HOSPITALITE Home » Igitero cya al-Shabab cyatumye abasirikare ba Uganda bashya ubwoba – Museveni

Igitero cya al-Shabab cyatumye abasirikare ba Uganda bashya ubwoba – Museveni

Spread the love

Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yemeje ko ikigo cy’ingabo za Uganda ziri mu butumwa muri Somalia cyirawemo n’intagondwa zibarirwa mu magana ziyitirira idini rya Islam zo mu mutwe wa al-Shabab, mu rucyerera rwo ku wa gatanu.

Abasirikare ba Uganda mu 2018, ubwo bari bitabiriye igikorwa cyihariye mbere yo kujya mu butumwa muri Somalia, aha ni mu kigo cya gisirikare cya Singo, kiri mu ntera ya kilometero 75 mu majyaruguru y’umurwa mukuru Kampala (ifoto mbarankuru)

Mu itangazo yashyize kuri Twitter, yanenze abasirikare ba Uganda bo mu kigo cy’i Bulo-Mareer, mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Somalia, abashinja kunanirwa gukora neza uko byari byitezwe.

Aya ni amagambo akarishye Perezida Museveni akoresheje ku myitwarire y’abasirikare b’igihugu cye, nyuma yuko intagondwa za al-Shabab ziraye muri kimwe mu bigo byazo mu butumwa zirimo muri Somalia bw’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, buzwi nka ATMIS.

Ingabo za Uganda ziri muri icyo gihugu kuva mu mwaka wa 2007. Ibindi bihugu bifiteyo abasirikare bari muri ubwo butumwa ni u Burundi, Kenya, Djibouti na Ethiopia. Museveni yavuze ko abo basirikare ba Uganda bahiye ubwoba basubira inyuma bava muri icyo kigo. Yavuze ko ibyo bitari ngombwa kuko ubwirinzi bwabo bwari kuba bukomeye bihagije iyo baguma aho bari bari.

Ati: “Rero wabaye umwanya upfuye ubusa wo kubarimbura [aba al-Shabab]. Ibikorwa birakomeje kandi bazicuza ibyo bakoze”.

Ku wa gatanu, umutwe wa al-Shabab wavuze ko wishe abasirikare benshi ba Uganda. Museveni yemeye ko hari abapfuye, ariko nta yandi makuru yatanze.

Nyuma y’icyo gitero, Amerika yagabye igitero cy’indege isenya intwaro izo ntagondwa zari zafashe.

Museveni yavuze ko harimo gukorwa iperereza rya gisirikare ngo hamenyekane neza uko byagenze, n’umubare w’abapfuye n’abakomeretse.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading