HOSPITALITE Home » Ibiza bya virus ya monkeypox bishobora guhagarikwa – WHO

Ibiza bya virus ya monkeypox bishobora guhagarikwa – WHO

Spread the love
5/5 - (1 vote)
Abantu barenga 100 bamaze kwandura iyi virusi i Burayi, ku mugabane w’Amerika no muri Australia. Ituma abayanduye bishimashima ndetse bagahinda umuriro.

Byitezwe ko uwo mubare ukomeza kuzamuka, ariko inzobere zivuga ko muri rusange ibyago iyi virusi iteje ku baturage biri ku kigero cyo hasi cyane.
Iyi virusi ikunze kuboneka muri Afurika yo hagati no muri Afurika y’uburengerazuba.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa mbere, Maria Van Kerkhove ukuriye itsinda rirwanya indwara z’ibyaduka muri OMS, yagize ati: “Ibi ni ibintu bishobora guhagarikwa”.
Akomoza ku banduye baherutse kuboneka i Burayi no muri Amerika ya ruguru, yongeyeho ati: “Turashaka guhagarika ubwandu bw’umuntu ku muntu. Dushobora gukora ibi mu bihugu [iyi virusi] itabayemo akarande”.
Ubu iyi virusi imaze kwemezwa ko yabonetse mu bihugu 16 byo hanze y’Afurika.
Nubwo iki ari cyo kiza kinini kibayeho hanze y’Afurika mu myaka 50 ishize, monkeypox – indwara ijya kumera nk’ubushita (variole/smallpox) – ntabwo yandura mu buryo bworoshye hagati y’abantu. Ndetse inzobere zivuga ko inkeke iteje itagereranywa n’icyorezo cya coronavirus.
Van Kerkhove yagize ati: “Ubwandu burimo kubaho rwose ku guhura kw’umubiri n’uwundi mubiri, benshi mu bantu batahuwe ahanini bafite indwara yoroheje”.

Undi mutegetsi wo muri OMS yongeyeho ko nta gihamya ihari yuko virusi ya monkeypox yihinduranyije. Mbere, hari habayeho guhwihwisa ku mpamvu yateye iki kiza cy’ubu.
Rosamund Lewis, ukuriye itsinda ryo muri OMS rirwanya ubushita, yavuze ko virusi zo muri iri tsinda ry’indwara “ntizikunze kwihinduranya kandi muri rusange zikunze kuguma hamwe zidahinduka”.
Hagati aho, umutegetsi wo hejuru wo mu rwego rw’ubuvuzi mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) yaburiye ko amatsinda amwe y’abantu ashobora kugira ibyago biri hejuru byo kuyandura kurusha ayandi.

Iyi virusi ishobora guteza ibimenyetso birimo nko guhinda umuriro mwinshi, kubabara ndetse no kwishimashima ahabyimbye ku mubiri

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) rivuga ko indwara ya monkeypox ishobora guhagarikwa mu bihugu byo hanze y’Afurika aho iyi virusi ubusanzwe idakunze kugaragara.

Dr Andrea Ammon, wo mu kigo cy’Uburayi cyo gukumira indwara no guhangana na zo, yagize ati: “Ku baturage muri rusange, gukwirakwira kuri hasi cyane”.

“Ariko kuba iyi virusi yashobora kurushaho gukwirakwira binyuze mu kwegerana cyane nk’urugero mu gihe cy’ibikorwa by’imibonano mpuzabitsina mu bantu bafite abo bayikorana benshi bifatwa ko biri hejuru”.

Mbere, monkeypox yari yaravuzwe ko yandurira mu mibonano mpuzabitsina, ariko ishobora no kwandurira mu kwegerana mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Dr Ammon yumvikanishije ko ibihugu bikwiye gusuzuma ingano y’urukingo rw’ubushita bifite. Uru rukingo rutanga n’umusaruro kuri monkepox.
Facebook Notice for EU! You need to login to view and post FB Comments!

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading