HOSPITALITE Home » Amateka y'u Rwanda 02 : Ibihugu-Nkiko by'u Rwanda rwa Gasabo.

Amateka y'u Rwanda 02 : Ibihugu-Nkiko by'u Rwanda rwa Gasabo.

Spread the love

I. Ibihugu-Nkiko by’u Rwanda rwa Gasabo.

Ijambo inkiko rivuga imipaka cyangwa imbibi. Ingabe z’ibihugu nkiko zivugwa ahangaha, ni ibihugu byahanaga imbibe n’u Rwandfa rugari rwa Gasabo rutarigarurira ibyo bihugu byose ngo bibe u Rwanda tuzi ubu.
Kenshi babyitaga impugu kuko byabaga ari bito ariko byujuje ibyangombwa byo kuba ibihugu (Kugira umwami, ingoma-Ngabe n’ingabo).
Ibyo bihugu byarimo ibikomeye byari mu burasirazuba (i Gisaka), amajyepfo (u Bugesera), Amajyaruguru (Ndorwa), I burengerazuba (Nduga).
Ibyo bihugu nibyo byari byegereye u Rwanda mu buryo bwa hafi, ariko uhereye kuri ibyo hakaba n’ibyari binyanyagiye mu gihugu hagati.
Kera u Rwanda rutarashyika ku ntera y’uru Rwanda uko turuzi, rwarimo ibihugu byinshi bingana na za Superefegiotura zahozeho mu Rwanda ni ukuvuga byari ibihugu byinshi ukongeraho inkomoko yarwo ariyo Gasabo; amateka akaba avuga ko byatangiye kumenyekana ahasaga mu w’1000 nyuma ya Yezu, ubwo Abanyiginya bashyikaga ino, nyuma y’aho mu w’ 1091 nyuma ya Yezu nibwo Gihanga I Ngomijana yahangaga ingoma Nyiginya I Gasabo.
Aho ingoma Nyiginya imariye kwaduka, yihatiye kwigarurira ibyo bihugu ikoresheje uruhembe rw’umuheto. Imiterere y’ibihugu-nkiko by’urwa Gasabo ni iyi ikurikira:

1. Ingoma y’u Bungwe

Ingoma y’u Bungwe ni imwe mu ngoma za mbere zabayeho mu Rwanda mbere y’ihangwa ry’ingoma-Nyiginya, ariyo nkomoko y’uru Rwanda dufite ubu, kuko yabayeho mu wa 300 nyuma ya Yezu.

Nicyo gihugu cyahanzwe bwa mbere mu bihugu byari bigize uru Rwanda. Ingoma-ngabe yabo yitwaga NYAMIBANDE, icyo gihugu cyategekwaga n’Abenengwe.

U Bungwe cyari igihugu kibumbye u BUSANZA bw’amajyepfo (Komoni Maraba, Mbazi, Ruhashya, Shyanda zo muri perefegitura ya Butare,ubu ni mu Karere ka Huye).

U BUFUNDU (Komini Kinyamakara, Nyamagabe, Mudasomwa na Karama zo muri Perefegitura ya Gikongoro, ubu ni mu Karere ka Nyamagabe).

Ingoma yabo yageraga n’i NYARUGURU (Komini Runyinya na Gishamvu zo muri Butare na Mubuga na Rwamiko zo muri Gikongoro, ubu ni mu Karere ka Nyaruguru).

Yageraga kandi n’aho bitaga BASHUMBA-NYAKARE (Komini Kigembe na Nyakizu byo muri Butare, ubu ni mu Karere ka Gisagara).

N’intara y’u BUYENZI (Komini Nshiri na Kivu zo muri Gikongoro, ubu naho ni mu Karere ka Nyamagabe).

Ikirango cy’ubwoko bwabo cyari Ingwe. Umwami wariho ubwo Ingoma-nyiginya y’I Gasabo yadukaga yitwaga RWAMBA akaba yari atuye muri Nyakizu ho mu Karere ka Gisagara.

Undi Mwenengwe wategekaga igihugu cye kugeza gitsindwa n’ingoma-nyiginya ni SAMUKENDE, umugabo wa NYAGAKECURU wo mu Bisi bya Huye.

Abenengwe bwari ubwoko bw’Ibikomangoma by’i Ngozi Kayanza mu Burundi byambukiranyije ingoma yabyo igasingira impugu za Butare na Gikongoro, zikikije ibisi bya Huye, n’ibisi bya Nyakibanda, byaje kwitwa ibisi bya Nyagakecuru, biturutse ku Mugabekazi Beninganze nyina wa Rubuga umwami w’u Bungwe, bahimbye Nyagakecuru wari ufite umurwa baragikonda kugeza bakigize igihugu gituwe. Impugu Abenengwe bagengaga zaremaga ingoma bitaga iz’abiyunze. Twavuga:

-U Busanza bwa Nkuba ya Bagumana
-U Bufundu bwa Rubuga bwa Kagogo
-U Bungwe bwa Rubuga rwa Samukende

Ingoma yabo yaje kwigarurirwa na MUTARA I SEMUGESHI (Muyenzi) nuko yica umwami waho RUBUGA RWA SAMUKENDE, bica na nyina Benginzage ari we “Nyagakecuru” banyaga n’Ingabe yabo “NYAMIBANDE”, basanze yararaye bayitera urwuma bakurizaho no kuyita “RWUMA”

Facebook Notice for EU! You need to login to view and post FB Comments!

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading