HOSPITALITE Home » 'Ibishya mu Rwanda': Ikigo kigenga kita ku bashaje

'Ibishya mu Rwanda': Ikigo kigenga kita ku bashaje

Spread the love

‘Iwacu Dignity Home Care’ ni ikigo kigenga cyazanye ubushabitsi biboneka ko ari bushya bwo gufasha no kwita ku bageze mu zabukuru mu Rwanda.

Ku rugo rw’iki kigo gicumbikira kikanita ku bari mu zabukuru

Bimenyerewe ko abashaje bakeneye kwitabwaho mu Rwanda babana n’imiryango yabo, ariko imibereho y’iki gihe ituma abagize umuryango kenshi baba bahuze, ibi bigashyira mu bibazo ubuzima bw’abashaje babana nabo baba bakeneye kwitabwaho bihoraho.

Kwita ku bashaje b’intege nke ubusanzwe bikorwa ku buntu n’imiryango y’abihaye Imana, n’ubufatanye bwa leta n’umuryango Unity Club mu bigo byakira abashaje barokotse jenoside batishoboye biri mu turere twa Huye, Nyanza, Rulindo, Kamonyi, Kayonza na Bugesera. 

Iwacu Dignity Home Care iherereye mu Murenge wa Jabana mu nkengero z’umujyi wa Kigali, ni umushinga wa Munyejabo Steven uba muri Canada usanzwe akorayo imirimo yo kwita ku bari mu zabukuru. 

Munyejabo yabwiye BBC ati: “[Canada] Ni igihugu nagezemo nsanga abageze mu zabukuru bitabwaho neza, bakitabwaho n’abantu babihuguriwe b’abanyamwuga ku buryo nabibonye bikantera nk’ishyaka ryiza aho usanga umuntu amasaha 24 hari abantu bashinzwe ubuzima bwe.”

Clotilde Manirakiza w’imyaka 70 ni umwe mu bakecuru baba muri iki kigo cy’i Kigali yabwiye BBC ko ubuzima bwe ubu bwifashe neza nyuma yo kuza muri iki kigo. 

Manirakiza yari agowe n’imibereho afashwa n’abukuru babiri kandi atanabona neza

Muri iki kigo bakira ubagana wese uri mu zabukuru akaba yahamara ubuzima asigaje bwose cyangwa igihe gito, akishyura 500,000Frw ku kwezi. 

Icyo kiguzi kirimo icumbi, ibyo kurya, na serivisi zo kwita kuri abo basaza n’abakecuru.

Ni igiciro cyumvikana nk’ikitakorohera benshi ugereranyije n’amikoro y’umuturage usanzwe, gusa Munyejabo abona ari igiciro gishyize mu gaciro. 

Ati: “Narebye ikiguzi cy’ibyo ngiye gukora, nkuhaye urugero nk’aho nkora muri Canada umuturage umwe yishyura amadorari ya Canada 8,000 ku kwezi, ayo uyashyize mu manyarwanda arenga miliyoni eshanu ku kwezi, ariko wanareba ikiguzi cy’ibintu bimutangwaho ugasanga koko byaba bintu birakwiriye. 

“Icyo nahise nihutira ni ukwiga uburyo ariya mafaranga n’iriya serivisi bimanuka bikajyana n’ubushobozi bw’umunyarwanda. 

“Kuko harimo uwo mutima wo kugira ngo bariya banyarwanda batabona iriya servisi bayihabwe, nicyo uyu munsi dufite nk’intego yacu.”

Munyejabo avuga ko ikiguzi baca ku kwezi ku muntu umwe gishyize mu gaciro ka servisi batanga

Clotilde Manirakiza ari muri iki kigo mu buryo burambye kandi yahazanywe n’abagiraneza avuye mu karere ka Ngoma iburasirazuba kubera ubuzima bubi yari arimo. 

Ati: “Hano banyitaho, ariko aho nari ndi, ndi umupfakazi nari mbayeho mu mibereho mibi kereka utwuzukuru twanjye tubiri twamvomeraga amazi kubera ikibazo cy’aya maso, bagateka bakaba aribo banshakira icyo kurya, hakaba ubwo banze kujya kuvoma nkabwirirwa cyangwa nkanywa nk’agakoma. 

 “Abantu [bashaje batitaweho] bahari ni benshi, ariko kubona ubushobozi bwo kubageza muri kino kigo nicyo kibazo.” 

Ibarura rusange ry’abaturage b’u Rwanda riheruka mu 2012 rivuga ko 3% aribo bari bafite imyaka 65 kuzamura ku baturage bose hamwe miliyoni 10.5 icyo gihe. 

Iryo barura rya 2012 ryateganyaga ko mu myaka 20 yari imbere – ubu hashize 10 – abari hejuru y’imyaka 65 bazava kuri 3% bakagera kuri 5%.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading