HOSPITALITE Home » Abashinzwe umutekano ba Israel bari kurwana ngo birukane intagondwa za Hamas

Abashinzwe umutekano ba Israel bari kurwana ngo birukane intagondwa za Hamas

Spread the love
Amakuru avuga ko abashinzwe umutekano ba Israel bishe intagondwa nyinshi z’Abanya-Palestine mu kurasana kwabereye hafi y’umujyi wa Ashkelon wo muri Israel, kuri iki cyumweru

Abashinzwe umutekano ba Israel barimo gukora ibikorwa (opérations) byo gutabara abagizwe imbohe n’intagondwa z’Abanya-Palestine zivuye muri Gaza, no kuzirukana mu bice zafashe ku wa gatandatu.

Igisirikare cya Israel cyavuze ko abasirikare bacyo bisubije ahantu 22 mu majyepfo ya Israel, ariko ko bakirimo gukubura izo ntagondwa bazikura ahandi hantu umunani.

Amakuru avuga ko igitero gitunguranye cya Hamas – cyakozwe n’abagabo babarirwa mu magana bitwaje imbunda, binjiye muri Israel bihishe mu kuba hari urufaya rw’ibisasu bya rokete byari birimo koherezwa muri Israel bivuye muri Gaza – cyishe abantu barenga 400 muri Israel.

Abantu barenga 310 muri Gaza biciwe mu bitero byo kwihorera (kwihimura) bya Israel.

Ku mpande zombi, abantu babarirwa mu bihumbi bakomeretse, benshi muri bo bakomeretse mu buryo bukomeye.

Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yabwiye Abanya-Israel ku wa gatandatu nijoro ko bagiye mu “ntambara y’igihe kirekire kandi igoye”. Yanaburiye umutwe wa Hamas, utegeka Gaza, ko ubwihisho bwawo buzahindurwa “umuyonga”.

Umukuru wa Hamas, Ismail Haniyeh, yavuze ko iri “hafi kugera ku ntsinzi ikomeye”.

Uwo munsi wo ku wa gatandatu wabaye uwa mbere ubayemo urugomo rwinshi muri Israel kuva intambara ya Yom Kippur yatangira mu myaka 50 ishize. Uwo wari umunsi w’ikiruhuko w’Abayahudi ndetse wari n’umunsi mukuru uzwi nka Simchat Torah.

Abagabo bitwaje imbunda bacengeye mu ruzitiro rw’i Gaza barambuka bagera mu majyepfo ya Israel bari kuri za moto, ku bikoresho bya siporo byo kumanukiramo uvuye mu kirere bimeze nk’umutaka, ndetse banyuze no mu nyanja.

Umuvugizi w’igisirikare cya Israel (IDF) yavuze ko intagondwa zari ziri mu magana menshi, mu gihe ibisasu bya rokete birenga 3,000 byarashwe byerekezwa mu mijyi yo muri Israel kuri uwo munsi.

Mu itangazo ku wa gatandatu nijoro yashyize ku rubuga X, rwahoze ruzwi nka Twitter, umuvugizi w’igisirikare cya Israel Liyetona Koloneli (Lt Col) Jonathan Conricus, yagize ati:

“Bagabye ibitero ku hantu hatuwe ho muri Israel no ku bigo bya IDF habarirwa muri za mirongo ndetse bagenda umuryango [w’inzu] ku muryango, inzu ku nzu.

“Bishe n’ubugome abasivile b’Abanya-Israel bari mu ngo zabo, nuko bakomeza bakwegera muri Gaza abasivile b’Abanya-Israel hamwe n’abasirikare. [Aha] Ndimo kuvuga abagore, abana, abageze mu zabukuru, abamugaye.”

Minisiteri y’ubuzima ya Israel ntiremeza umubare w’abantu bishwe, ariko ibitangazamakuru byo muri Israel byavuze ko abapfuye barenga 400. Abandi barenga 2,000 bakomeretse.

Mu ijoro ryacyeye, abashinzwe umutekano ba Israel batabaye abantu bari bagizwe imbohe – abagera hafi kuri 50 bari bari ahantu ho kurira (kurya) mu gace gatuwemo.

IDF yavuze ko abagabo bitwaje imbunda barenga 400 bishwe ndetse abandi babarirwa muri za mirongo batabwa muri yombi, mu mirwano yabereye muri Israel.

IDF yongeyeho ko abaturage bose baba ahantu hegereye umupaka wa Gaza bahungishwa mu gihe kitarenze amasaha 24.

Umugabo umwe, witwa Moshe Or, ku wa gatandatu yabwiye ibitangazamakuru byo muri Israel ko mu butumwa bwa videwo bwatangajwe ku mbuga nkoranyambaga, yabonyemo umugabo bavukana Avinatan n’umukunzi we Noa Argamani batwawe n’intagondwa zibajyanye muri Gaza.

Yagize ati: “Nabonye Noa muri videwo afite ubwoba.

“Sinshobora kwiyumvisha ibyo ubu arimo gutekereza – [yari arimo] aboroga yahiye ubwoba ari kuri moto abagizi ba nabi bamwe bamufashe kandi ntibamurekure ngo agende.”

Netanyahu yaburiye Hamas ko Israel ifata ko kwita ku mibereho myiza y’abashimuswe bireba Hamas kandi ko Israel “izihorera ku muntu uwo ari we wese wangiza umusatsi umwe wo ku mitwe yabo”.

Yanavuze ko IDF igiye gukoresha “aka kanya imbaraga zayo zose mu gusenya ubushobozi bwa Hamas” kandi ko Abanya-Gaza basabwe kuva mu ngo zabo bakajya kwihisha.

IDF yavuze ko yakubise ku hantu 426 ha Hamas mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, harimo no ku rugo rw’umukuru w’urwego rw’ubutasi rw’uwo mutwe.

Abategetsi bo muri minisiteri y’ubuzima ya Palestine bavuze ko abantu nibura 313, barimo abana 20, biciwe muri Gaza kandi ko abandi 1,990 bakomeretse.

Abategetsi ba Palestine bo mu rwego rw’ubuzima bavuga ko abasivile biciwe mu bitero by’indege byo kwihorera bya Israel muri Gaza

Umunyamakuru wa BBC Rushdi Abu Alouf uri mu mujyi wa Gaza avuga ko umwuka uhari wahindutse cyane ugereranyije n’uwo mu gitondo cyo ku wa gatandatu, ubwo Abanya-Palestine benshi bari bari mu byishimo mu mihanda. Ubu abantu barimo kwihisha mu nzu, mu gihe Gaza yibasiwe n’ibiturika n’umwotsi ukaba urimo kuzamuka mu kirere.

Ubuyobozi bw’umutekano bwa Israel bwanahagaritse umuriro w’amashanyarazi wo muri Gaza, ndetse buhagarika ijyanwa ry’ibitoro muri Gaza, bunabuza ko ibicuruzwa byinjizwayo.

4 thoughts on “Abashinzwe umutekano ba Israel bari kurwana ngo birukane intagondwa za Hamas

  1. Ni uko bizakunda ahari, ariko koko Urugwiro/urukundo nibyo byari bikwiye kwigishwa kurusha demokasi n’ibindi bivuna abavuga rikijyana….

    1. Si wowe wenyine, iki kibazo nabanyiracyo barimo abatacyumva neza. Ariko ikingenzi nuko umenya ko hari Kuba urugomo rukabkje rwibasira abana n’abagore badakwihe kuvangwa mukavuyo k’intambara nk’aka. Flugence mu Gatsata

Comments are closed.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading