HOSPITALITE Home » DR Congo: FARDC n'indege kabuhariwe yamishe urufaya rw'amasasu kuriM23.

DR Congo: FARDC n'indege kabuhariwe yamishe urufaya rw'amasasu kuriM23.

Spread the love

Imirwano yubuye kuwa kabiri hagati y’ingabo za leta na M23 ubwo indege z’intambara za DR Congo zarasaga mu gice kigenzurwa na M23, nk’uko uyu mutwe ubivuga. 

Indege nk’izi zo mu bwoko bwa Sukhoi-25 zikorerwa mu Burusiya ni zo FARDC ikoresha

Ni nyuma y’icyumweru hari agahenge hagati y’ingabo za leta n’inyeshyamba za M23 ku rubuga rw’imirwano muri Teritwari ya Rutshuru.

Major Willy Ngoma yabwiye itangazamakuru mpuzamahanga ko indege zarashe “mu gace ka Chanzu na Musungati.”

Chanzu iherereye muri groupement ya Jomba hafi y’ikirunga cya Sabyinyo ahegereye umupaka w’u Rwanda.

Major Willy Ngoma akomeza agira ati: “Barashe ahari abaturage, bagamije gutera icyuka cy’ubwoba.” 

Kurundi ruhande, Umuvigizi w’igisirikare cya DR Congo, Gen Sylvain Ekenge yabwiye itangazamakuru ko ibivugwa na M23 ari amagambo “adafite ishingiro”. 

Yakomeje agira nawe ati: “Abasivile bari batuye muri ibyo bice bavuga uyu munsi ni impunzi zagiye ahandi”

Indege ebyiri z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi-25 ziherutse kugaragara ku mbuga nkoranyambaga mu kirere cya Goma, bivugwa ko ari ibikoresho bishya bije kurwanya inyeshyamba za M23. 

Imirwano yongeye kuvugwa mu gihe abategetsi b’akarere bashyize umuhate mu gushaka guhosha amakimbirane, no kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro. 

Ibi bitero by’indege byateye guhunga kw’abasivile mu bice byarashweho hamwe na Bunagana, nk’uko bimwe mu binyamakuru muri DR Congo bibivuga.

Abantu barenga 300,000 bamaze kuva mu byabo muri Rutshuru bahunga imirwano y’ingabo za leta na M23, nk’uko bivugwa na ONU. 

Imibereho yabo mu nkambi z’impunzi ziri hafi ya Goma “iteye inkeke” nk’uko ishami rya ONU ry’ibikorwa by’ubutabazi OCHA ribivuga.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading