Amateka y'u Rwanda 03 : Ingoma y'u Budaha n'u Bwishaza
2. Ingoma y’u Budaha n’u Bwishaza
3. Ingoma y’u Buliza
Ingoma y’u Buliza yategekwaga n’Ibikomangoma by’Abongera, izi ngoma zombie zayoborwaga n’Abasinga (kimwe n’iy’u Bwanacyambwe). Ingabe yabo yari BUSHIZIMBEHO.
Igihugu bategekaga cyari kigizwe n’intara z’UBUMBOGO (muri komini Musasa, Rushashi na Tare ho muri Kigali, ubu ni mu Karere ka Gakenke).
Cyari kigizwe na none n’UBULIZA nyirizina (muri Komini Rutongo, Mugambazi na Shyorongi ho muri Kigali, ubu ni mu Karere ka Rulindo). Umwami w’u Buliza uzwi cyane ni MUGINA, umurwa we ukaba wari Nyamitanga ho kuri Jali, nyuma u Buliza bwaje kwigarurirwa na Cyilima Rugwe amaze kwica Mugina umwami w’u Buliza.
4. Ingoma y’u Bwanacyambwe
Ingoma y’u Bwanacyambwe nayo yategekwaga n’Ibikomangoma by’Abongera kimwe n’iy’u Buliza.
Ni ukuvuga ko nacyo cyayoborwaga n’Abasinga. Ingabo yabo yari KAMUHAGAMA.
Igihugu bategekaga cyari kigizwe n’intara y’u Bwanacyambwe nyirizina (muri komini Nyarugenge, Rubungo na Kanombe ho muri Kigali, ubu ni mu turere twa Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro).
Cyari kigizwe na none n’u Buganza bw’epfo (muri komini Muhazi, Mukarange na Rutonde ho muri Kibungo na Bicumbi ho muri Kigali, ubu ni mu turere twa Rwamagana, Kayonza na Gatsibo).
Umwami w’u Bwanacyambwe uzwi cyane ni NKUBA YA NYAKABONJO, nyuma ingoma y’u Bwanacyambwe nayo yaje kunyagwa na Kigeli Mukobanya, maze Nkuba ya Nyakabonjo ahungira I Bugufi amaze kuneshwa. Muri icyo gihe ni bwo ingoma y’Abongera yazimye burundu.
5. Ingoma y’u Bunyambilili
Ingoma y’u Bunyambilili nayo yari iy’Abarenge bo mu muryango w’Abahima bukomoka kuri Rurenge sekuruza wa bo, bakaba bari abo mu bwoko bw’Abasinga.
Ubwami bw’u Bunyambilili bwari buherereye muri Komini Musebeya, Muko na Karambo byo ku Gikongoro (mu Karere ka Nyamagabe).
Ingoma-ngabe yabo yitwaga “NKUNZURWANDA”. Ikirangabwoko cyabo cyari “Inumvu eshatu z’inumbiri”
Abami b’u Bunyambilili bari abami b’imbuto n’amatungo. Bagiraga imihango yo guhosha ibyorezo by’indwara n’inzara. Bagiraga amazina y’icyubahiro cy’ubwami: Gisurere, Tegera, Rukambura.
Mu bami b’imbuto n’amatungo, uzwi cyane mu mateka ni Batsinda Gisurere IV (watanze yarabatijwe Ildephonse) mu w’1983. Yari atuye I Nyamirishyo h’i Suti ya Banege, mu Bunyambilili.