeze mu cyumba cyanjye ndiruhutsa nti wenda mama ntanyumvise dore igicuku cyari cyabuditse.Nkigera mu cyumba natangiye kuruka kubera ibyo nari nanyoye ntazi ibyaribyo.


Naje kugwa agacuho ndasinzira ,mu gitondo kare numva umuntu arakomanze,nshigukira hejuru ,nibutse ukuntu icyumba nagihindanije!!!!Ubu se mfungure,mbirekeee,,,,
Niba ari mama ndamukizwa n’iki?niba ari papa se we ko yampeza umwuka!!!
Ese Ketty arafungura?
Ni aho mu kiganiro cy’ubutaha.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading