HOSPITALITE Home » Amateka y'u Rwanda 01 : U Rwanda rwa Gasabo

Amateka y'u Rwanda 01 : U Rwanda rwa Gasabo

Spread the love

I. U Rwanda rwa Gasabo

U Rwanda ni igihugu gituye mu karere k’ibiyaga bigari, kikaba na kimwe mu bigize umuryango w’ubukungu w’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari ari wo: CPGL. Ni igihugu kiri mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba (EAC), kikabarirwa muri Afurika yo hagati.
Mu majyaruguru gihana imbibe n’igihugu cya Uganda, mu Majyepfo hakaba igihugu cy’u Burundi, mu Burasirazuba igihugu cya Tanzaniya, na ho mu Burengerazuba hakaba Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.
U Rwanda rufite ubuso bwa km226.338, rutuwe n’abaturage basaga Miliyoni 10.537.222 (mu w’ 2012), ubwo buso bugabanyijemo intara eshanu arizo: Intara y’Iburasirazuba, iy’Uburengerazuba, iy’Amajyepfo, iy’Amajyaruguru n’Umujyi wa Kigali.
Izo ntara kandi zigizwe n’uturere 30, imirenge 416, utugari 2148 n’imidugudu 14.873.
U Rwanda ni igihugu kigizwe n’uruhererekane rw’imisozi n’ibirunga bitagira ingano, ari nayo mpamvu barwita “Igihugu cy’imisozi igihumbi”.
Ni igihugu kibamo urwunge rw’imigezi n’inzuzi zirimo: Akagera, Nyabarongo, Akanyaru, Rusizi, Ruvubu, Sebeya n’izindi. Imwe muriyo, abashakashatsi bemeje ko ariyo soko y’uruzi rwa Nili.
U Rwanda rufite ibiyaga mirongo itatu birimo: Kivu, Burera, Ruhondo, Muhazi, Rwanyakizinga, Hago, Ihema, Karago, Rweru, Mugesera, Bilira, Cyohoha n’ibindi. U Rwanda kandi rufite ibirunga bitanu ari byo: Karisimbi, Muhabura, Bisoke, Gahinga na Sabyinyo.
u Rwanda Rufite amashyamba kimeza, arimo: Nyungwe, Gishwati, Mukura, ishyamba ry’ibirunga na Cyamudongo.
U Rwanda kandi rufite ibyanya bitatu bikunda gusurwa cyane nab a mukerarugendo, muri byo twavuga: Icyanya cy’Akagera, icyanya cya Nyungwe, n’icyanya cy’ibirunga. Ubutaka bwaho bugizwe ahanini n’uruhererekane rw’ubutaka bw’imisozi, imibande n’ibishanga.

Hirya no hino hari Ibitare n’amabuye manini y’ahantu nyaburanga nk’Urutare rwa Ndaba (Karongi), urutare rwa Kamegeli (Ruhango) n’urutare rwa Ngarama (Gicumbi).
Abanyarwanda nyamwishi ni abakirisitu, n’ubwo bigabanyije mu madini atandukanye. Mu mwaka w’ 2006, abakirisitu ba Kiliziya Gatolika bari 56.5% by’abaturage bose, 37.1% ari Abaporotesitanti; 11.1% bari Abadivantisiti b’Umunsi wa karindwi; 4.6% ari Abayisilamu; 1.7% ntibari bafite aho babarizwa, na ho 0.1% babarizwaga mu idini gakondo.
Mbere, amashyamba yo mu Rwanda yatuwemo n’abaturage batandukanye, baturutse hirya no hino muri Afurika, bituma baremamo ibihugu byinshi.
Igihugu cyitwa u Rwanda nyirizina, cyategekwaga n’Abanyiginya, cyabaga ahitwa i Gasabo ho mu karere ka Gasabo, amateka agaragaza ko cyahanzwe ahasaga mu mwaka w’1000.
Gihanga Ngomjana niwe wahanze ingoma Nyiginya y’i Gasabo, ahasaga mu w’1090, akaba ari nawe ubimburira itonde ry’Abami b’umushumi. Aha byumvikana neza ko, mbere y’uko Gihanga ahanga ingoma ye i Gasabo, hariho ibindi bihugu byari byarahanzwe mbere, nyuma bikaza kwegukira u Rwanda.
Muri ibyo bihugu twavuga nka: u Bungwe byategekwaga n’Ibikomangoma by’Abenengwe by’i Ngozi mu Burundi, u Bwanacyambwe kimwe n’u Buliza, byategekwaga n’Abasinga b’Abongera n’ibindi.
Igihugu kitaritwa u Rwanda rugari rwa Gasabo, ni ukuvuga hakitwa Ingoma Ngabe y’u Rwanda rwa Gasabo, cyari kigizwe n’imirenge 6 igize Akarere ka Gasabo ariyo: NDUBA, BUMBOGO, GIKOMERO, RUSORORO na GICACA. Muri make ni imirenge yari igize Komini Gikomero yose.
Umurwa mukuru w’Ingoma y’i Gasabo wari Kigali ka Gasabo mu murenge wa Rutunga (kuri ubu), ho mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali.

https://youtu.be/GUlFtFgDlzY

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading