HOSPITALITE Home » Buhinde: Umutegetsi yakamije amazi yose y'ikigega ngo akuremo telefone ye

Buhinde: Umutegetsi yakamije amazi yose y'ikigega ngo akuremo telefone ye

Spread the love

Umutegetsi wo muri leta y’Ubuhinde yahagaritswe ku kazi nyuma yuko atagetse ko ikigega cy’amazi gikamywa kugira ngo akuremo telefone ye.

Byafashe iminsi itatu kugira ngo litiro z’amazi zibarirwa muri za miliyoni zikurwe muri icyo kigega, nyuma yuko Rajesh Vishwas atayemo telefone ye ubwo yari arimo yifata ifoto izwi nka ‘selfie’.

Ubwo iyo telefone ye yari ibonetse, yari yuzuyemo amazi menshi kuburyo itari igishobora gukora.

Vishwas yavuze ko iyo telefone yari irimo amakuru akomeye cyane ya leta, ko rero yagombaga gukurwa muri icyo kigega, ariko yashinjwe gukoresha nabi umwanya we w’ubutegetsi.

Uyu mugenzuzi w’ibiribwa yataye iyo telefone ye yo mu bwoko bwa Samsung, ifite agaciro k’ama rupees 100,000 (miliyoni 1,3Frw), mu kigega kizwi nka Kherkatta Dam, cyo muri leta ya Chhattisgarh rwagati mu Buhinde, ku cyumweru gishize.

Nyuma yuko abahanga mu kwibira mu mazi bo muri ako gace bananiwe kuyibona, yatanze amafaranga yo kugira ngo hazanwe ipompo ikoreshwa na mazutu (diesel) ngo ikamye icyo kigega, nkuko byatangajwe n’ibitangazamakuru byo mu Buhinde bisubiramo itangazo ryo mu buryo bwa videwo rya Vishwas.

Yavuze ko yari yahawe uruhushya mu magambo n’umutegetsi rwo gukamya “amazi macye nyajyana mu muyoboro uri hafi”, yongeraho ko uwo mutegetsi yavuze ko “mu by’ukuri byagira inyungu ku bahinzi bakabona amazi menshi kurushaho”.

Gukogota ayo mazi byafashe iminsi, birangira litiro hafi miliyoni ebyiri z’amazi zikuwe muri icyo kigega. Amakuru avuga ko ayo mazi yakuhira (yavomerera) umurima wa hegitari 600.

Igikorwa cye cyahagaritswe ubwo undi mutegetsi, wo mu rwego rushinzwe umutungo kamere w’amazi, yahageraga nyuma yuko hari habayeho kwinubira icyo gikorwa.

Priyanka Shukla, umutegetsi wo mu karere ka Kanker, yabwiye ikinyamakuru The National cyo mu Buhinde ati: “Yahagaritswe ku kazi kugeza hakozwe iperereza. Amazi ni umutungo w’ingenzi cyane kandi ntushobora gupfushwa ubusa gutya”.

Vishwas yahakanye avuga ko atakoresheje nabi umwanya we w’ubutegetsi. Yavuze ko amazi yakamije yari ayo mu gice cy’ayuzuye akarenga ikigega kandi ko yari “adashobora gukoreshwa”.

Ariko igikorwa cye cyanenzwe n’abanyapolitiki.

Muri iyo leta, visi perezida w’ishyaka BJP ritavuga rumwe n’ubutegetsi yanditse kuri Twitter ko “mu gihe abantu barimo gucungira ku bigega by’amazi kuri iyi mpeshyi [iki] ishyushye cyane”, uwo mutegetsi yakamije litiro z’amazi zashoboraga kuba zakoreshwa mu kuhira ubutaka bwa hegitari zirenga 600.

Ikigega cya Kherkatta cyo muri leta ya Chhattisgarh mu Buhinde|| ifoto yo mu bubiko yo mu 1974

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading