HOSPITALITE Home » Congo:Impunzi z’Abanyekongo zajyanywe i Kijote

Congo:Impunzi z’Abanyekongo zajyanywe i Kijote

Spread the love

Impunzi z’Abanyekongo bahungiye mu Rwanda imirwano ya M23 n’ingabo za Congo (FARDC), bajyanywe mu kigo cya Kijote mu Karere ka Nyabihu, ahasanzwe hakirirwa Abanyarwanda batahuka bavuye mu mashyamba ya Congo muri Kivu y’Amajyaruguru.

Akarago ku mutwe i Nyabihu

Impunzi zibarirwa mu 100 nizo zimaze kugera mu Rwanda, kuva tariki ya 13 Ugushyingo 2022, ubwo imirwano yari ikomeye muri Kibumba, cyane cyane ku musozi wa Bizuru.

Abageze mu Rwanda bakiriwe n’imiryango baziranye, ariko ubuyobozi butangaza ko burimo gutegura aho bagomba kwakirirwa hamwe n’abandi bahungira mu Rwanda.

Ku wa 15 Ugushyingo 2022, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse yabwiye the New times ko impunzi zari zahungiye mu Rwanda 113 zajyanywe mu kigo cya Kijote.

Yagize ati “Bari bagumanye n’abo baziranye, ariko turimo kubajyana mu kigo cyakira impunzi cya Kijote.”

Meya Kambogo abitangaje mu gihe imirwano ikomereje muri Kibumba na Ruhunda, ndetse impunzi nyinshi zikaba zabujijwe guhungira mu Rwanda zihatirwa kujya mu nkambi ya Kanyarucinya, iherereye ku bilometero bitanu uvuye mu mujyi wa Goma.

Ikigo cya Kijote gifite ibikenerwa byose mu kwakira impunzi, kuko n’ubundi aribyo cyateguriwe, gusa ni ikigo gitoya kidashobora kwakira benshi.

Mu gihe imirwano ikomeje gusatira umujyi wa Goma, nta gikozwe ngo intambara ihagarare, impunzi nyinshi zishobora kwisanga mu Rwanda, kuko ari nzira ishobora kuborohera bageze mu mujyi wa Goma.

Inkambi ya Kanyarucinya ibarirwamo impunzi ibihumbi zavuye mu bice bya Rutshuru na Rugari, kandi abenshi bavuga ko badafite ubutabazi bw’ibanze harimo ibyo kurya, amazi meza n’imiti.

Ku mugoroba tariki 15 Ugushyingo 2022, uwahoze ari Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, akaba n’umuhuza mu biganiro bihuje Leta n’imitwe yitwaza intwaro muri Repubulika Iharanira Demokasi ya Congo, yasuye inkambi ya Kanyarucinya atangaza ko impunzi zibayeho nabi.

Kenyatta aganira n’abanyamakuru yagize ati “Uburakari butera kwihorera, ariko buri wese yagombye kugira uruhare mu guhagarika iyi ntambara n’umubabaro abantu babayemo. Ndasaba abashoboye gufasha mu buryo bumwe cyangwa ubundi, kugira icyo mukora.”

Kenyatta avuga ko yasanze impunzi zibayeho nabi, “Impunzi zibayeho mu buryo bugoye, ibyo nabonye Kanyarucinya birababaje.”

N’ubwo imirwano ikomeje muri Teritwari ya Nyiragongo hafi y’umujyi wa Goma, indi mirwano ikomeje kwerekeza muri Teritwari ya Masisi mu nzira ya Tongo-Kalengera, impunzi zerekeza mu bice bya Bambu, Birambizo, Katsiru na Bukombo kandi ibintu bishobora kuba bibi imirwano idahagaze, kuko abaturage batarimo kugerwaho n’ubutabazi.

Kimwe mu bishobora guhagarika intambara ni ibiganiro biteganyijwe tariki ya 21 Ugushyingo 2022 i Nairobi muri Kenya, gusa hari impungenge ko bishobora kudashyirwa mu bikorwa nyuma y’uko Inteko Ishingamategeko ya Congo isabye ko nta biganiro, nta kuvanga abarwanyi ba M23 n’ingabo za Leta ya Congo.

Abakuru b’ibihugu mu Karere bakomeje gushaka igisubizo cy’intambara mu Burasirazuba bwa Congo binyuze mu biganiro, icyakora Leta yo ivuga ko izagishaka binyuze mu buryo bw’ibiganiro n’intambara, n’ubwo ku ruhande rwayo itarimo gutanga umusaruro.

Facebook Notice for EU! You need to login to view and post FB Comments!

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading