Seen by: 4,190
1.1. Abami b’Impinga
1.3. Abami b’amatungo
Abami b’imbuto n’amatungo, umurwa wabo wari Suti mu Bunyambilili, igihugu bagengaga kikaba Itabire-Bunyambilili. Ikirangabwoko cyabo cyari inumvu eshatu z’inumbiri:
– Gitare
– Bihogo
– Busarure
Abami b’imbuto n’amatungo bagiraga imihango yo guhosha ibyorezo by’indwara n’inzara. Bagiraga amazina y’icyubahiro cy’ubwami:
– Gisurere
– Tegera
– Rukambura
Ingabe yabo yari Nkunzurwanda
Mu bami b’imbuto n’amatungo, uzwi cyane mu mateka ni Batsinda Gisurere IV (yatanze yarabatijwe Ildephonse) mu w’1983.
Yari atuye i Nyamirishyo h’i Suti ya Banege mu Bunyambilili.
Umwuga w’Abami b’imbuto wari:
– Gutanga amasubyo yo kuvura amahumane
– Gutanga ibyuhagiro
– Gutanga imvura yarabuze, abahinzi bakazana amasororo, bagahabwa ibyuhagiro by’imbuto, imyaka ikagera I Mushike.
– Kuvuma inzige n’ubundi busimba butera mu myaka bukayangiza nka za kagungu.
Abo bami babitaga Abahinza kuko bitaga ku matungo no ku myaka ya rubanda.
NewLatter Application For Free