HOSPITALITE Home » Philippines: Ingofero z'abanyeshuri zo 'kurwanya gukopera' mu kizamini zagarutsweho cyane

Philippines: Ingofero z'abanyeshuri zo 'kurwanya gukopera' mu kizamini zagarutsweho cyane

Spread the love
Abanyeshuri basabwe guhanga udushya bagakora ibyo kwambara mu mutwe bituma badashobora kureba ku mpapuro z’ibisubizo za bagenzi babo

Amafoto y’abanyeshuri bambaye iziswe “ingofero zo kurwanya gukopera” mu bizamini byo mu mashuri makuru, yagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga muri Philippines, ahinduka ikintu cyo guteraho urwenya.

Abanyeshuri bo ku ishuri rikuru ryo mu mujyi wa Legazpi basabwe kwambara ikintu gipfuka umutwe cyo gutuma batanaga akajisho ku mpapuro za bagenzi babo.

Benshi bakoze ibyo kwambara mu mutwe mu bintu byo mu bikarito, mu bikoresho byo gutwaraho amagi no mu bindi bikoresho bitari bigikoreshwa.

Umwarimu wabo yabwiye itangazamakuru mpuzamahanga ko yari arimo gushaka “uburyo busekeje” bwo gutuma habaho “ubunyangamugayo no kuvugisha ukuri” mu mashuri yigishamo.

Mary Joy Mandane-Ortiz, umwarimu wigisha ibyo gukora imashini z’amashanyarazi (mechanical engineering) kuri Bicol University College of Engineering, yavuze ko icyo gitekerezo “rwose cyatanze umusaruro”.

Cyashyizwe mu bikorwa mu bizamini biheruka kuba byo hagati mu gihembwe, byakozwe n’abanyeshuri babarirwa mu magana bo kuri iryo shuri rikuru mu cyumweru cya gatatu cy’uku kwezi kwa cumi.

Profeseri Mandane-Ortiz yavuze ko mbere yari yasabye ko abanyeshuri bakora ikintu “cyoroheje” bagikoze mu gipapuro.

Yafatiye urugero ku buryo buvugwa ko bwakoreshejwe muri Thailand mu myaka micyeya ishize.

Mu mwaka wa 2013, ifoto yarahererekanyijwe cyane isa nk’igaragaza icyumba kirimo abanyeshuri bo muri kaminuza yo mu murwa mukuru Bangkok wa Thailand, bafata impapuro z’ikizamini bambaye “ibipfutse mu matwi” – impapuro zometswe kuri buri ruhande rw’umutwe zo gutuma batareba ku ruhande.

Prof Mandane-Ortiz yavuze ko aba banyeshuri be, barimo kwitoza kuba aba ‘ingénieurs’ (engineers), bafashe iki gitekerezo bakigira icyabo.

Yavuze ko hamwe na hamwe bakoze udushya tw’ibyo kwambara mu mutwe by’urusobe, bakabikora “mu minota itanu gusa” bakoresheje ikintu icyo ari cyo cyose kitagikoreshwa babonye kiri hafi aho.

Abandi bambaye ingofero, za ‘casques’ (helmets) cyangwa ingofero z’ibikinisho zo ku munsi mukuru, kugira ngo bashobore kwipfuka.

Urukurikirane rw’ubutumwa uwo mwarimu yatangaje kuri Facebook – bwerekana urwo rubyiruko rwambaye ibyo bihangano byarwo – bwakunzwe (likes) inshuro zibarirwa mu bihumbi mu gihe cy’iminsi abutangaje, ndetse bugarukwaho mu bitangazamakuru byo muri Philippines.

Amakuru avuga ko byanabereye urugero amashuri na za kaminuza zo mu bindi bice by’igihugu, rwo gushishikariza abanyeshuri baho gukora ibyo kwambara mu mutwe byo kurwanya gukopera.

Prof Mandane-Ortiz yavuze ko abanyeshuri be batsinze neza muri uyu mwaka, babifashijwemo n’uburyo bukaze bwo gukoramo ibizamini bwatumye biga cyane kurushaho.

Yongeyeho ko benshi muri bo basoje ibizamini byabo hakiri kare – kandi ko nta munyeshuri n’umwe wafashwe arimo gukopera muri uyu mwaka.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading