HOSPITALITE Home » Umwuka Ukomeje Kuba Mubi Hagati y’Abayahudi n’Abanyepalestina

Umwuka Ukomeje Kuba Mubi Hagati y’Abayahudi n’Abanyepalestina

Spread the love
Rate this post
Ingabo za Isirayeli ziryamiye amajanja

Muri Isirayeli, abashinzwe umutekano bishe abantu batatu bo mu mutwe w’Abanyepalistina witwara gisirikare mu mirwano yabereye mu ntara ya Cisjordaniya kuri uyu wa gatandatu.
Umutwe w’abarwanyi ba Kisilamu wemeje ko abo batatu baguye muri iyo mirwano ari abantu bawo. Abasirikare ba Isirayeli bane bakomerekeye muri iyo mirwano.

Hashize icyumweru umwuka mubi ukomeza kwiyongera muri aka gace kubera ibitero abarabu bagaba kuri Isirayeli. Abategetsi bavuze ko bishobora kwiyongera muri iyi minsi y’itangira ry’igisibo cya Ramathan, ukwezi gufatwa nk’ugutagatifu ku bayisilamu.

Ku wa kabiri, Umunyepalestina witwaje intwaro yishe abantu batanu muri Isirayeli mu mujyi wa Bnei Brak, mbere y’uko ahitanwa n’inzego z’umutekano. Icyo gitero yagabye cyazamuye umubare w’abamaze guhitanwa n’umutwe w’abarwanyi b’Abalabu kugera ku bantu 11.

Ku wa kane no ku wa gatanu, ingabo za Isirayeli zarashe zica Abanyepalestina batatu mu ntara ya Cisjordaniya.

Undi munyepalestina yarashwe n’umugenzi nyuma yo gutera icyuma undi mugenzi muri bisi hafi y’urusisiro rutuwe n’Abayahudi.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading